Bugesera: Bicyekwa ko yiyahuye nyuma yo gusanga abagore babiri barabyaranye n’abandi bagabo
Umugabo witwa Kayinamura Martin w’imyaka 50 y’amavuko basanze yiyahuye mu ruzi rw’Akanyaru mu gitondo cya tariki 23/07/2014 mu mudugudu wa Rwamanyoni mu kagari ka Kabagugu mu murenge wa Shyara mu karere ka Bugesera.
Uyu mugabo ngo bikekwa ko yiyahuye nyuma yo gusanga abagore be babiri barabyaranye abana n’abandi bagabo igihe yari yaragiye gukora imirimo nsimbura gifungo ifitiye igihugu akamaro (TIG) nk’uko bivugwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Shyara, Rurangirwa Fred.
Yagize ati “umurambo we twawurohoye mu ruzi rw’Akanyaru, aho tukeka ko yaba yiyahuye nyuma yo gusanga abagore be barabyaranye n’abandi bagabo dore ko yari amaze ukwezi aje ariko usanga atarabyishimiye nkuko yabiganirije abandi bagabo bagenzi be”.
Rurangirwa avuga ko uyu mugabo bamubuze kuwa mbere maze umwe mu bagore be akabimenyesha ubuyobozi kuwa kabiri, aribwo batangiye gushakisha.
“Abagore be babanje gukeka ko yasubiye mu Mayaga aho yakoreraga TIG ariko twaje gutungurwa mu gitondo cyo kuri uyu wa 23/7/2014 tumusanze umurambo we uri mu kanyaru niko guhita tumurohora,” Rurangirwa Fred.
Uyu muyobozi atanga ubutumwa ku baturage ko batagomba kwivutsa ubuzima kuko niba hari umugore cyangwa umugabo babanye nabi bagomba kwegera ubuyobozi bukabagira inama kandi hari n’ibyo amategeko ateganya kuko byakubahirizwa.
Ikindi kandi abagira inama yo kujya basezerana imbere y’amategeko kuko bigabanya ibibazo bikunze kwibasira imiryango. Umurambo wa nyakwigendera wasuzumwe na muganga, ubundi uhita ushyingurwa.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|