Uko abahoze bafashwa nk’abatishoboye i Gisagara biyujurije inyubako y’ubucuruzi ya miliyoni 26

Abaturage 223 b’ahitwa Muganza mu karere ka Gisagara bari bamaze igihe mu cyiciro cy’abahabwa inkunga y’ingoboka batishoboye ubu bamaze kwiyuzuriza inyubako y’ubucuruzi ifite agaciro ka miliyoni 26, babicyesheje kuba barazigamye kuri iyo nkunga bahabwaga buri kwezi.

Iyi nzu bujuje ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 26 (Frw 26.855.000) ifite ibyumba 16 byose byakorerwamo ubucuruzi, ikaba yubatse mu murenge wa Muganza mu gasanteri k’ubucuruzi nako kitwa Muganza.

Inzu y'ubucuruzi yubatswe n'abahabwa inkunga y'ingoboka mu murenge wa Muganza i Gisagara./Foto: Umuhire Clarisse
Inzu y’ubucuruzi yubatswe n’abahabwa inkunga y’ingoboka mu murenge wa Muganza i Gisagara./Foto: Umuhire Clarisse

Ba nyiri iyi nyubako bavuga koi bi babigezeho kubera ko bishyize hamwe, maze amafaranga bahabwaga bita direct support, inkunga y’ingoboka, bakajya bakuraho ayo bizigama kugira ngo bashake icyabafasha kwiteza imbere maze igihe inkunga bahabwa zizaba zahagaze batazasigara ntacyo babashije kwigezaho.

Aba banyamuryango b’itsinda ry’abagenerwabikorwa ba VUP mu murenge wa Muganza rigizwe n’abantu 223 bose bahabwa inkunga y’ingoboka y’amafaranga ari hagati ya 7,500 na 21,000 y’u Rwanda buri kwezi.

Aba baturage baravuga ko iyi nzu izabafasha mu iterambere bifuza kugeraho kandi ubuzima bwabo bukarushaho kuba bwiza kuko ubu noneho bamaze kubona igikorwa cyabo cyunguka, bakaba batazongera gutegereza inkunga, cyane cyane muri icyi gihe benshi muri bo bageze mu myaka y’izabukuru.

Aba bahoze bahabwa inkunga y'ingoboka muri Muganza none biyujurije inyubako ya miliyoni 26 bizeye kuzakuraho ifaranga n'amasaziro meza./Foto: Umuhire Clarisse
Aba bahoze bahabwa inkunga y’ingoboka muri Muganza none biyujurije inyubako ya miliyoni 26 bizeye kuzakuraho ifaranga n’amasaziro meza./Foto: Umuhire Clarisse

Nyiramahanga Donasiyana w’imyaka 67 ati “VUP yadukuye mu bwigunge pe. Twabanje kujya duhurira hamwe ngo duhabwe inkunga, abayobozi beza badufasha kujya inama none dore twabashije no kwizigama twiyubakira iyi nzu igiye kutuzamura mu iterambere. Usibye no kuyikodesha, ababa bashoboye muri twe bazafatamo imiryango bakore nabo bagere ku iterambere. Mbese ibi twatangiye kwikorera bizatuma tugira amasaziro meza. Ni ukuri ntitugipfuye!”

Léandre Karekezi uyobora akarere ka Gisagara arashima iki gikorwa, avuga ko abo batishoboye batanze urugero rwiza kandi ubusanzwe bitwaga abakene. Uyu muyobozi avuga kandi ko badakwiye gukora igikorwa nk’iki ngo bicare batuze. Ahubwo ngo bikwiye kuba imbarutso yo gukora byinshi, bakongera imbaraga bakanongera ibikorwa byabo kugira ngo barusheho gukomeza kwiteza imbere.

Iyi nyubako izakorerwamo ubucuruzi i Muganza itegerejweho kubera imbarutso y'ishoramari abahoze ari abakene babeshwaho n'inkunga y'ingoboka./Foto: Umuhire Clarisse
Iyi nyubako izakorerwamo ubucuruzi i Muganza itegerejweho kubera imbarutso y’ishoramari abahoze ari abakene babeshwaho n’inkunga y’ingoboka./Foto: Umuhire Clarisse

By’umwihariko ngo ibyo aba bashoramari bahoze ari abatishoboye b’i Muganza bakoze igikorwa cyo kwereka abandi Banyarwanda ko kwigira bo kwihesha agaciro bishoboka aho umuntu wahoze ari umukene abasha kwizigama dore ko uhabwa inkunga buri gihe ataba azi igihe zizahagararira. Ikaba ariyo mpamvu Abanyarwanda bagomba kwishakamo uburyo bwo kwiteza imbere.

Bwana Karekezi ati “Aba basaza n’abakecuru ni urugero rwiza rwo kwigira. Icyo tubasaba ni ukudahagararira aho, ahubwo bagakomeza kwiteza imbere ndetse n’abandi baturage bakabareberaho maze bagaharanira kwizamura kuko izi nkunga ntizizahoraho. Buri Munyarwanda akwiye kumenya ko ari we ubwe uzihesha agaciro.”

Clarisse Umuhire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

dore abumvishije isomo ryiza ryo kwihesha agaciro ndetse no no kwigira duhora tugira ni umukuru wigihugu abandi byakabababereye ismo rikomeye kandi bakumvako ibyo ushaka ubigeraho , turabashyigikire kandi batubereye urugero rwiza

karenzi yanditse ku itariki ya: 23-07-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka