Icyombo cyashyizwe mu kiyaga cya Mugesera kitezweho byinshi mu buhahirane hagati y’uturere

Abahinzi n’abacuruzi bo mu karere ka Ngoma baturiye ikiyaga cya Mugesera barishimira icyombo cya moteri cyashyizwe muri icyo kiyaga kizajya kibafasha mu buhahirane n’ubwikorezi na bagenzi babo ba Rwamagana n’ahandi hakora iki kiyaga.

Iki cyombo cyatashywe ku mugaragaro na governeur w’intara y’Iburasirazuba, Uwamariya Odette, kuri uyu wa 23/07/2014 ubwo yatahaga ibikorwa by’indashyikirwa byagezweho mu ngengo y’imari y’umwaka ushize wa 2013-2014.

Iki cyombo gifite ubushobozi bwo kwikorera toni 35 gitwara imizigo n’abantu ndetse gifite akarusho ko gishobora gutwara n’imodoka maze bikaba byafasha abacuruzi kugera i Kigali byoroshye n’imodoka zabo zipakihe imyaka n’ibindi.

Nubwo iki cyombo cyatashywe ntago gihita gitangira gukoreshwa kuko hagitegerejwe ko ikigo RURA kiza kukigenzura ndetse ngo hategerejwe ko iki cyombo kigira ubwishingizi nkuko bigenda ku modoka igihe igiye mu muhanda.

Ubu bwato ngo bufite ubushobozi bwo gutwara toni 35.
Ubu bwato ngo bufite ubushobozi bwo gutwara toni 35.

Icyombo cyatashywe cyari kimaze imyaka hafi icyenda cyarapfuye kitagikora, hanyuma akarere ka Ngoma gafata icyemezo cyo kugisana kugirango bahamye ubuhahirane n’ubwikorezi n’utundi turere dukikije iki kiyaga.

Abaturage baturiye ikiyaga cya Mugesera batuye mu murenge wa Mugesera baganiriye n’itangazamakuru, bavuze ko ubundi umusaruro wabo byabagoraga cyane kugirango ugere ku masoko ya Rwamagana na Kigali kubera ikibazo cy’urugendo rurerure bakoraga igihe batanyuze iyo mu mazi.

Nizeyimana Alexandre utuye mu murenge wa Mugesera avuga ko umusaruro wabo w’ubuhinzi nk’ibitoki, inanasi bizajya biborohera kuwujyana i Kigali na Rwamagana ahari isoko ryiza.

Yagize ati “Ubundi umusaruro wacu w’ibitoki, inanasi n’ibindi byatugoraga cyane kuwugeza i Kigali kuko nta bwato bunini nkubu bwari buhari ariko buba iki cyombo gitwara imizigo ndetse n’imodoka bizadufasha guhahirana na bagenzi bacu b’i Rwamagana na Kigali kandi ku giciro cyiza ku muhinzi.”

Ubundi kuva mu murenge wa Mugesera ugera i Kigali bisaba kuzenguruka i Kibungo cyangwa ugaca mu Bugesera uciye mu muhanda, ariko ukoresheje inzira y’amazi ngo birihuta cyane. Aba baturage bavuga ko bifashishaga ubwato buto bwa gakondo budafite moteri bwatwara utuzigo duke bigatuma bitaborohera.

Ubwato buto bwa gakondo bakoreshaga ngo bwabaga bwateza impanuka.
Ubwato buto bwa gakondo bakoreshaga ngo bwabaga bwateza impanuka.

Umuyobozi w’intara y’Iburasirazuba, Uwamariya Odette , ubwo yatahaga ku mugaragaro icyi cyombo yavuze ko gifite akamaro kanini mu buhahirane hagati y’imirenge ituriye iki kiyaga mu turere twa Ngoma na Rwamagana ndetse nahandi.

Yavuze ko nk’umurenge wa Mugesera ufite umwihariko w’ibihingwa bihera birimo inanasi nziza ziherutse gusurwa n’abashoramari bo mu birwa bya Seychelles ndetse n’umusaruro w’ibitoki byose byabaga bikeneye amasoko. Iki cyombo ngo kije kuba igisubizo mu kuba uyu musaruro bajya bawugurisha byoroshye mu karere ka Rwamagana ndetse no mu mugi wa Kigali.

Icyi cyombo cyasanwe ku bufatanye n’akarere ka Ngoma mu ngengo y’imari y’umwaka ushize ya 2013-2014 imirimo yo kugisana yatwaye miliyoni 32 z’amafaranga y’u Rwanda imirimo yo kugisana itwara amezi atandatu. Cyasanywe na kompanyi yitwa View Lake Travel Ltd.

Biteganijwe ko ikiguzi cy’urugendo muri icyi cyombo kitazarenza amafaranga 200 yari asanzwe atangwa mu bwato buto bwa gakondo bwakoreshwaga.

Ibindi bikorwa by’indashyikirwa byasuwe n’umuyobozi w’intara harimo gutaha umudugudu w’icyitegererezo i Rukumberi, gutaha poste de santé yubatswe n’abaturage bo mu murenge wa Kazo ndetse no gusura laboratoire y’ibitaro bikuru bya Kibungo.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

twifuzako natwe mwazajya mudusura mumurenge wa mugesera-ngoma

[email protected] yanditse ku itariki ya: 22-04-2016  →  Musubize

ibikorwa nk’ibi nibyo bifasha aabaturage basanzwe kwiteza imbere

Irakoze yanditse ku itariki ya: 25-07-2014  →  Musubize

ubuhahirane hagati y’uturere dukora kuri Mugesera bugiye koroha kandi byihutishe iterambere mu ntara yose.

Damas yanditse ku itariki ya: 25-07-2014  →  Musubize

ni byiza ko iterambere rikomeje kutwegera hari nababifitemo ubushake ariko turasaba meya ko yashyiramo ingufu kuko ahora mukazi kenshi wamushaka ntumubone wanamubona ntimugire icyo muvugana mwanavugana bigafata processus kandi wenda ari muri gahunda yiterambere rimwe na rimwe ryakarere wamushakiraga.
ndi umuturage wa ngoma.

gatikabisi yanditse ku itariki ya: 24-07-2014  →  Musubize

iterambere ry;uturere iki kiyaga kirimo ubu rigiye kwiyongera kubera ubu bwato

nyamagabe yanditse ku itariki ya: 24-07-2014  →  Musubize

Ni byiza ariko byaruta mutugejejeho gahunda y’ingendo z’icyo cyombo

alias yanditse ku itariki ya: 24-07-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka