Ikanzu imwe yaguzwe arenga miliyoni 200 z’amafaranga y’u Rwanda

Helen Smith w’imyaka 42 y’amavuko ukomoka ahitwa Prestatyn mu Burengerazuba bwa Wales, yahuye n’igitangaza nyuma yo gukora ikanzu muri lasitike (élastiques) mu ibara ry’umukororombya akayishyira ku isoko maze ikagurwa akayabo k’amayero 215000 bishatse kuvuga arenga miliyoni magana abiri z’amafaranga y’u Rwanda.

Iyi kanzu ikoze mu mabara abana bakunda cyane no mu masaro igihumbi akomoka mu mpande zitandukanye z’isi, Helen Smith ngo yayishyize bigezo ku rubuga rucuruza ibintu bitandukanye kuri internet eBay ku gicuro cy’amadolari mirongo inani n’atantu (85$).

Cyakora ngo yaje gutungurwa n’uko yari imaze kugezwa ku madolari arenga ibihumbi 291 n’imiya 279 (291,279$). Ni ukuvuga amayero ibihumbi 215 (215,000 euros) ushize mu manyarwanda akaba yarenga miliyoni 200.

Iyi ni yo kanzu yaguzwe akayabo k'ibihumbi 215 by'amayero (215,000 euros).
Iyi ni yo kanzu yaguzwe akayabo k’ibihumbi 215 by’amayero (215,000 euros).

Iyi cyamunara ikaba yararangiye ku wa kabiri w’iki cyumweru ahagana mu ma saa kumi n’imwe n’igice abashakaga iyi kanzu bamaze kuba ijana na mirongo itatu na barindwi baturutse imihanda yose y’isi; nk’uko tubikesha ikinyamakuru Ny Dail News.

Halen yatangarije itangazamakuru ko yumiwe gusa akaba agiye kugana n’inshuti ye Kathryn ngo yamufashije gukora iyo kanzu buri wese agatwara cy’imwe cya kabiri cy’ako kayabo k’amayero.

Ku mugabane wa Helen, ngo agiye kugurira umwana we imodoka akanamwishyurira amasomo yo gutwara imodoka. Yagize ati “Ngiye no gushyira ku ruhanda amafaranga yo kuzigamira umukobwa wanjye.”

Kugira ngo iyi kanzu yaguzwe akayaba k’amayero ibihumbi 215 ikorwe ngo byasabye amasaha mirongo ine n’atanu n’amapaki mirongo ine n’arindwi ya amalasitike (élastiques) afite ibara ry’umukorormbya.

Niyonzima Oswald

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka