Yisanze abana na mushiki we bavukana ku babyeyi bombi babyaranye abana batatu

Ntibisanzwe ko abantu bavukana bashobora gukundana bagashimana bakageza ubwo bafata icyemezo cyo gugashakana nk’umugore n’umugabo; amategeko y’u Rwanda ntabyemera kuko avuga ko abashakana bagomba kuba nibura badahuje amasano kugera ku gisekuru cya karindwi.

Umugabo witwa Habimana utuye mu karere ka Nyamasheke ari mu kigero cy’imyaka 43, avuga ko yashatse umugore bahuriye mu mashyamba ya Kongo mu 1994, bagaruka mu Rwanda bagasanga bahuje ababyeyi mu gihe bari baramaze kubyarana abana babiri uwa gatatu ategereje kuvuka.

Habimana avuga ko kuba ataramenye mushiki we byatewe n’uko atabaye igihe kinini iwabo kuko yari umusirikare guhera mu 1989 aho yabaga mu ngabo za Habyarimana nyuma ya Jenoside ajya muri Congo aho yahuriye na mushiki we bakabana kugeza muri 2001 akemeza ko yagize ipfunwe rikomeye nyuma y’uko basanze bava inda imwe n’umugore we.

Yagize ati “nahuye n’umukobwa turakundana twemeranwa no kubana sinari nzi ko ari mushiki wanjye, sinigeze mubaza ababyeyi be muri icyo gihe namubajije aho akomoka gusa ambwira ko iwabo ari i Nyamasheke, tugeze inaha duhungutse nibwo twisanze tuva inda imwe, nta kindi twagombaga kubikoraho kuko ni ipfunwe ubwaryo”.

Habimana avuga ko yageze mu Rwanda ababyeyi babo bababona bakumirwa, abaturanyi bakabasaba ko bakumvikana uko batandukana cyangwa se bagakomezanya ariko bakababwira ko bakoze amahano, hari muri 2003.

Habimana avuga ko abana be nta kibazo bafite kugeza magingo aya ko babana na nyirakuru kuko nyina akora mu Ruhengeri, gusa bakaba batakibana kubera ko basanze batakomeza kuba mu ipfunwe nk’iryo, ndetse umwe mu bana yabyaye yahawe amasakaramentu muri Kiliziya Gatulika, kubera nyirakuru ari umukristu.

Abisobanura agira ati “abana banjye nta kibazo bafite ndetse nyirakuru yabahesheje amasakaramentu, njyewe mfite imiziro sinshobora kuba narabanye n’umugore tutarasezeranye no kuba nabanye n’umugore ari mushiki wanjye ngo mbe nakwemerwa muri kiriziya gaturika nk’umukristu”.

Habimana asaba abantu bose batarashaka kujya bashishoza bagahitamo bamaze kumenya neza imyirondoro y’abo bashaka gushaka kugira ngo batazagwa mu mutego nk’uwo baguyemo, gusa akavuga ko aramutse abonye ubushobozi yakongera akarongora dore ko avuga ko atunzwe no gukorera abantu imirimo yoroheje bakamuha amafaranga, akaba atagira aho aba ariko akaba yizera ko bizakemuka naramuka abonye abamufasha.

Umugwaneza Jean Claude

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 8 )

bakoze amahano ark nabo sibo.

clement yanditse ku itariki ya: 29-03-2015  →  Musubize

Njyewe ndumiwe bishoka kumuntu yabana namushikiwe igihe kingana kuriya atarabimenye abobana bazumirwa nukwihangana.

Jerome nshimiyim yanditse ku itariki ya: 7-08-2014  →  Musubize

Izo Ningaruka Za Jenocide Kdi Niningaruka Zo Gushakana Mutaziranye Mutaribwiranye Bihagije Ndamusaba Kwihangana Kuko Gutandukana Nawe Siwo Muti Wikibazo Kuko Byararangiye Ahubwo Adakora Amakosa Bwakabiri Yo Kwibabariza Abana Musabiye Imbabazi Kumana.

Mugabo Frank yanditse ku itariki ya: 10-07-2014  →  Musubize

Njye ndumva bidashoboka ko umuntu atamenya mushiki we ngo kuko yari umusirikare none ntiyasuraga iwabo!Ahubwo se mushiki we we ntiyarazi musaza we w’umusirikare? Gusa birababaje.

alias yanditse ku itariki ya: 10-07-2014  →  Musubize

Ngizo ingaruka zo Genocide nabandi barebereho kuko intambara irasenya aha muyomba shangazi abana bazabyitande?

venant.kalisa yanditse ku itariki ya: 10-07-2014  →  Musubize

ngizo ingaruka z’intambara. ntihakagire uwongera rero kwihanganira abayihembera.tubarwanye ejo ataba wowe!

ali yanditse ku itariki ya: 9-07-2014  →  Musubize

ndumiwe koko!!

akumiro yanditse ku itariki ya: 9-07-2014  →  Musubize

ndabaramukije uyomugaboyatwayemushikiwe yihangane intambaraniyoyamugiriyenabi!

sebastien niyongabo yanditse ku itariki ya: 9-07-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka