Biravugwa ko hari abatazongera kwitabira PGGSS kubera imihindagurikire y’amategeko yayo

Ni ku nshuro ya kane amarushanwa ya Primus Guma Guma Super Star (PGGSS) abaye hano mu Rwanda nyamara buri mwaka usanga amategeko agenga iri rushanwa agenda ahinduka cyangwa se hakiyongeramo andi mashya ibi bikaba bitabonwa kimwe n’abahanzi baryitabira.

Bamwe mu bahanzi bamaze kwitabira iri rushanwa inshuro irenga imwe, bavuga ko bishoboka ko batazongera kwitabira iri rushanwa ngo kuko amategeko yaryo yahindutse.

N’ubwo bavuga gutyo ariko usanga impamvu bashyira imbere cyane bavuga ko mbere PGGSS yaje ishaka umuhanzi ukunzwe cyane kurusha abandi ariko kuri iyi nshuro bikaba byarahindutse aho ubu bisa n’aho rwose hasigaye hashakwa umuhanzi ukunzwe cyane ariko kandi w’umuhanga kurusha abandi.

Ibi rero byateye bamwe mu bahanzi bari basanzwe bazwiho gukundwa cyane hano mu Rwanda gucika intege aho bemeza ko iri rushanwa rituma ugukundwa kwabo kuzagabanuka ndetse bamwe banemeza ko nta mafaranga ahagije basagura nyuma y’uko irushanwa rirangiye.
Bamwe mubo twaganiriye batifuje ko amazina yabo ajya ahagaragara badutangarije uko babibona.

Hari uwagize ati: “Yego Guma Guma ifite icyo yongererera umuntu ariko usanga ingufu umuntu aba yashyizemo zidahuye na gato n’umusaruro avanamo kandi mu by’ukuri iyo ukoreye amafaranga muri ariya mezi ushobora kubona arenze aya Guma Guma kandi utanavunitse.”

Uwundi we yagize ati: “Usanzwe uri umuhanzi utaramenyekana Guma Guma yagufasha kumenyekana no kugira abafana benshi kuko kukuzengurutsa u Rwanda rwose uhava bakumenye n’abafana biyongereye ariko ku muhanzi wamaze gukundwa biramudindiza cyane cyane iyo agize ibyago ntayitware, abakunzi ba muzika bamuca amazi baba bumvako adakunzwe nyine cyangwa ko ari umuswa…”.

N’ubwo ariko bamwe babibona gutyo, hari abandi bahanzi basanga aya marushanwa ya Primus Guma Guma Super Star ari amarushanwa afasha abahanzi nyarwanda gutera imbere.

Young Grace mu kiganiro twagiranye we ashimangira ko aya marushanwa afite uruhare runini mu kuzamura abahanzi nyarwanda.

Yagize ati: “Primus Guma Guma mbona ahubwo ari irushanwa rifitiye akamaro kanini abahanzi nyarwanda kuko mbere na mbere iduha amafaranga menshi bitapfa korohera umuntu kuyabona mu buzima busanzwe kandi bakanakuzengurutsa mu gihugu hose bakwamamaza. Ku bahanzi nyarwanda ni ikintu kigoye cyane kuba wakora ibitaramo bizenguruka igihugu ku mbaraga zawe…”.

Senderi International Hit we yatangaje ko asanga Bralirwa na EAP ndetse n’irushanwa rya PGGSS bafitiye akamaro kanini cyane abahanzi nyarwanda kandi ko akunda Primus akaba atazarekeraho kuyamamaza.

Yongeyeho ati: “Ahubwo mbona PGGSS ituma abahanzi turushaho kumenya kuririmba live kandi tukanabasha kongera umubare w’abafana…”.

Yakomeje adutangariza kandi ko asanga hanavamo agafaranga gatubutse umuhanzi adapfa kubona mu buzima busanzwe. Yongeyeho kandi ko ubu agiye gukora cyane kurusha kugira ngo nongeho PGGSS y’ubutaha izabe iye.

Teta, umuhanzi wabashije kwitabira Primus Guma Guma Super Star 4 ku nshuro ye ya mbere, yagize ati: “Njye nta n’ubwo narinziko n’amategeko yahindutse. Nsanga ahubwo koko umuhanzi ukwiye kwegukana PGGSS ari umuhanzi koko ukunzwe cyane ariko kandi akaba azi kuririmba live”.

Yongeyeho ati: “Ubundi kuba umuhanzi nyawe ni ukuba ibyo uririmbira muri studio ubasha kubiririmbira n’imbere y’abantu, n’ubwo wenda kuririmbira muri salle nto n’imbere y’abantu buzuye stade atari kimwe kuko amajwi ahinduka…”.

Ese wowe urabibona ute? Usanga koko kuba amategeko agenga irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star agenda ahinduka hari icyo byagakwiriye kubangamira umuhanzi uryitabira?

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka