Burera: Ubwinshi bw’abagana Poste de Santé ya Nyamicucu butumye igirwa ikigo nderabuzima

Ivuriro rya Nyamicucu riherereye mu karere ka Burera mu ntara y’Amajyaruguru ryagizwe ikigo nderabuzima, nyuma y’uko bigaragaruye ko ryakira abantu benshi kandi barenze ubushobozi bwaryo, nk’uko byatangajwe kuwa kane tariki 17/7/2014.

Poste de Santé ya Nyamicucu yubatse ahantu hitaruye mu misozi miremire bugufi cyane n’umupaka uhuza u Rwanda na Uganda.

Guverineri Bosenibamwe yasabye ko Poste de Sante ya Nyamicucu yagurwa vuba ikaba Ikigo nderabuzima.
Guverineri Bosenibamwe yasabye ko Poste de Sante ya Nyamicucu yagurwa vuba ikaba Ikigo nderabuzima.

Agace yubatsemo gatuwe n’abaturage bagera mu bihumbi 30 ubusanzwe bajyaga kwivuriza ku bitaro bya Butaro cyangwa se ku kigo nderabuzima nacyo cya Butaro, bagenze ibirometero n’ibilometero.

N’ubwo iryo vuriro ryegerejwe abo baturage ngo ntiryabahaza bose kuko ari benshi. Ngo ubusanzwe Poste de Santé ikwiriye abaturage ibihumbi bitanu gusa kandi ngo abo bo bikubye inshuro zigera kuri esheshatu.

Kubera icyo kibazo, Guverineri w’intara y’amajyaruguru, Bosenibamwe Aimé wari witabiriye uwo muhango, yahise avuga ko iyo Poste de Santé yakwagurwa vuba ikagirwa ikigo nderabuzima.

Iyi Poste de Sante ya Nyamicucu igiye kugirwa ikigo nderabuzima kugira ngo ibashe gutanga serivisi ku baturage bayigana.
Iyi Poste de Sante ya Nyamicucu igiye kugirwa ikigo nderabuzima kugira ngo ibashe gutanga serivisi ku baturage bayigana.

Agira ati “Niyo mpamvu rero twafashe umwanzuro y’uko iriya Poste de Santé yakwaguka, ikavamo ikigo nderabuzima kandi mu buryo bwihuse kugira ngo ishobore gutanga serivisi ku baturage.”

Abaturage batandukanye bivuriza kuri Poste de Santé ya Nyamicucu bavuga ko iryo vuriro ryababereye igisubizo, kuko batagikora urugendo rurerure bagiye kwivuza. Bemeza ko bagiye kurigira ikigo nderabuzima bizafasha cyane ababyeyi bajyaga kwivuriza ku bitaro bya butaro.

Dusabimana agira ati “Twajyaga kubyara, tukajya ku kigo nderabuzima cya Butaro. Twajyaga dufata urugendo. Kugira ngo tugereyo rwari urugendo runini. Ubwo yaba ari nk’umubyeyi akabyarira mu nzira, atageze ku bitaro.”

Ndengerehe Philipe yungamo ati “Ubu umuntu ari kurwara yamara kurwara akaza kwivuriza hano. Uburwayi bwe bwamunanira bakamwohereza, akajya i Butaro (ku bitaro bya Butaro) bakamuvura. Turabyishimiye n’ubu turacyabishyigikiye. Barakoze cyane.”

Poste de santé ya Nyamicucu yuzuye itwaye amafaranga y’u Rwanda miyoni 65. Ikaba yarubatswe ku nkunga y’umushingwa Partners In Health: Inshuti Mu Buzima, ukorera mu karere ka Burera.

Iyo Poste de Sante itarubakwa muri ako gace abahatuye ngo bari bari mu bwigunge ngo kuburyo no kujya kwuvuza byababeraga umutwaro. Ngo ubu ariko iryo vuriro ryatume muri ako gace hanagera umuhanda.

Gusa ariko muri ako gace ntiharagera muriro w’amashanyarazi. Ubuyobozi bw’akarere ka Burera bukaba bwizeza abahatuye ko nayo azabageraho vuba.

Norbert NIYIZURUGERO

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka