Gicumbi: Umusaruro w’inyanya waragabanutse kubera uburwayi bw’agakoko ka Milidiyu

Abahinzi b’inyanya bo mu karere ka Gicumbi bavuga ko umusaruro wabo muri uyu mwaka wagabanutse kubera ikibazo cy’uburwayi zahuye nabwo bw’agakoko ka Milidiyu.

Ntakirutinka Moise na Mukanyandwi Donatille bose bahinga inyanya bavuga ko bagerageje gutera umuti utwo dukoko tukagabanuka ariko bikarangira inyanya zabo zanze kwera. Bacyeka ko utwo dukoko twaba twarangije indabo bityo ugasanga ibiti bihagaze ntandabo ziriho.

Nzeyimana Jean Chrisostome usinzwe ubuhinzi mu karere ka Gicumbi avuga ko aribyo koko umusaruruo w’inyanya wagabanutse kubera agakoko ka Milidiyu. Ngo iyi ndwara iterwa n’agakoko bita Phytophtora infestans ikaba ariyo ndwara iri ku mwanya wa mbere mu zangiza igihingwa cy’inyanya.

Avuga ko aka gakoko kihisha mu bindi bihingwa nk’ibirayi, ibinyamisogwe ikindi ngo iyi ndwara ihera ku mababi, igakomeza no kuruti ndetse n’urubuto. Iyi ndwara ngo yateye inyanya kubora maze ugasanga ku ruti rwose harokotseho inyanya 3 gusa nazo ugasanga zitarakuze uko bisanzwe.

Kurwanya iyi ndwara ngo ni ukwirinda guhinga inyanya mu gihe cy’imvura nyinshi, kuko agahumyo kororoka vuba kandi kagakwirakwira hirya no hino.

Hari kandi gusimburanya ibihingwa mu murima bitari mu muryango umwe n’inyanya ndetse umuhinzi akirinda gukoresha ifumbire irimo Azote nyinshi cyane. Ikindi ngo ni ukugabanya amababi no gukuraho ibisambo kugirango urumuri rugere mu murima neza.

Ikindi gihashya iyi ndwara yibasira inyanya ngo ni ugukoresha imiti nka mancazeb, metalaxyl, chloro-thalonic, zenebe, folpel, sulphate de cuivre, oxychlorure de cuivre.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka