Nyamasheke: Ashinja uwitwaga Sebukwe kumutwarira umugore

Nduwamungu Claude atuye mu mudugudu wa Makoko mu kagari ka Mubumbano mu murenge wa Kagano mu karere ka Nyamasheke avuga ko igihe kigeze kuri we ngo ajye kwaka gatanya n’umugore yishakiye nyuma y’uko amwambuwe n’uwari wamumushyingiye muri 2003.

Nduwamungu avuga ko yashyingiwe ku mugaragaro agasaba, agakwa inka y’ibihogo, agahabwa umugeni n’umugabo witwa Nzeyimana Vulpien agasezeranira byemewe imbere y’abaturage n’amategeko ndetse bagakomereza muri pentekote aho bashyingiriwe mu buryo bw’idini.

Ngo nyuma y’icyumweru abana n’umugore we, sebukwe yaje kumutuma ku Gisenyi agarutse asanga umugeni yaragiye ndetse n’ibyo yazanye yarabitwaye abitwarana n’ibyo yahasanze, inzu arayeza.

Abisobanura agira ati “databukwe yantumye ku Gisenyi mpamara iminsi itatu, ngarutse nsanga umugore wanjye yaragiye n’ibintu byo mu nzu byose nta kintu gisigayemo, nahise ntangira kwiruka mu nzego zose ndetse pasitori wadusezeranyije adusaba ko twakongera tugasubirana nyamara ndamutegereza ndamubura”.

Nduwamungu avuga ko yaje kubwirwa n’ubuyobozi bw’umurenge ko umugore yamureze ko atabasha gutera urubariro neza, bikaba aribyo byabaye intandaro yo kwigendera, ibi ngo bikaba byaramuteye ipfunwe rikomeye.

Kuri ibi abisobanura agira ati “mu cyumweru kimwe umugore yavuga ate ko ntazi kurongora, ahubwo iyo anyigisha niba we yari abizi aho guhita yahukana”.

Nduwamungu avuga ko azagaruza inkwano ye ndetse n’ibirongoranwa yatanze binyuze mu mategeko akavuga ko impamvu byatinze ari uko yabanje kugira ipfunwe ry’ibyamubayeho ndetse n’umugore yashatse bwa kabiri akaba yarasigaye wenyine akabanza kumufasha kugaruza imitungo y’iwabo.

Nzeyimana Vulpien uvugwa gutwara umukobwa yashyingiye, ahakana aya makuru akavuga ko ari abantu bagamije kumuharabika, ko umugore n’umugabo ubwabo bananiranwe kubana kubera ko umugabo yari amaze kugurisha ibintu byose mu gihe gito kugeza ubwo agurisha rwihishwa ikimasa umugore yari yahawe nk’ikizabafasha kubaka urugo rwabo bigatuma umugore amucika.

Vulpien avuga ko na n’ubu akibana n’uwo mwana ariko ko batabana nk’umugabo n’umugore kuko yemera ko akiri umupfakazi, kubera ko umugore we wa mbere yitabye Imana.

Abisobanura agira ati “uyu mwana w’umukobwa afite iwabo hazwi n’ababyeyi be barahari gusa yarerewe iwanjye ni nanjye wamushyingije ubukwe bubera iwanjye kuko iwabo bari abakene, hari benshi bakekaga ko ari uwanjye kubera namureze, birashoboka ko no mu bitabo byo gusezerana wabona amazina yanjye nk’umubyeyi ariko byaba ari amakosa y’ababyanditse kuko ababyeyi b’umwana barahari kandi barazwi”.

Uyu mugore uvugwa ko ari uwa Nzeyimana Vulpien yemera ko abana na we koko, akemeza ko ari uburenganzira bwe bwo kubana n’uwo ashatse ndetse ko babyaranye abana bane (4) ,gusa akemeza ko kuba bivugwa gutya hari abantu babiri inyuma babifitemo inyungu, zigamije kubaharabika, cyane ko yatandukanye na Nduwamungu Claude hari impamvu zifatika.

Bamwe mu baturanyi b’uyu muryango bemeza ko koko ubukwe bwabaye bareba kandi ko uwasabwaga umugeni ari Nzeyimana Vulpien gusa bakaba baratunguwe no kubona agarutse kuba iwabo ndetse akabana n’uwitwaga se.

Umugwaneza Jean Claude

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

uwo ni nka gasirabo JMV bushombe wo muri Nshili.curage

Edmond MUNYANZIZA yanditse ku itariki ya: 12-07-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka