Kagitumba: Baramarwa impungenge ko kuhira imyaka imusozi bitazasonzesha amatungo

Bamwe mu baturage b’akagali ka Kagitumba umurenge wa Matimba mu karere ka Nyagatare batuye ahatunganywa kuzakorerwa ubuhinzi bwuhirwa bavuga ko amatungo yabo yabuze ubwatsi kuko ubwo bahingaga ku miringoti imashini zaburimbuye ariko ubuyobozi bw’umurenge wa Matimba burabasaba kugaburira amatungo yabo ibisigazwa by’imyaka dore ko ari nabyo bitanga umukamo kurusha urubingo.

Mu rwego rwo guhangana n’izuba ryinshi rikunze kurangwa mu karere ka Nyagatare no kongera umusaruro w’ubuhinzi, hatangijwe gahunda yo kuhira imyaka imusozi hifashishijwe amazi y’umugezi w’Umuvumba.

Ni muri urwo rwego mu kagali ka Kagitumba na Rwentanga harimo gutunganywa hegitari 500 zizakorerwaho uburyo bwo kuhira imyaka. Kuri ubu izi hegitari zirimo guhingwa ku nkunga y’umushinga GFI ukorera muri MINAGRI zikaterwaho imbuto y’ibigori muri iki gihembwe cy’ihinga.

Rwego David atuye mu mudugudu wa Gishara akagali ka Kagitumba. Avuga ko guhinga buhira bizazamura umusaruro kandi bikihutisha iterambere ryabo dore ko ngo babonye imvura izajya yunganira isanzwe yabonekaga gacye.

Ibyuma bizajya byifashishwa mu kuhira imyaka.
Ibyuma bizajya byifashishwa mu kuhira imyaka.

Agira ati “Tuzajya duhinga imyaka yere kuko imvura isanzwe n’ubwo izajya ibura, tuzajya dukoresha aturuka mu mugezi w’Umuvumba azajya ajya mu mirima yacu hifashishijwe biriya byuma bizenguruka bimena amazi.”

Abafite amatungo bororera mu biraro ngo hari imbogamizi bagiye guhura nazo ku buryo ngo bacika ku bworozi.

Mukanyubaho Suzan utuye mu mudugudu w’Akamabuye mu kagali ka Kagitumba avuga ko n’ubwo bishimiye guhuza ubutaka bukazahingwaho igihingwa kimwe ariko nanone ngo amatungo yabo agiye kubaho nabi. Ngo imashini zirimbuye urubingo bahingaga ku miringoti y’imirima yabo none bakaba bibaza icyo bazagaburira amatungo yabo.

Cyakora ngo nta muturage ukwiye kugira impungenge z’ubwatsi bw’amatungo bwaranduwe ahubwo ngo bakwiye guhindura imyumvire ku bijyanye n’ubworozi bwa kijyambere.

Mwumvaneza Emmanuel, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Matimba avuga ko amatungo yabo atazicwa n’inzara kuko byose byatekerejweho. Ngo hari gahunda yo guhuriza izi nka mu kiraro kimwe hanyuma aborozi bagakangurirwa kwifashisha ibisigazwa by’imyaka mu kugaburira amatungo yabo kuko aribyo bitanga n’umukamo uhagije.

Abororera mu biraro bafite impungenge ko inka zishobora kugira inzara kubera urubingo rwaranduwe.
Abororera mu biraro bafite impungenge ko inka zishobora kugira inzara kubera urubingo rwaranduwe.

“Bashobora guhunika biriya bisigazwa by’ibigori bikunganira ibindi biryo by’amatungo bisanzwe,” umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Matimba.

Uretse izi hegitari 500 zitunganywa aha mu kagali ka Kagitumba n’agace gato ka Rwentanga zije zikurikira izindi 400 zatunganijwe mu mwaka wa 2011zikorerwaho ubu buryo bwo kuhira mu tugali twa Nyagatabire mu murenge wa Musheli n’agace ka Rwentanga mu murenge wa Matimba.

Sebasaza Gasana Emmnanuel

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka