Rutsiro: Ibigo by’amashuri 36 bifite inyubako zikeneye kuvugururwa

Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Rutsiro, Nyirabagurinzira Jacqueline, avuga ko mu karere hose habarurwa ibigo by’amashuri 36 bishaje cyane ku buryo bitakagombye kuba byigirwamo n’abanyeshuri, akaba asaba imirenge biherereyemo ndetse n’ababyubatse biganjemo amadini n’amatorero gufata iya mbere bakabivugurura kuruta kwicara gusa bategereje inkunga izaturuka mu nzego zo hejuru.

Ku kigo cy’amashuri abanza cya Maziba mu murenge wa Mushonyi na ho havugwa ibyumba byubatswe n’ababyeyi bikaba bishaje cyane ku buryo hari impungenge ko bishobora kuzagwa ku bana. Ikigo cy’amashuri abanza cya Gasovu na cyo ngo gifite ibyumba by’amashuri bishaje cyane.

Ku rwunge rw’amashuri rwa Kinihira na ho hari ibyumba bishaje. Ni ibyumba bitandatu byubatswe na Banki y’Isi mu 1995. Ibisenge ngo byenda kugwira abana kandi ikigo ubwacyo nta bushobozi gifite bwo kubyubaka. Mu mwaka wa 2012 komisiyo y’imibereho myiza mu nama njyanama y’akarere ka Rutsiro yasuye icyo kigo isaba ubuyobozi bw’ikigo kuvanamo abana ariko ntibwabakuramo kuko nta handi bari bafite ho kubashyira.

Ku rwunge rw’amashuri rwa Bushaka rwubakishijwe amatafari ya rukarakara n’amategura mu 1968 ku buryo ngo ari kimwe mu bigo bishaje cyane kurusha ibindi mu karere ka Rutsiro.

Nubwo hari ibyumba ibyumba 36 n’ubwiherero 42 Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yemeye kubaka, ibyo byumba by’amashuri n’ubwiherero bizubakwa bigaragara ko bidahagije kuko hari ibigo bimwe na bimwe bitibonye ku rutonde rw’abazubakirwa mu gihe nyamara bifite inyubako z’amashuri zishaje, ibindi bikagira ibyumba by’amashuri n’ubwiherero budahagije.

Nko ku rwunge rw’amashuri rwa Rugaragara no ku rwunge rw’amashuri rwa Kavumu batangije amashami mashya muri uyu mwaka wa 2014 bakaba bafite impungenge z’aho abanyeshuri bazimukira mu mwaka wa gatanu n’uwa gatandatu.

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Nyirabagurinzira Jacqueline arasaba ba nyiri ibigo (cyane cyane amadini n’amatorero) bagize uruhare mu kubitangiza none bikaba bishaje, ko bagira uruhare mu kubivugurura.

Icyakora abo ubuyobozi bw’akarere bugiye gusuzuma bukareba niba hari ubushobozi bwaboneka bwo kububakira ngo ni abadafite ibyumba by’amashuri abanyeshuri bazimukiramo mu mwaka utaha wa 2015.

MINEDUC yemeye kubaka ibyumba 36 n’ubwiherero 42

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage avuga ko Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yemereye akarere kugafasha kubaka ibyumba 36 bisimbura ibishaje cyane kurusha ibindi hamwe n’ubwiherero 42.

Icyakora uyu mubare ngo ni muto cyane bagereranyeje n’ibyumba bikeneye kuvugururwa mu karere, ikaba ari yo mpamvu izindi nzego zitandukanye zifatanyije n’abatangije ibyo bigo bakwiye kwishakamo ubushobozi kugira ngo ibyo bigo bivugururwe.

Ibyo byumba 36 n’imisarani 42 byasaranganyijwe ku bigo bitandukanye byo mu mirenge yose bikaba bizubakwa hakurikijwe aho bikenewe cyane kurusha ahandi.

Mu murenge wa Gihango hazasanwa ibyumba bitatu ku kigo cy’amashuri abanza cya Kibingo. Mu murenge wa Manihira hazasanwa ibyumba bine ku kigo cy’amashuri abanza cya Mpingamabuye n’utwumba dutandatu tw’imisarani.

Mu murenge wa Ruhango hazubakwa ibyumba bine by’amashuri n’imisarani itandatu ku kigo cy’amashuri abanza cya Gasovu. Mu murenge wa Musasa hazubakwa ibyumba bine by’amashuri n’imisarani itandatu ku ishuri ribanza rya Gihinga ya mbere.

Mu murenge wa Murunda hazubakwa ibyumba bitatu by’amashuri ku kigo cy’amashuri abaza cya Gatoki. Mu murenge wa Nyabirasi hazubakwa ibyumba bitatu n’imisarani itandatu ku kigo cy’amashuri abanza cya Busuku, ho bakaba bari bayakeneye cyane kuko bigiraga munsi y’igiti nyuma y’uko n’uwari wabatije urusengero rwo kwigiramo yagezeho akarubakuramo.

Mu murenge wa Mukura hazubakwa ibyumba by’amashuri bine n’imisarani itandatu ku ishuri ribanza rya Mwendo. Ku rwunge rw’amashuri rwa Bugarura mu murenge wa Boneza na ho hazubakwa ibyumba bitatu. Ibindi byumba bitatu n’imisarani itandatu bizubakwa mu murenge wa Mushubati ku kigo cy’amashuri abanza cya Bumba.

Malachie Hakizimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ariko iyo nkibigo bibwirwa ko rwose bifite inyubako zishaje nabyo bibibona bigaragaraga cyane ntibavugure kandi babona ko bahetse ejo hazaza higihugu ndavuga abna baba bari muri icyo kigo , niyo mpamvu baba bagomba kwita kuri buri kimwe gishobora guteza impanuka yatwara ubuzima bwihuhmbi baba bacumbikiye

kalisa yanditse ku itariki ya: 20-07-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka