Rushashi: Kubyara abana benshi bafite ba se batazwi bitera amakimbirane ku mitungo

Mu murenge wa Rushashi, akarere ka Gakenke hari ikibazo cy’abana benshi bavuka ku bakobwa n’abagore babyarira iwabo ntibabone ba se bababyaye ngo babiyandikisheho bityo bazanabone uburenganzira ku mutungo w’ababyeyi bombi. Ibi ngo bikurura amakimbirane ashingiye ku mutungo hagati y’abo bana n’imiryango ya ba nyina.

Iyo abana bavutse badafite ba se bazwi, iyo bamaze gukura usanga imiryango barerewemo itishimira kubaha umunani cyangwa indi mitungo ihabwa abana, kuko bataba babarwa muri uwo muryango bagasabwa gushakisha ba se batazi ngo babahe iminani cyangwa bagahitamo kubaho nta mitungo ikomoka ku babyeyi bafite, mu gihe bataramenya aho ba se baherereye.

Iyo umwana abuze se umwemera, akenshi sekuru cyangwa nyirakuru babyara nyina biyemeza kumwiyandikishaho kugira ngo yandikwe mu bitabo by’irangamimerere, ariko byagera igihe cyo gutanga iminani uwo mwana ntabarwe nk’umwe mu muryango ahubwo akagabana na nyina uruhare yahawe.

Aba bana ngo bahitamo kuyoboka inkiko basaba ko nabo bahabwa iminani. Ibi kandi binashyamiranya ba nyina hamwe n’imiryango yabo kuko basaba guhabwa umunani uruta uw’abandi batarashaka bashingiye ku bana bafite mu gihe itegeko rivuga ko abana bose bahabwa umunani ungana ku mutungo w’ababyeyi babo.

Umugore wo mu murenge wa Rushashi witwa Mukankuranga Josephine wabyariye iwabo abana bane, atangaza ko ubu arimo kuburana n’umuryango we ngo uhe umunani abo bana kuko barerewe mu rugo rw’ababyeyi be kandi akaba atazi ba se.

Kuri we, ngo ntakwiye kuringanira umunani na barumuna be batarashaka kuko bo nta bana bari babyara. Akomeza avuga ko muri abo bana bane, babiri bandikishijwe na sekuru bityo akaba agomba kubashyira mu mubare w’abo aha iminani.

Bamwe mu babyeyi bari mu manza zirebana n'imitungo ishingiye ku bana badafite ba se bazwi.
Bamwe mu babyeyi bari mu manza zirebana n’imitungo ishingiye ku bana badafite ba se bazwi.

Dusabeyezu Damascene ufite umugore bafitanye abana batatu, harimo umwe umugore we yatahanye muri urwo rugo we avuga ko afitanye ikibazo n’umugore we umusaba guha abana umunani atabavanguye mu gihe we yumva uwo mwana akwiye kujya gushaka umutungo kwa se, cyangwa nyina akemera kumuha ku ruhare rwe afite ku mutungo bafatanyije ariko adahawe ibingana n’ibyo yahaye abana be.

Kuri ubu, iki kibazo kiri murukiko, nyina w’umwana amusabira guhabwa umunani nk’abandi kuko aba babyeyi bombi barimo kuburana ubutane.

Ngo hari n’abashakanye bafite abana nkabo bahitamo guhishanya imwe mu mitungo bafite, kugirango batazayigabanya abana harimo n’abo batabyaye nkuko umusaza witwa Gaserebanya Faustin w’imyaka 83 abivuga, ibi nabyo bikaba bishyamiranya ababana iyo umwe atahuye ko undi amuhisha umutungo.

Ikibazo cy’amakimbirane ku mitungo mu ngo zifite abana bafite ba se batazwi ngo gikomera cyane iyo ba sekuru b’abo bana batakiriho, kuko abavandimwe ba banyina babirukana mu ngo birinda kuzabaha iminani cyangwa kubatangaho indi mitungo.

Bahufite Pontien wo mu kagali ka Burimba mu murenge wa Rushahi avuga ko nawe yakuriye mu muryango urimo ibyo bibazo kubera abana badafite ba se bawuvukiyemo.

Umukozi ushinzwe irangamimerere n’ibibazo by’abaturage mu murenge wa Rushahi Habarurema Geftain, avuga ko yakira ibibazo byinshi by’amakimbirane ashingiye ku mitungo hagati y’abo bana n’imiryango ya ba nyina cyangwa ba se iyo babashije kubamenya, aho avuga ko buri cyumweru yakira byibura ibibazo bitatu byo muri urwo rwego.

Uyu mukozi w’umurenge anemeza ko hari aho amakimbirane nkayo atera urugomo mu miryango ndetse akanagera mu nkiko. Akomeza avuga ko muri uyu murenge kubyarira iwabo bisa n’ibyabaye umuco ku bakobwa baba abakuze n’abakiri bato, aho abenshi basiga abana babyaye mu miryango yabo bakigira ahandi hantu hatazwi.

Uku kubyarira iwabo ku bwinshi ngo ahanini biterwa n’uko imirimo muri aka gace ikiri mikeya ndetse n’amasambu y’abaturage akaba ari mato, ndetse abana b’abakobwa ngo bakaba bakunze gucikiriza amashuri bityo abakobwa benshi bakajya gushaka akazi mu mujyi wa Kigali no mu yindi mijyi bakazagaruka batwite cyangwa bafite abana ari nabo bakunze kuburirwa ba se bamara gukura bagashaka imitungo ku miryango ya ba nyina.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

rega aho tugeze n’imibereho y’iki gihe ntago dugomba no kubyara abana benshi yenda tudafite n’ubushobozi bwo kurera no kwitaho

harebamungu yanditse ku itariki ya: 25-07-2014  →  Musubize

ariko ubuse abantu tuzahindura imyumvire ryari koko? nirybo abantu bacu badafite ubushobozi bazumvako kubyara abo bashoboye ari ingenzi ryari? mu Rwanda abakene nibo babayara benshi abakire ugasanga bo baretse kubyara kuko barebe imbere heza habacye bagomba kubyara, hakenewe rwose ubukangurambaga bwimbitse

karenzi yanditse ku itariki ya: 25-07-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka