U Rwanda ruri mu bihugu 10 bya mbere byagabanyije impfu z’umwana n’umubyeyi

U Rwanda ruri mu ibihugu 10 bya mbere ku isi byateye intambwe igaragara mu kugabanya impfu z’umwana n’umubyeyi, nk’uko bigaragara muri Muri raporo iheruka gushyirwa ahagaragara mu nama y’ubuzima yabereye i Johannesburg muri Afurika y’Epfo ibigaragaza.

Uretse u Rwanda, ku mugabane wa Afurika hazamo Misiri na Ethiopiya, mu gihe ibindi bihugu bigifite intambwe nini yo gutera mu kurengera ubuzima bw’umwana n’umubyeyi; nk’uko iyo raporo ibitangaza.

U Rwanda ruhagaze neza mu gukumira impfu z'abana ku rwego rw'isi.
U Rwanda ruhagaze neza mu gukumira impfu z’abana ku rwego rw’isi.

Iyi raporo ifite umutwe ugira uti “ success factors for women’s and children’s health” ni ukuvuga habayeho gucishiriza “impamvu zatumye ubuzima bw’abagore n’abana buba bwiza.”

Iyi raporo yatangajwe n’Umuryango Mpuzamahanga ushinzwe Ubuzima (WHO), kuwa gatatu tariki 2/7/2014, igaragaraza ibihugu byagabanyije hejuru ya 50% impfu z’umwana n’umubyeyi mu myaka 20 ishize.

Ibihugu 10 bya mbere ku isi byesheje uwo muhigo ni Bangadesh (65%), Cambodia (57%), u Bushinwa (80%), Misiri (75%), Ethiopiya (47%), Lao (56%), Nepal (66%), Rwanda (50%) na Vietnam (60%) byashize ingamba zatumye bigabanya impfu z’umwana n’umubyeyi ku gipimo kiri hejuru ya 50% mu myaka 20 ishize.

Ibi bihugu byabigezeho kubera gushyiraho ingamba zibanze mu kongera imbaraga mu kunoza serivisi z’ubuvuzi, kuringaniza urubyaro no gutanga inkingo zose zigenwe ku mwana n’umubyeyi.

Iyi raporo ishimangira ko ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere byateye imbere mu bijyanye n’uburezi, abagore bajya mu myanya ifata ibyemezo, kugabanya ubukene, kugezwaho amazi meza n’isuku n’isukura ndetse no gukora ku ifaranga.

Ku ruhande rw’u Rwanda, ubuyobozi bufatanyije n’abajyanama b’ubuzima bakurikirana ababyeyi batwitse babakangurira kwipimisha, kwikingiza no kubyarira kwa muganga.

Ibi bigerwaho ku gipimo kiri hejuru cyane kubera ko ababyeyi bamaze kumenya ibyiza byabyo kandi imirenge ya hafi ya yose mu gihugu ifite ibigo nderabuzima, serivisi z’ubuzima bakazibona hafi.

Kuba u Rwanda ruri mu bihugu bya mbere ku isi mu kugabanya impfu z’umwana n’umubyeyi bishingiye no politiki yo kurwanya imirire mibi ziri mu zihitana umubare munini w’abana n’ababyeyi, imaze gushinga imizi kuva ku mudugudu kugeza ku rwego rw’igihugu. Bwaki n’izindi ndwara z’imirire mibi ziri mu nzira yo kuba amateka kubera inkongoro y’umwana n’umubyeyi, uturima tw’igikoni, igikoni cy’umudugudu n’ibindi.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

aho twavuye turahazi , icuraburindi twanyuzeh=mo ryaduhaye isomo ubuzima ikiremwamuntu tumaze kumenya agaciro kacyo ibi rero ntitangaje nibindi biri imbere kandi byiza kugihugu cyacu,

karenzi yanditse ku itariki ya: 5-07-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka