Amajyepfo: Abahinzi b’umuceri barahuye ubwenge mu karere ka Kirehe mu kongera umusaruro

Amakoperative y’abahinzi b’umuceri bakorera mu bishanga bya Ruhango, Muhanga na Huye n’umuryango w’abakoresha amazi muri ibi bishanga ku bufatanye bw’umushinga Welt hunger hilfe, barishimira urugendo shuri bakoreye mu karere ka Kirehe tariki 18/07/2014.

Uru rugendoshuri ngo barwungukiyemo byinshi biranga ubufatanye bw’amakoperative ndetse n’ubw’umuryango w’abakoresha amazi, kuko bigiye kubafasha kongera umusaruro w’umuceri mu turere twabo.

Nturo Jonathan uhagarariye amakoperative mu mushinga Welt hunger hilfe ufasha abahinzi guteza imbere igihingwa cy’umuceri, avuga ko uru rugendo rwateguwe nyuma yo kubona ko hagati y’amakoperative y’abahinga umuceri n’abo mu muryango w’abakoresha amazi hari imikoranire mibi.

Akavuga ko bari bafite amakuru ko abahinzi b’umuceri mu karere ka Kirehe bafite imikoranire myiza hagati n’abo mu muryango w’abakoresha amazi.

Akaba ariyo mpamvu bahisemo kuzana aba bahinzi bo mu ntara y’Amajyepfo kugirango bigire ku bahinzi b’akarere ka Kirehe uko bafatanya ngo barusheho guteza imbere umusaruro w’igihingwa cy’umuceri.

Abahinzi b'umuceri mu ntara y'Amajyepfo barimo gusibanurirwa n'abo mu karere ka Kirehe uko bateza imbere igihingwa cy'umuceri.
Abahinzi b’umuceri mu ntara y’Amajyepfo barimo gusibanurirwa n’abo mu karere ka Kirehe uko bateza imbere igihingwa cy’umuceri.

Amwe mu makoperative yasuwe mu karere ka Kirehe, harimo koperative Isabane ifite imikoranire myiza n’abo mu muryango wabakoresha amazi mu guteza imbere igihingwa cy’umuceri.

Imfura Fabien ni umuyobozi w’iyi koperative, yabwiye baginze be bahagarariye amakoperative ahinga umuceri baje kubigiraho, ko icya mbere ari ukwiyumvanamo ntihagire uwishisha undi. Ati “amakoperative adakoranye neza n’umuryango w’amazi, nta musaruro namba mwabona”.

Akaba yababwiye ko icyabafashije kugirango bashobore kugera aho bageze ari uko buri umwe abwira undi buri kantu kose agiye gukora. Ati “ibi byadufashije kuva ku musaruro wa toni 10 ubu tukaba tugeze kuri toni 250 buri musaruro”.

Bimwe mu bishanga by'akarere ka Kirehe bihingwamo umuceri.
Bimwe mu bishanga by’akarere ka Kirehe bihingwamo umuceri.

Nyuma yo kumva iyi mikoranire iranga koperative Isabane n’abo mu muryango w’amazi mu karere ka Kirehe, abitabiriye uru rugendo shuri, bemeje ko hari byinshi bahungukiye bigiye kubafasha guteza imbere igihingwa cy’umuceri.

Utu turere 3 twa Ruhango, Muhanga na Huye tugizwe n’amakoperative 10 y’abahinzi b’umuceri n’imiryango y’abakoresha amazi 6, akaba ahinga ku buso bungana na hagetari 900 zamaze gutunganywa.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

MUNAMA rusange yabaye ejo muri koperative koporori busoro muri nyanza yarangiye hari ibibazo bitabonewe ibisubizo harimo n abimwe ijambo perezida na komite nyobozi bafitanye ibibazo n abanyamuryango ntibavuga rumwe na perezida ngo abayoboza igitugu mugufata ibyemeze abipanga numugore we n abana be gusa nta komite ibizi nyuma bigashyirwa mubikorwa abashinzwe amakoperative muri nyanza muzasure coporori busoro muyigire inama mwumve ibivugwa munama rusange bamwe muri komite nyobozi bagiye kwegura kubera imikorere idahwitse ya perezida

Vital yanditse ku itariki ya: 29-04-2015  →  Musubize

Amakoperative menshi yo mumajyepfo afite ibibazo bijyanye no gucunga nabi umutungo wakoperative abayobozi bafata amafaranga bakayajyana munyungu zabo ubundi bagahimba imibare itabaho munyandiko muzasure koporori busoro muri nyanza mwumve ibyayo abaturage batangiye gushwana nabayobozi

Vital yanditse ku itariki ya: 29-04-2015  →  Musubize

TURASHIMIRA MINAGRI YADUTUNGANYIRIJE IGISHANGA CY,AGATARE MURI GISAGARA UBU TUKABATWITEGURA KUJYA DUHINGA BURIGIHE, UMUCERI , IBIGORI MAZE TWITEZE IMBERE

SIBOMANA SAMUEL yanditse ku itariki ya: 8-01-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka