Nyamyumba : Bamaze amezi 8 badahemberwa imirimo bakoze ku ishuri

Abaturage bo mu murenge wa Nyamyumba mu karere ka Rubavu bavuga ko bafite impungenge zo kutishyurwa amafaranga y’imirimo bakoze ku ishuri ry’imyuga riri kubakwa muri uyu murenge ryatewe inkunga n’uruganda rwa Bralirwa.

Nkuko bamwe mu baturage babitangaza ngo bamaze amezi umunani bakoze kuri iri shuri ariko ntibigeze bishyurwa mu gihe umwenda rwiyemezamirimo wubakisha ishuri amaze kubageramo amafaranga agera kuri 11 098 600frw.

Ishuri riterwa inkunga na Bralirwa riri kubakwa mu kagari ka Rambo, benshi mu baturage bigitangazwa ko bagiye kubakirwa ishuri ry’imyuga bashimiye uruganda rwa Bralirwa ruturanye nabo ko nyuma yo kubaha akazi rugiye no kubaha ishuri ryigisha imyuga abana babo, naho abakuru bakabona imirimo y’amaboko kuri iri shuri.

Nyamara kuva ryatangira kubakwa abaturage barikoraho bavuga ko baheruka guhembwa mu Ugushyingo 2013, abaturage 200 barikoraho bakaba batarongera guhembwa.

Rwiyemezamirimo wubakisha iri shuri Twahirwa Faustin avuga ko abaturage bamaze igihe badahembwa kubera ko nawe atarishyurwa na Bralirwa ngo ashobore kwishyura abaturage, akavuga ko impapuro zishyuza yazishyikirije Bralirwa ariko atarahabwa igisubizo.

Rwiyemezamirimo wubakaga aya mashuri ngo yananiwe kurangiza imirimo none harashakwa undi.
Rwiyemezamirimo wubakaga aya mashuri ngo yananiwe kurangiza imirimo none harashakwa undi.

Habimana Martin, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyamyumba iri shuri riri kubakwamo avuga ko kutishyurwa kwa Twahirwa byatewe nawe wananiwe imirimo bikaba ngombwa ko Bralirwa itamwishyura, ariko ko ubuyobozi bw’umurenge ikibazo bukizi kuburyo rwiyemezamirimo yishyuwe yabanza akishyura abaturage.

Umunyamabanga nshingwabikorw w’umurenge wa Nyamyumba avuga ko harimo gukorwa isuzuma ngo hamenyekane ayo rwiyemezamirimo azishyurwa bitewe n’aho yari agejeje imirimo hanyuma mu yo azahabwa hakurweho ayo guhemba abakozi yakoresheje.

Bamwe mu bakoze kuri izi nyubako bavuga ko ubucyene bubamereye nabi mu gihe bakoze bazi ko bafite akazi kandi bazahembwa aho bafashe imyenda bakaba barafashwe nk’abambuzi.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

umuntu ukoresha rubanda ntabahembe aba yumva ari kumarira iki igihugu, ikibabaje kurushaho nuko baba batarabibawiye mbere nibura ngo nibajya gukora bagenda bazi neza ko amafaranga yabo batazahita amafaranga bakoreye, ibi rwose ni uguhemukira abaturage rowse , ba rwiyemeza mirimo bakora nkibi leta ijye ibakurikirana

sam yanditse ku itariki ya: 24-07-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka