Ngo hari impamvu zituma abaririmba gospel badatera imbere nk’uko bikwiye

Mu Rwanda, usanga abahanzi baririmba indirimbo zisanzwe (Secular) iyo bamaze gukundwa bahita batera imbere mu buryo bugaragarira buri wese aho usanga iyo ari umuhanzi uzi gucunga neza umutungo we atera imbere ku buryo bugaragara, ugasanga afite imitungo hirya no hino, bagenda mu modoka zabo biguriye n’ibindi.

Ku rundi ruhande nyamara, bagenzi babo baririmba indirimbo zihimbaza Imana ndetse banabarusha gukundwa ugasanga ntibava aho bari mu bijyanye n’ubukungu ku buryo bigoye kubona umuhanzi nk’uyu yiguriye isambu akuye mu buhanzi bwe, imodoka cyangwa se ibindi. Abenshi babeshwaho n’indi mirimo baba bari basanzwe bakora. Ese impamvu yaba ibitera ni iyihe?

Twaganiriye n’abantu banyuranye bari muri iki gisata cya Gospel ndetse n’abandi bakurikiranira hafi iby’imyidagaduro muri rusange badutangariza zimwe mu mpamvu babona zitera uku kudatera imbere kw’aba bahanzi.

Dore zimwe mu mpamvu batubwiye:

1. Ntibakora umuziki wabo nk’ubunyamwuga cyangwa nk’ubucuruzi

Kuri iyi ngingo bagira bati: “biragoye kubona umuhanzi wo muri Gospel akora igitaramo maze akishyuza kuko n’iyo abikoze gutyo usanga abakirisitu batabyakira kimwe ndetse ntibatinya no kuvuga ko umuhanzi yavanze Imana na Bintu.

Bakomeza bavuga ko nta muhanzi wo muri gospel wagombye kwishyuza abantu mu gitaramo ngo kuko yaba arimo kugurisha impano Imana yamuhereye ubuntu. Ibi bituma bakora umuziki nk’abashaka gushimisha gusa abakirisitu babo cyangwa insengero basengeramo.”

2. Abakirisitu b’amatorero basengeramo ntibabibafashamo

Usanga umuhanzi wo muri Gospel iyo aririmbye indirimbo nziza cyane igakundwa, buri mukirisitu aba yifuza kuyitunga ariko byagera aho kwishyura amafaranga yo kugura CD bikaba ikibazo.

Aba ni hahandi usanga umuhanzi akoze indirimbo zigakundwa cyane nyamara zikagurwa n’abantu babarirwa ku ntoki, ariko mu gihe kitageze mu kwezi indirimbo isohotse ukayisanga muri laptop (mudasobwa igendanwa) z’abakristu bose bagenda bazihanahana.

3. Insengero basengeramo ntiziborohereza

Umuhanzi wese wo muri Gospel aba afite urusengero abarizwamo. Urwo rusengero iyo habaye gahunda runaka bitabaza wa muhanzi bakanabifata nk’inshingano z’uwo muhanzi ndetse umuhanzi nawe akumva koko ni inshingano ze kuboneka muri izo gahunda nk’uko n’undi mukirisitu wese yakwitanga. Ibi nibyo.

Ikibabaje ni uko nyuma y’uko umuhanzi yubahirije inshingano ze nk’umuhanzi, ntabwo aba yemerewe kujya gukorera amafaranga hirya y’urusengero, bimwe twavuze by’ibitaramo byishyuza kuko byitwa ko arimo kugurisha impano nyamara wa muhanzi nyuma yo kubahiriza inshingano z’urusengero aba akeneye kurya, kwambara, kwiga, gutunga urugo n’ibindi.

Bamwe mu bahanzi b'indirimbo zihimbaza Imana bagukanye ibihembo bya Groove Awards.
Bamwe mu bahanzi b’indirimbo zihimbaza Imana bagukanye ibihembo bya Groove Awards.

Urusengero rwo ku ruhande rwarwo ntirwubahiriza inshingano zarwo cyane ko umuhanzi akenerwa igihe kirekire rimwe na rimwe bikaba byamubuza umwanya wo gukora indi mirimo imubyarira inyungu nyamara ugasanga nyinshi muri izo gahunda yitabiriye zinjiriza urusengero (abakirisitu baritanga cyane kubera uburyo uwo muhanzi ukunzwe yabashishikarije).

Ntabwo tuvuze ko umuhanzi uririmbiye gahunda y’urusengero agomba guhabwa amafaranga ariko kandi nanone ntitwirengagize ko uyu muhanzi aba akeneye kurya, kwiga, gutunga urugo,…niba urusengero rero rudashoboye kumuha amafaranga amukemurira ibibazo bye, kuki bamubuza cyangwa bakamuca intege mu gutegura ibitaramo byishyuza ngo aracuruza impano yahawe ku buntu?

4. Abayobozi b’amatorero basaba umuhanzi byinshi atabashije nyamara ntibabimufashemo

Umuhanzi bamukenera mu bikorwa binyuranye byinjiriza urusengero, nyamara ntibamuhe n’itike imutahana mu rugo n’ibindi. Iyo umuhanzi agize ngo arasaba amafaranga (ubufasha) cyangwa se akagaragaza kutishima nibwo wumva ngo yaciwe mu rusengero cyangwa ugasanga ahora agirana ibibazo n’abayobozi b’amatorero rimwe na rimwe bibaviramo guhagarika kuririmba indirimbo zihimbaza Imana kandi bari bakenewe.

Nyamara ugasanga abayobozi b’amatorero bo nk’abakozi b’Imana batungwa n’ibyavuye mu maturo nk’uko Bibiliya ibivuga aho baba bagenda mu modoka zihenze, bafite amazu ahenze,… ariko wa muhanzi agataha amaramasa nyamara nawe ari umukozi w’Imana (nk’uko babivuga).

5. Ubwoba aba bahanzi bagira bwo kugaragaza ibibazo byabo ngo badacibwa mu nsengero

Aba bahanzi baririmba indirimbo zihimbaza Imana abenshi usanga batinya kugaragaza ibibazo byabo cyangwa se akarengane bahura nako muri uyu mwuga wabo batinya ahanini kutarebwa neza, kwirukanwa cyangwa se gucibwa mu nsengero basengeramo.

Nyamara n’ubwo bimeze bityo, iyo akwizeye mukaganira akakwifungurira akubwira byinshi. Akubwira ko bimugora kujya kuririmbira ahantu batari bumuhe n’amafaranga yo gutega moto ajyayo kandi ngo iyo ayasabye bavuga ko ubwo yabishyuje cyangwa bakamufata nk’umuntu ucuruza impano, ngo ntakorera Imana. Benshi rero bagahitamo kwicecekera kandi baba bakenerwa henshi.

6. Abashoramari batagana inidirimbo za gospel

Burya umuziki ni kimwe mu bintu bikomeye bikundwa n’abantu benshi. Abahanzi bawukora nabo rero bituma bakundwa cyane aho usanga iyo umuntu ahuje ubuhanzi n’ubucuruzi bifite ukuntu bikurura cyane abantu.

Kuba abahanzi baririmba indirimbo zihimbaza Imana bari mu bahanzi bakundwa cyane dore ko indirimbo zabo ziba zikora ku mitima ya benshi, ni abantu bari bakwiye kwifashishwa cyane mu bikorwa byo kuzamura ibikorwa by’ubucuruzi bunyuranye (Business) mu kwamamaza n’ibindi.

Nyamara aba bahanzi ntibiyambazwa ugereranyije na bagenzi babo akenshi bishobora kuba biterwa n’impamvu twavuze haruguru.

7. Kutamenya, kwihagararaho no kutemera ko koko muri iki gisata harimo ikibazo

Burya iyo umenye ko urwaye ni intambwe ya mbere. Iyo umenye indwara urwaye ni intambwe ya kabiri nyamara ntibihagije kuko burya iyo udaciye bugufi ngo ujye kwivuza kwa muganga ndetse unanywe imiti neza uko muganga ayikwandikiye, indwara yanaguhitana kabone n’ubwo yaba ari ya ndwara wasuzuguraga.

Kuri ibi twavuze usanga ari ikihe twibagiwe nyamara nacyo kigira uruhare mu kudindiza aba bahanzi? Ese wowe usanga hakorwa iki ngo ibi bibazo bikemuke abahanzi baririmba indirimbo zihimbaza Imana hano mu Rwanda nabo babashe gutera imbere nk’uko bimeze ku bandi bahanzi cyangwa se mu bindi bihugu?

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ibitaramo bakoresha ntabwo byishyuzwa. Ni habeho ikigega abakristu bazajya tuzajya dushyiramo amafrw kugira ngo hateganywe amarushanwa buri mwaka kugira ngo hahembwe abitabiriye auo marushamwa ya Gospel music.

theo yanditse ku itariki ya: 4-08-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka