Abanyamuryango 738 ba Forward rich barihiwe ubwisungane mu kwivuza

Sosiyete Forward Rich ikora ibijyanye no guhugura abantu mu bijyanye no kwiteza imbere yarihiye abanyamuryango bayo 738 bo mu turere twa Ngoma na Kirehe ubwishingizi mu kwivuza bufite agaciro k’amafaranga asaga miliyoni ebyiri.

Forward rich itanze ubu bwisungane mu kwivuza mu gihe umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza uri gutangwa hirya no hino kuko uwumwaka ushize wa 2013-2014 warangiranye n’ukwezi gushize kwa Gatandatu uyu mwaka.

Mukabatsinda Anathalie umubyeyi w’abana barindwi avuga ko bitari bimworoheye kubona ubwisungane mu kwivuza bw’uyu muryango maze ashima cyane Forward rich kuba imufashije ikabumutangira.

Uwanjye Gaston ni impfubyi ndetse akaba arera barumuna be avuga ko atagiraga ubwishingizi mu kwivuza kuko ubusanzwe ntabwo yagiraga, ngo iyo umwe mu muryango we yagiraga ikibazocy’uburwayi yagorwaga cyane no kubona ubushobozi bwo kwivuza.

Yagize ati “Nahuraga n’ibibazo byinshi mu gihe hari umwe mu muryango wanjye warwaye, none kuba duhawe ubwisungane mu kwivuza ntabwo tuzongera kurembera mu nzu”.

Umwe mu banyamuryango yakira ubwisungane ahawe n'umuyobozi wa kompanyi Forwad rich.
Umwe mu banyamuryango yakira ubwisungane ahawe n’umuyobozi wa kompanyi Forwad rich.

Gahizi Ganza, umuyobozi wa Forward Rich , atangaza ko ubusanzwe batekereje iki gikorwa mu rwego rwo gufasha abanyamuryango babo kuba bagira ubuzima bwiza buzira umuze.

Bakaba banafite intego ko nta munyamuryango wabo n’umwe azarangiza umwaka adafite ubwishingizi mu kwivuza kuko bemera ko itembere ryose rigerwaho umuntu afite umutekano w’ubuzima.

Umuyobozi wa Forward rich akomeza avuga ko ubusanzwe batanga amasomo ku banyamuryango babo abafasha kuba indashikirwa, bahindura imyumvire iganisha ku iterambere ndetse bagashyirwa mucyo bita "mutuelle y’iterambere".

Muri iyi gahunda bose bubakirwa amatsinda bikagenda bibyara inyungu bitewe n’ubwitabire by’abanyamuryango bagana iyo company, nyuma bitewe n’icyiciro umunyamuryango agezemo ahabwa izindi nyungu zirimo kwishyurirwa mutuelle de sante ku bantu badafite ubundi bwishingizi, ndetse bakaba banishurirwa amashuri y’imyuga (TVET) n’ibindi.

Sosiyete Forward Rich yatangiye gukorera mu Rwanda ahagana mu mwaka 2013 ishinzwe n’Abanyarwanda, ikaba iteganya kwaguka igafungura imiryango no hanze y’igihugu.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka