Ngoma: Ibimina bya mitiweli biri gutanga umusaruro mwiza mu kuyitabira

Nyuma y’uko hatangijwe uburyo bwo kwishyura ubwisungane mu kwivuza (mutuelle de sante) binyuze mu bimina ubuyobozi bw’akarere ka Ngoma buravuga ko bitanga umusaruro kuko ibimina byinshi byamaze kwishyura 100%.

Ibimina byabaye ibya mbere mu gutanga mituweri 100% byahawe certificates n’akarere mu rwego rwo kubashimira ko bitabiriye neza iyo gahunda.

Binyuze mu bimina abantu bagenda bagurizanya ari nako babasha kwizigamira mu gihe cy’umwaka bakusanya amafaranga make babonye kugera bujuje umusanzu wo kwishyura ubwisungane mu kwivuza bitewe n’umubare w’abantu buri umwe afite.

Umwe mu bagize ikimina cyarangije kuzuza 100% mu kwishyura mituweri ahabwa mituweri ye nshya.
Umwe mu bagize ikimina cyarangije kuzuza 100% mu kwishyura mituweri ahabwa mituweri ye nshya.

Umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza utangwa hakurikije ibyiciro aho abenshi mu bawutanga babarizwa mu cyiciro cy’abatanga ibihumbi 3000Rwf kuri buri muntu mu rugo.

Abaturage bitabiriye ibi bimina ndetse bakaba baramaze gutanga uyu musanzu wa mutuweri 100% bavuga ko ibimina byabafashije cyane kuko ubundi wasangaga bigorana kuyabonera rimwe igihe umuntu afite umuryango w’abana nka 7 agomba kwishyura ibihumbi 21.

Mushimiyimana Placide utuye mu kagali ka Karenge mu murenge wa Kibungo, akaba anayobora ikimina « Tuzamurane mu buzima», yavuze ko ibanga bakoresha kugirango bose babashe kwishyurira ku gihe mutuweri ari uko batangira gukusanya umusanzu kare.

Yagize ati «Twatangiye gukusanya amafaranga kare guhera mu kwezi kwa 12, amafaranga agomba gutangwa mu kwezi kwa karindwi. Amafaranga twabonye ashatse kubura dutangira gahunda yo kujya tuzana umusaruro yaba ibishyimbo, amasaka hanyuma abatishoboye nabo bakabasha kuyabona gutyo».

Certificate zahawe abayobozi b'ibimina byabaye ibya mbere.
Certificate zahawe abayobozi b’ibimina byabaye ibya mbere.

Kirenga Providence, umuyobozi w’akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, avuga ko bashimira cyane abarangije gutanga ubwisungane binyuze mu bimina umwaka wa 2014-2015.

Ubwo ibimina byabaye ibya mbere byashyikirizwaga amashimwe, Kirenga yagize ati « Ubona ko ibimina bitanga umusaruro kuko usanga hari aho usanga mu kagali 2/3 usanga baramaze gutanga ubwisungane mu kwivuza bw’uyu mwaka dutangiye w’ubwisungane 2014-2015 utangira mu kwa karindwi».

Imirenge yazaga ku isonga mu kwitabira gutanga ubwisungane mu kwivuza, uwa mbere ni Mutendeli, Kibungo, Kazo na Remera.

Indi mirenge nayo iri kugenda yitabira nkuko bigaragazwa n’ubuyobozi bw’akarere aho buvuga ko aka karere umwaka warangiye hari abataratanga ubwisungane ariko ubu bigaragara ko ntawe uzongera gucikanwa kuko abaturage bayiteguye kare bajya mu bimina aho batanga make make bikagera umwaka barayagwije.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka