Nyabihu: Hagiye gushyirwa uruganda rutunganya ibirayi

Ku bufatanye bw’akarere ka Nyabihu na Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda (MINICOM), muri aka karere hagiye gushyirwa uruganda rutunganya ibirayi, hagamijwe kongerera agaciro iki gihingwa gifatiye runini abaturage n’ubukungu bw’akarere muri rusange.

Uru ruganda ruzakora ibikorwa binyuranye, birimo gutunganya ibirayi byakuwe bikozwa neza bigapfunyikwa mu buryo bwiza ku buryo ubishaka azajya abitwara bitamugoye kandi bifite isuku.

Uru ruganda ruzaba kandi rufite uburyo bwo guhata ibirayi bwihuse ku buryo abazajya babishaka bihase (nk’amashuri n’ahandi) bazajya batanga komande bagahita babibona vuba, abanyeshuri batagombye kuruha babihata.

Hazajya kandi hatekwa ibirayi mu buryo bw’ifiriti ku buryo abazajya babikenera ngo babikoreshe cyangwa bafungure bazajya babibona bitabagoye kandi bitunganijwe neza. Bikaba biteganijwe ko uyu mwaka w’imihigo warangira uru ruganda narwo rwararangiye. Ku ikubitiro igihe ruzaba rutangiye imirimo, rukazakoresha abakozi bagera kuri 27.

Umuyobozi w’akarere ka Nyabihu Twahirwa Abdoulatif, avuga ko ibi biri hafi kuzashyirwa mu bikorwa kuko n’amafaranga miliyoni 700 azakoreshwa mu kubaka urwo ruganda yabonetse.

Akarere ka Nyabihu ni kamwe mu turere 7 tugize Intara y’Iburengerazuba kandi kazwi cyane mu buhinzi bw’ibirayi. Kuri ubu umuhinzi wabyo wabigize umwuga ashobora gusarura toni zigera kuri 30 kuri hegitari, nk’uko Nyirimanzi Jean Pierre ushinzwe ubuhinzi mu karere ka Nyabihu abivuga.

Ibirayi ni kimwe mu bihingwa byera cyane mu karere ka Nyabihu.
Ibirayi ni kimwe mu bihingwa byera cyane mu karere ka Nyabihu.

Umuyobozi w’akarere ka Nyabihu nawe agaruka cyane ku kamaro kanini ibirayi bifitiye akarere ka Nyabihu, bikanashingirwaho cyane ubukungu bwako. Avuga ko iyo byeze amafaranga menshi aboneka. Kuri ubu avuga ko amamodoka asaga 40 amaze kugurwa n’abaturage babikesha ubuhinzi bw’ibirayi.

Ikindi uyu muyobozi agarukaho ni uko ibirayi bikunze kugurwa n’abarundi mu gace ka Kabwatwa,babigeza iburundi bakabipfunyika neza,bakabyiyitirira,bakabigemura mu bindi bihugu bihenze.

Gakuru Onesphore utuye mu murenge wa Bigogwe agereranya ibirayi na zahabu kuko ngo muri ako gace umuturage ahinga ibirayi yaramaze kwizera neza ko azakuramo amafaranga. Ngo ikigorana gusa ni ugutegereza amezi ane bimara mu butaka kugira ngo byere.

Uru ruganda ruzubakwa mu murenge wa Mukamira mu gace kagenewe inganda, ruje rukurikira urutunganya amata ruri kuhubakwa, mu rwego rwo guhesha agaciro ubworozi buteye imbere, bukorerwa mu karere ka Nyabihu no mu gace ka Gishwati.

Safari Viateur

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 8 )

ibyo bintu nibyiza cyane ahubwo nibihutishe icyo gikorwa tujye twihahira bitatugoye

Uwingaire yanditse ku itariki ya: 25-07-2014  →  Musubize

ibyo bintu nibyiza cyane ahubwo nibihutishe icyo gikorwa tujye twihahira bitatugoye

Uwingaire yanditse ku itariki ya: 25-07-2014  →  Musubize

ibyo bintu nibyiza cyane ahubwo nibihutishe icyo gikorwa tujye twihahira bitatugoye

Uwingaire yanditse ku itariki ya: 25-07-2014  →  Musubize

ibi ni ibintu byagaciro cyane igihingwa cyo mu karere kibonewe itunganyirizo , amajyaruguru arakugahaye ni ngombwa ko rwose hongerwayo inganda

sam yanditse ku itariki ya: 24-07-2014  →  Musubize

Sindagura ndagena. Miliyoni 700 ku ruganda rwo gupfunyika gusa ibirayi n’amafaranga menshi cyane. Kereka niba na emballage bazajya bazikorera . Mwibuke ko ari ugupfunyika gusa atari uguhinga ibirayi. Niba hatarabayeho gukabya ku nyubako, ubwo byabaye kuri machine. Kuyagaruza si vuba aha. Nizere ko ari impano atari inguzanyo.

MBIFURIJE KUZAHAHA MU KARONKA.

NZABANDORA yanditse ku itariki ya: 24-07-2014  →  Musubize

AHO BAVUIYE URUGANDA! TUZARUBARA TURUBONYE.

KALISA yanditse ku itariki ya: 24-07-2014  →  Musubize

Twishimiye igikorwa cyiza i Nyabihu , ni amahirwe abaturage bahawe yo kwigira bita k’umusaruro w’ibirayi.

Uwimana Odette yanditse ku itariki ya: 23-07-2014  →  Musubize

ibyo ni byiza cyane! wenda rwazadufasha guhanagana nibura ry’ibirayi ndetse nizamuka ry’ibiciro rya hato na hato.

Gaza yanditse ku itariki ya: 23-07-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka