Rusizi: Abafatanyabikorwa barasabwe kujya bagaragariza akarere ibikorwa byabo

Abafatanyabikorwa batandukanye bo mu karere ka Rusizi barashimirwa uruhare bagira mu iterambere ry’akarere muri rusange ariko nanone bagasabwa kunoza imikorere n’imikoranire hagati yabo n’akarere cyane cyane bagaragariza akarere ibyo bakora kugirango raporo zitangwa ku rwego rw’igihugu zijye zifasha akarere kumenya ibyagezweho mu mihigo biyemeje.

Ibyo ibyatangarijwe mu nama yabahuje abafatanyabikorwa b’akarere ka Rusizi n’ubuyobozi bw’akarere kuri uyu wa 22/07/2014 nyuma yo kubona ko bimwe mu bikorwa bakora bitagaragara kandi biba byarakozwe.

Abafatanyabikorwa basabwe guhindura imikorere bakajya bagaragariza akarere raporo y’ibyakozwe kugirango bijye bijya muri raporo y’imihigo ibyo kandi ngo bizatuma imikorere n’imikoranire hagati yabo n’akarere ikomeze kunoga by’umwihariko mu birebana n’imibereho myiza y’abaturage.

Abafatanyabikorwa b'akarere ka Rusizi biyemeje kujya bagaragariza akarere ibyo bakora.
Abafatanyabikorwa b’akarere ka Rusizi biyemeje kujya bagaragariza akarere ibyo bakora.

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Bayihiki Basile, yashimiye aba bafanyabikorwa ku ruhare bagira mu iterambere ry’aka karere ariko nanone abasaba kunoza imikorere n’imikoranire hagati yabo n’akarere cyane cyane bagaragariza akarere ibyo bakora.

Yababwiye ko bagomba kujya batanga raporo y’ibyo bakoze ndetse byaba ngombwa bakabyigira hamwe n’akarere bitarakorwa kuko hari ubwo ngo bafasha abishoboye nyamara hakiriho abagifite ubukene ibyo kandi ngo bizafasha akarere mu kumenya ibyagezweho mu mihigo biyemeje.

Kamarampaka Ephrem ni umwe mu bafatanya bikorwa b’akarere ka Rusizi yatangaje ko bazakomeza ubufatanye mu kuzamura imibereho y’abaturage kandi ko baniteguye kujya batanga raporo z’ibikorwa byabo nkuko babyumvikanyeho n’ubuyobozi bw’aka karere kugirango imikorere yabo n’akarere ikomeze kugenda neza.

Umuyobozi w'akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe imibereho myiza asaba abafatanyabikorwa b'akarere kujya batanga raporo y'ibikorwa bakoze.
Umuyobozi w’akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe imibereho myiza asaba abafatanyabikorwa b’akarere kujya batanga raporo y’ibikorwa bakoze.

Abafatanyabikorwa b’akarere ka Rusizi, bafite uruhare runini mu kuzamura imibereho y’abaturage mu bikorwa bitandukanye bafasha birimo uburezi, ubuvuzi ndetse n’ibindi birimo gufasha abatishoboye, abanyamadini by’umwihariko bakaba basabwe kujya bita ku batishoboye bose hatagendewe ku madini babarizwamo.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka