Nyamasheke: Amaranye imyaka 31 indwara ituma bamunena

Joseph Nabonibo ufite imyaka 46 y’amavuko akaba atuye mu mudugudu wa Nyagafunzo mu kagari ka Mwezi mu murenge wa Karengera arwaye indwara amaranye imyaka 31 imutera kunenwa n’umuhisi n’umugenzi ku buryo byageze igihe n’umugore yari yarashatse akagenda.

Iyo umugeze iruhande ubona ikintu kimeze nk’ikirokoroko cyamunzwe kinindamo amazi ku buryo umuntu utabasha kwihanga adashobora kurebana nawe mu maso kubera uburyo aho hantu hamunzwe bikomeye.

Nabonibo avuga yafashwe n’iyo ndwara afite imyaka 15 akivuza ahantu hose yabashije ariko bikanga kugeza na nubu akaba ageze mu myaka ariho birushaho gukomera gusa akavuga ko bamubwiye ko azajya kwivuriza i Kanombe mu minsi ya vuba.

Yagize ati “nabayeho nabi cyane kuko nagiye kubona nkabona nzanye ikirokoroko, kikagenda gikura kikamanukana n’umunwa wo hepfo, nagiye kwivuriza ahantu hatandukanye ndetse ngera aho bita muri Mibirizi ariko biranga, abambonye bose barampunga bakiruka, kandi ndi umukene nta kundi nabigenza”.

Joseph Nabonibo ngo yivuje ahantu hatandukanye ariko bananiwe kumuvura.
Joseph Nabonibo ngo yivuje ahantu hatandukanye ariko bananiwe kumuvura.

Nabonibo avuga ko ubuyobozi bwamwereye kujya ku muvuza i Kanombe akaba ategereje ko bizakunda akajyayo akivuza. Uyu mugabo avuga ko atabasha kuba yarya ibiryo bikomeye agerageza kurya ibiryo byoroshye nabwo bikagerayo bigoranye cyane.

Abivuga agira ati “mbasha kurya bigoranye nkabasha ibiryo byoroshye bidasaba ingufu mu kubikacanga no kubimira, ariko kandi sinshoboye gukora niyo nabitekereza ntawampa akazi, abambonye bose bariruka”.

Joseph Nabonibo avuga ko abonye umugira neza wamubera nka Nyagasani akamufasha kwivuza iyi ndwara nawe atazi iyo ariyo yazamusabira imigisha myinshi ku Mana, agasaba ko abamukunda bose bajya bamusabira kuko yemeza ko byamuziye atabihamagaye.

Umugwaneza Jean Claude

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 8 )

igiteke cyanjye nuko jhon akwiye guhabwa inkunga na leta akoherezwa hanze yigihu.

amata yanditse ku itariki ya: 4-08-2014  →  Musubize

azabaririze ahantu barimo gukora operation smile bazamufasha cg bamugire indi nama,nabahanga cyane

epiphanie yanditse ku itariki ya: 26-07-2014  →  Musubize

azabaririze ahantu barimo gukora operation smile bazamufasha cg bamugire indi nama,nabahanga cyane

epiphanie yanditse ku itariki ya: 26-07-2014  →  Musubize

Uyu mugabo rwose akwiye ubufasha bwihuse.ese ubwo kuki ubuyobozi bumwegereye butamufashije kugira ngo ashobore kwivuza koko?! Tumutabare vuba.

Kwihangana yanditse ku itariki ya: 25-07-2014  →  Musubize

Yooo, uriya mugabo arababaje nukuri ubuyobozi nibumutabare kuko akwiye gufashwa. Iriya ndwara imaze igihe ishobora no kumurera n’ibindi niba atavujwe.Ubuyobozi bw’Inzego z’Ibanze zaho atuye nibamurwaneho rwose.

Munezero goretti yanditse ku itariki ya: 24-07-2014  →  Musubize

azabaririze amenye igihe operatuion smile izazira mu rwanda, haba ruhengeri, kigali chuk, cg ahandi nka rwamagana cg gihundwe bazamuvura, kimwe nuko abashije kugera butaro ndakeka yafashwa. azagerageze ayo mahirwe

Mugiraneza yanditse ku itariki ya: 22-07-2014  →  Musubize

Joseph NABONIBO akwiriye inkunga guhabwa inkunga na leta kuko arababaje

NIHONDORERA AUGUSTIN yanditse ku itariki ya: 22-07-2014  →  Musubize

Joseph NABONIBO akwiriye inkunga guhabwa inkunga na leta kuko arababaje

NIHONDORERA AUGUSTIN yanditse ku itariki ya: 22-07-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka