Ruhango: Abayobozi barasabwa gushyira imbaraga mu kubungabunga amazi y’ibishanga

Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi, irasaba ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango kugira uruhare mu bikorwa byo gufata neza amazi akoreshwa mu kuhira imirima y’ibishanga, ntigatererane abafatanyabikorwa bako, kuko bo igihe kigera bakigendera bya bikorwa bikongera bikangirika.

Ibi barabisabwa mu gihe umushinga wa Welt Hunger Hilfe watunganyije imiyobora y’amazi mu bishanga by’akarere ka Ruhango witegura gusezera.

Umushinga Welt Hunger Hilfe, uvuga ko urimo kwitegura kwegurira abahinzi b’ibishanga ibikorwa remezo byatunganyijwe kugirango igihe bazaba bamaze kugenda bazakomeze ku bibunga bunga neza.

Nturo Jonathan ushinzwe iterambere ry’amakoperative muri uyu mushinga, avuga ko byari bikwiye ko n’izindi nzego zirimo n’ubuyobozi zikwiye kwegera abaturage kugirango bazakomeze kubungabunga neza ibyatunganyijwe.

Musabyimana Emmanuel uyobora ishami rishinzwe guteza imbere imiryango y’abakoresha amazi mu kuhira imirima muri minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi, ngo asanga akarere katari gakwiye kwirengegiza ibi bikorwa ngo kumve ko ari ibyabafatanyabikorwa bako gusa.

Agira ati “ntibyari bikwiye ko akarere kakumva ko ibikorwa byatunganyijwe n’imishinga runaka, ari nayo izajya ikomeza kubikurikirana kuko akenshi bo bagira batya bakigendera bya bikorwa byabo ugasanga birangiratse”.

MINAGRI isaba akarere ka Ruhango gukomeza kubungabunga amazi y'ibishanga yatanganyijwe.
MINAGRI isaba akarere ka Ruhango gukomeza kubungabunga amazi y’ibishanga yatanganyijwe.

Ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango, buvuga ko butatererana ibi bikorwa ngo byangirike, ndetse ngo hari n’ingamba zamaze gushyirwaho.

Munyampirwa Francois ushinzwe ubuhinzi muri aka karere, avuga ko bagerageza guha amahugurwa abahinzi bahinga mu bishanga biba byaratunganyije, ikindi ngo babaha impuguke zikajya zitanga raporo ku karere.

Munyampirwa yizeza ko igihe umushinga wa Welt Hunger Hilfe uzaba uhagaritse ibikorwa byawo, ko ibyo bamaze gukora bizakomeza gukurikiranwa kandi bikabyazwa umusaruro.

Mu karere ka Ruhango hari Ibishanga bitatu bya Base, Kiryango na Rutenderi bingana na hegitari 700 byamaze gutunganywa, byatwaye amafaranga asaga miliyari 3 , byose bikaba bihingwaho imyaka itandukanye.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka