Rwimbogo: Ikibazo cy’ubucucike mu mashuri gikomeje kudindiza uburezi

Abanyeshuri biga mu bigo by’amashuri ari mu murenge wa Rwimbogo mu karere ka Gatsibo, baravuga ko imyigire yabo ikomeje kuba mibi cyane kubera ikibazo cyo kwiga mu ishuri ari benshi “bacucitse”.

Aba banyeshuri bavuga ko mbere mu myaka ibiri ishize bicaraga ari abana babiri ku ntebe imwe, ariko uko umubare w’abanyeshuri ugenda wiyongera, niko barushaho kuba benshi mu ishuri kandi ntihagire igikorwa kugirango intebe bicaraho zongerwe cyangwa ibyumba by’amashuri byongerwe.

Umwe mu banyeshuri wiga mu mwaka wa gatanu w’amashuri abanza ku kigo cya Rwikinira, avuga ko usanga biga nabi cyane mu gihe barimo kwitegura gukora ikizamini cya Leta.

Ati “turabangamiwe cyane, ubu umwaka utaha tuzakora ikizamini cya Leta, ariko kubera ukuntu twiga tungana mu ishuri, dufite impungenge z’uko dushobora gutsindwa ikizamini cya Leta kitwemerera kujya mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye”.

Undi nawe wiga mu mwaka wa Kabiri wanze ko amazina ye atangazwa, avuga ko kubera ikibazo cy’ubucucike, abanyeshuri batsindwa kandi bitakabaye ngombwa. Uyu mwana avuga ko igihe cyo kwandika ibyo mwarimu yabahaye, usanga bandika bakomana bityo gusubira mu byo bize nabyo bikababera imbogamizi.

Ati “nk’iyo dukora ikizamini, hari igihe wandika nabi mwarimu yagukosora ugasanga yakwiciye ibintu kandi impamvu atari wowe yaturutseho.”

Iyi myigire mibi irimo kwiga nta buhumekero kubera ubucucike, ituma hari abana bafata icyemezo cyo guta amashuri bakajya gukora indi mirimo itandukanye irimo kurinda imirima ihinzemo umuceri n’indi; nk’uko bamwe mu babyeyi babyemeza.

Abimukira ni kimwe mu biteza ubucucike mu mashuri

Ubuyobozi bw’umurenge wa Rwimbogo, bwemeza ko ikibazo cy’ubucucike mu mashuri gihari koko, ariko ahanini ngo giterwa n’uko uyu murenge ugenda wimukiramo abantu benshi bitewe n’uko ari umurenge ukigaragaramo ubutaka bunini.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rwimbogo, Mushumba John, avuga ko kubera ko umurenge wa Rwimbogo udatuwe cyane, usanga abantu bava impande n’impande baje kuwuturamo bakurikiranye ubutaka bugihari butari bwahingwamo.

Iyo bahageze kuko abenshi baza bafite abana, abana babo nabo baba bakeneye kwiga bityo ugasanga habaye gusaranganya amashuri make ahari. Ariko akavuga ko iki kibazo kirimo kuganirwa mu nzego zitandukanye kugirango gishakirwe umuti.

Muri uko kugishakira umuti, barimo gufata n’ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere RDB umufatanyabikorwa ukomeye w’uyu murenge kubafasha kububakira ibigo by’amashuri hirya no hino mu mirenge, kugirango binagabanye ingendo ndende abana bakora bajya kwiga.

Uyu muyobozi avuga ko kugeza ubu bafite ibigo by’amashuri 6 gusa, ariko akizeza ko iminsi mike iki kibazo kizaba cyakemutse.

Ngo mu mihigo y’uyu mwaka wa 2014/2015 barateganya kongera ibyumba by’amashuri 36 muri aka karere by’umwihariko mu murenge wa Rwimbogo ngo hakaba hateganyirijwe ibyumba 12.

Gusa nyuma y’ibi byumba bizongerwa ku bufatanye bw’akarere na minisiteri y’uburezi, banateganya ko haziyongeraho ibindi byumba kugeza ubu bataramenya umubare wabyo kuko bikiganirwaho n’abafatanyabikorwa barimo World Vision na Plan Rwanda.

Rutebuka Frederic ushinzwe uburezi mu karere ka Gatsibo, yemeza ko ikibazo cy’ubucucike gihari muri uyu murenge wa Rwimbogo, nabo bakabibonamo imbogamizi mu kudindira ku ihame ry’uburezi. Akavuga ko iki kibazo kigaragara cyane ku ishuri rya Nyamatete, Munini ibindi bikaba bigenda bikemurirwa iki kibazo.

Uretse ingaruka zigaragara ku banyesuri biga muri ibi bigo, uyu muyobozi anavuga ko izi mpungenge zinagaragazwa n’abarezi kuko usanga bahura n’ikibazo cyo kwagisha abanyeshuri barenzi imibare iteganyijwe mu mashuri.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ubwose ko muba muvuga ireme ry’uburezi mutavuga ku kibazo cy’ubusinzi cya headmaster wa G.S RWIKINIRO.Bigezwa ku murenge no ku karere buri munsi hakorwa iki?mwazatubarije nka mayor rwose iby’uriya mugabo,ko twe byaturenze nk’abaharerera.kandi n’abarezi baho harimo abigisha basinze,abasambanya abakobwa bigisha ni ikibazo.

JAY yanditse ku itariki ya: 16-07-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka