Yiyambuye imyenda imbere y’abanyeshuri kugira ngo bakunde bamukurikire

Umwarimu wo muri Kaminuza y’i Leeds ho mu Bwongereza witwa Ian Lamond, aherutse gukora agashya ko kwiyambura imyenda imbere y’abanyeshuri agamije ko bamukurikira, kuko yabonaga basinziriye, batamukurikiye.

Uyu mwarimu ngo yagiye akuramo imyenda ye, umwe umwe, kugeza ayimazemo agasigarana ikariso y’ibara ry’ikijuju. Ibi byatumye abanyeshuri bose batangira gusakabaka, ariko noneho n’abari basinziriye bakangutse.

Amaze kwiyambura, ngo yicaye ku biro bye maze atangira kwiyogosha ubwanwa. Abanyeshuri bari batangiye kumufotora na terefone zabo kuva yatangira kwiyambura, nuko amafoto n’amashusho babyohereza kuri Twitter, kuri youtube no ku mbuga nkoranyambaga.

Ubuyobozi bw’iyi kaminuza ntibwatinze kumenya iyi nkuru y’imyitwarire y’uyu mwarimu bitewe n’aba banyeshuri. Kugeza ubu uyu mwarimu ntarahagarikwa ku kazi ke, ariko ngo hatangiwe iperereza rijyanye n’imyitwarire ye.

Iyi nkuru dusoma kuri 7sur7.be inavuga ko uyu mwarimu yivugira ko gukunda akazi ke ari byo byamuteye kwiyambura, nk’uburyo bwo gushakisha ko abo yigisha bamukurikira. Ngo yavuze ko « udakunda umurimo wawe, ntiwabasha gushimisha abanyeshuri, abo mukorana ariko cyane cyane wowe ubwawe».

Icyakora, ngo n’ubwo uburyo yakoresheje bwo kugira ngo abanyeshuri bamukurikire bushobora kuzamuviramo ibibazo n’ubuyobozi bw’ishuri, bwari bwatumye agera ku ntego ye.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Uwo mwarimu wasanga atarumusazi ahubwo
aruw’akunda yagirango yereke

nib’ataribyo bamuzane indera.

Sificient yanditse ku itariki ya: 26-07-2014  →  Musubize

birabaje kumuntu w’umurezi rwose

Nshimiyimana Bosco yanditse ku itariki ya: 25-07-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka