Musanze: Ibyishimo byabarenze nyuma yo kuvurwa amaso n’ingabo z’igihugu bakongera kubona

Abakecuru babuze amagambo yo gushimira ingabo z’igihugu ziri mu gikorwa cyo kubavura indwara y’amaso izwi nk’ishaza nyuma yo gusabwa n’ibyishimo batewe no kongera kugira amahirwe yo kubona mu gihe bari bamaze imyaka itatu barahumye.

“Ndababonye mwese, dore n’uyu wambaye ishati... dore n’uyu wandika. Icyakora Imana ibahire mwese muzahore ku ngoma.” Aya ni yo magambo yuje ibyishimo byinshi, Nyiramukara Alvanie w’imyaka 71 wo mu Murenge wa Nkotsi ho mu Karere ka Musanze, yavuze ubwo yongeraga kubona nyuma y’imyaka itatu yarahumye.

Uyu Nyiramukara hamwe n’abandi benshi bongeye kugira amahirwe yo kubona kubera ingabo z’igihugu ziri mu gikorwa cyo kuvura indwara y’amaso itera ubuhumyi izwi nk’ishaza kuva tariki 15-18/07/2014 mu Bitaro bya Ruhengeri.

Abakecuru n'abasaza babazwe amashaza mu maso bategereje gupfukurwa bakongera kubona.
Abakecuru n’abasaza babazwe amashaza mu maso bategereje gupfukurwa bakongera kubona.

Ntawugashira Concessa w’imyaka 54 wo mu Murenge wa Cyanika mu Karere ka Burera yicaye imbere mu cyumba apfutse ijisho rimwe yabazwe, bakimukuraho igipfuko, amagambo ava mu kanwa ni ay’ishimwe gusa.

Uyu mubyeyi w’umu-gatoliki yashimiye ingabo z’igihugu agira ati: “Mfite ibyishimo cyane ntashobora kuvuga, ibyishimo mfite cyane cyane ni ugushimira (ingabo) yabahaye ubutumwa mukorana ubwitange n’umurava kwita ku buzima bwacu n’ibyacu!!!

Ni ibyishimo byinshi icyo nasabira ni ukubasabira ku Mana ngo mukomeze mugire ubutwari bwo gukora. Umubyeyi Bikirimariya akomeze aborose igishura cye n’umwana we Yezu abagende imbere.”

Ntawugashira ashimira ingabo z'igihugu zimuvuye ishaza akaba yongeye kubona.
Ntawugashira ashimira ingabo z’igihugu zimuvuye ishaza akaba yongeye kubona.

Yemeza ko hashize imyaka itatu ahumye amaso yombi aho atabashaga kumenya uje mu rugo iwe, ngo yamenye abuzukuru be abakabakabye cyangwa akumva ijwi ryabo. Ngo byari agahinda kuri we guhuma ntagire icyo yimarira yari amaze igihe gito apfakaye.

Kuvura indwara zitandukanye by’umwihariko amaso ni kimwe mu bikorwa byakozwe mu cyumweru cyahariwe ingabo cyiswe “Army week” mu rwego rwo kwizihiza kwibohora ku nshuro ya 20 kandi kikaba gikomeza n’ubu.

Dr. Lit. Col. John Nkurikiye ati: “Bariya bakecuru ntiwambwira ko babohowe igihe bakiboshywe no kutabona kandi bishoboka kuvurwa bagakira”. Uyu musirikare w’inzobere mu buvuzi bw’amaso asobanura ko indwara y’ishaza iterwa bwa mbere na mbere n’imyaka, ngo abantu bose bagejeje ku myaka 100 barayirwara.

Dr. Nkurikiye yemeza ko 90% by'indwara y'ishaza iterwa n'imyaka y'izabukuru.
Dr. Nkurikiye yemeza ko 90% by’indwara y’ishaza iterwa n’imyaka y’izabukuru.

“Ntabwo ari indwara yandura, impamvu ya mbere ni imyaka, nka 90% by’abafite icyo kibazo aba ari imyaka uko imyaka igenda yiyongera... abantu bose bashoboye kugera ku myaka 100 bagira ishaza. Hari n’ubundi burwayi bushobora kuritera nk’abafite diyabete batarageza kuri iyo myaka cyangwa hari imiti ushobora kunywa ukaba wazana ishaza mbere y’uko iyo myaka uyigeza,” Dr. Lit. Col. John Nkurikiye.

Abantu bafite indwara y’ishaza bakangurirwa kujya kwa muganga hakiri kare kuko bayivura, ngo si byiza gutegereza kuvurwa n’ingabo z’igihugu mu bikorwa byazo bya Army week kuko bibaho gake mu mwaka.

Abaganga b'abasirikare bafatanyije n'abaganga bo ku Bitaro bya Ruhengeri babaze amashaza atera ubuhumyi.
Abaganga b’abasirikare bafatanyije n’abaganga bo ku Bitaro bya Ruhengeri babaze amashaza atera ubuhumyi.

Abafite ubu burwayi bavurirwa ubuntu mu gihe kuvurwa no kubagwa ishaza bitwara amafaranga atari munsi y’ibihumbi 35; nk’uko byemezwa na Dr. Ndekezi Deogratias ukuriye Ibitaro bya Ruhengeri.

Iki gikorwa cyo kuvura indwara y’ishaza cyatangiye tariki 15/07 kizasozwa kuri uyu wa gatanu tariki 18 Nyakanga uyu mwaka, abafite indwara y’ishaza 29 bamaze kubagwa, biteganyijwe abagera 110 bava mu turere twa Musanze na Burera ari bo bazavurwa.

Umuganga w'umusirikare arimo kuvura umubyeyi urwaye ishaza.
Umuganga w’umusirikare arimo kuvura umubyeyi urwaye ishaza.
Biteganyijwe abarwayi 110 bafite indwara y'ishaza bazabagwa.
Biteganyijwe abarwayi 110 bafite indwara y’ishaza bazabagwa.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

RDF yaduhaye umutekano n’ubuzima rero ni ibintu byoroshye rwose kuvura ni ibintu byabo knadi basobanukiwe kandi cyane, ni abo gushimirwa gusa ibyo kubashimira nibyinshi, riko kubashimira byimazeyo ni uusigasira umutekano baduhaye kandi bagikomeza kuduha

sam yanditse ku itariki ya: 17-07-2014  →  Musubize

tugira amahirwe yo kugira ingabo zikora nka RDF ibikorwa byazo biradushimisha nukuntu baba bitaye mugufasha abaturage.

Bebe yanditse ku itariki ya: 17-07-2014  →  Musubize

ingabo ni ingabo nyine itabara aho rukomeye maze umutuzo ukaganza i rwanda. ni iki wanganya izi ngabo zitumye aba bakecuru bongera kureba?

butaro yanditse ku itariki ya: 16-07-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka