Mutendeli: Community Policing Committee barasaba umwambaro w’akazi ngo barusheho kuzuza inshingano zabo

Abagize urwego rw’abaturage bashinzwe gucunga umutekano ruzwi ku izina rya Community Policing Committee bo mu murenge wa Mutendeli mu karere ka Ngoma bavuga ko kuba batarabona umwambaro w’akazi bibangamira imikorere yabo bagasaba ko ababishinzwe bakihutisha igikorwa cyo kubaha uyu mwambaro.

Community Policing Committee bakorera mu midugudu mu bikorwa bitandukanye birimo ibyo gukumira ibyaha batanga amakuru ku nzego zibishinzwe ndetse bakanacunga umutekano mu midugudu.

Abatuye mu mudugudu wa Kibaya mu murenge wa Mutendeli , akagali ka Mutendeli bakora uyu murimo kimwe n’abandi bo muri uyu murenge bavuga ko kuba nta mwabaro bafite w’akazi ubahuza (uniforme) bituma hari aho bagera abaturage ntibabumve kuko nta kimenyetso kiba kigaragaza ko bari mu kazi.

Kuba uyu mwambaro ukenewe byemezwa n’umuyobozi w’umudugudu wa Kibaya muri aka kagali ka Mutendeli, Karisa Claver, avuga ko iki kibazo cyuko abaturage usanga badahita bumva Community Policing Committee bitewe nuko nta kintu bagira kibaranga.

Nawe asaba ko habonetse umwambaro ubahuza byatuma umurimo batorewe urushaho kunoga neza.

Yagize ati “Nyuma yuko tubatoye usanga bafite imbogamizi kuko iyo bagiye mu kazi usanga hari aho basa naho batabumvira kuko baba babona bambaye nkabo mbese nta kimenyetso kigaragaza ko bari mu kazi. Mbona baramutse babonye uwo mwambaro barushaho gukora neza”.

Bamwe mu batuye uyu mudugudu bavuga ko Community Policing Committee nta mpinduka zari bwagaragaze mu gihe zimaze zitowe gusa nabo bakemeza ko gukora nta mwabaro ubaranga bigoye kuko ngo abaturage batabumva igihe babona bambaye nkabo.

Umugore wanze ko tumuvuga amazina avuga ko we uru rwego arwitezeho guca ibikorwa by’urugomo no kunywa ibiyobyabwenge nka Kanyanga ndetse no gukina akazungu narara byibasiye umudugudu we.

Uwasigariye umuyobozi w’umurenge mu kazi kuko ari muri konje, Donacien Nkwasibwe, akaba ushinzwe irangamimerere muri uyu murenge wa Mutendeli yijeje itangazamakuru ko bitazarenza ukwezi kwa munani Community Policing Committee batarabona umwambaro kuko ngo barangije kubiganiraho mu nama y’umutekano bakanabyemeza.

Yagize ati “Twabiganiriyeho mu nama y’umutekano twemeranyako ko iyo myenda igomba gushakwa amafaranga akava mu baturage binyuze mu tugari, turizeza ko bitarenze ukwezi kwa munani imyambaro bazaba bayifite.”

Mu murenge wa Mutendeli hakunda kugaragara ikibazo cy’ibiyobyabwenge birimo kanyanga ndetse n’imikino ya ndoko (muzungu narara) bivugwa ko biteza umutekano muke.

Gusa ngo byose usanga bikorerwa mu midugudu bityo uru rwego rukorera mu midugudu igihe rwaba rwakoze neza rukaba rwabihashya rutanga amakuru kubabikora bagakurikiranwa.

Hari imirenge imwe n’imwe mu karere ka Ngoma yamaze gutanga uyu mwambaro kuri aba ba Community Policing Committee kandi bavuga ko iyo bafite umwambaro ubaranga bakora neza kandi bakumvirwa kuko baba bafite ikibaranga.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka