Nyabihu: Ubwiza n’isuku u Rwanda rugaragaza ku barugenda ngo bihera mu nzego z’ibanze

Abaturage bo mu karere ka Nyabihu bishimira isuku n’ubwiza busigaye buranga u Rwanda basanga bihera hasi mu nzego z’ibanze. Ibi babihera ku bwiza bw’imbuga itoshye babona aho banyura hose yaba ku biro by’ubuyobozi, ku mihanda, ku bigo by’amashuri, ibigo nderabuzima n’ahandi hatandukanye hahurira abantu benshi.

Bitewe n’akamaro k’ubusitani n’imbuga itoshye bizwi ku izina rwa “Greening and Beatification” bamwe mu baturage basanga bakwiye kubyigiraho bakabikora n’aho batuye hirya no hino mu byaro, hagahorana isuku, hari umwuka mwiza ndetse habungabunzwe ibidukikije nk’uko Twizerimana Emmy umwe mu baturage yabigarutseho.

Uwicaye cyangwa uri ahari imbuga itoshye aba anezerewe kandi yumva amerewe neza nk'uko aba bana b'abanyeshuri bo mu Bigogwe babigarutseho.
Uwicaye cyangwa uri ahari imbuga itoshye aba anezerewe kandi yumva amerewe neza nk’uko aba bana b’abanyeshuri bo mu Bigogwe babigarutseho.

Ku rundi ruhande, Nzitonda Sostene ukorera ahari imbuga itoshye avuga ko akamaro k’ubusitani n’imbuga itoshye “Greening and Beautification” ari kanini cyane kuko usibye ubwiza bubereye ijisho (esthetique) n’isuku biranga ahari imbuga itoshye n’ubusitani, haba hari n’umwuka mwiza ku buryo umuntu uhakorera aba yumva aguwe neza cyane atandukanye kure n’uri imbere y’igihuru cyangwa ahandi hadasukuye hari imyanda.

Kuri we, ubusitani n’imbuga itoshye asanga binafasha ubuzima bw’abantu akaba ariyo mpamvu ashingiraho asaba buri muturarwanda wese gukora ubusitani n’imbuga itoshye iwe cyangwa se aho akorera n’ahahurira abantu benshi kuko aba yigiriye neza ataretse na bagenzi be kandi bigaha isura nziza n’isuku u Rwanda.

Umuyobozi w'akarere ka Nyabihu asaba abaturage gufatira urugero ku karere, bita kandi bashyira umwete ku isuku n'imbuga itoshye.
Umuyobozi w’akarere ka Nyabihu asaba abaturage gufatira urugero ku karere, bita kandi bashyira umwete ku isuku n’imbuga itoshye.

Kuri ubu mu karere ka Nyabihu kugira imbuga itoshye ku biro by’ubuyobozi n’ahahurira abantu benshi nko mu bigo by’amashuri, ibigo nderabuzima, ibitaro n’ahandi ni umuhigo nk’uko Twahirwa Abdoulatif umuyobozi w’aka karere abitangaza.

Uretse gutaka no kuzana umwuka mwiza aho imbuga itoshye iri, Twahirwa avuga ko niyo umuturage aje agana ubuyobozi cyangwa ahandi hatangirwa serivise, akahagera mbere yaba anicaye aho hantu heza ategereje ko gahunda yajemo zitangira.

Yongeraho ko kugira isuku n’ahantu hasa neza byakagomye kuranga buri wese kuko u Rwanda ni igihugu cy’isuku.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa Rambura, Gasana Thomas, avuga ko bashishikariza abaturage uko bashoboye ngo bite ku mbuga itoshye ndetse n'isuku.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rambura, Gasana Thomas, avuga ko bashishikariza abaturage uko bashoboye ngo bite ku mbuga itoshye ndetse n’isuku.

Gasana Thomas ni umuyobozi w’umurenge wa Rambura, naho bamaze kwesa umuhigo w’imbuga itoshye. Kuri we asanga iyo ukorera ahantu habi byanze bikunze nawe ugaragara nabi. Akaba ariyo mpamvu kwita ku mbuga itoshye n’ubusitani bwiza aho bakorera babyitaho cyane bakabishishikariza n’abaturage ku buryo ikifuzwa ari uko byaba umuco.

Imbuga itoshye n’ubusitani cyangwa gahunda ya “Greening and beatification” ni uburyo bwiza bw’isuku no kubungabunga ibidukikije mu Rwanda. Ahagendwa cyane n’ahahurira abantu benshi yewe no mu ngo bakaba basabwa kubyitaho.

Safari Viateur

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

nibyiza abo baturage banyabihu bakomereze aho mbateye ingabo mubitugu kuko iyo umuntu aguteye ingabo mubitugu ukomereza aho murakoze kubwa amakuru muduha

john yanditse ku itariki ya: 5-10-2022  →  Musubize

Isuku niyo soko yubuzima, niyo mpanvu tugomba kuyiharanira! Kandi rero roho nziza itura mu mubiri mwiza, niyo mpanvu uRwanda rusa neza, rufite imiyoborere myiza. Duteze isuku imbere!

maria yanditse ku itariki ya: 21-07-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka