Ruhango: Yabyariye mu modoka ya Volacano yerekeza kwa muganga

Mukamusoni Evelyn yabyariye mu modoka itwara abagenzi ya Volcano atararenga mu karere ka Nyanza atuyemo ubwo yari amaze guhaguruka iwe agiye kubyarira i Butare, ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu tariki 27/6/2014.

Mukamusoni asanzwe atuye mu mudugudu wa Giticyuma mu kagarika Mwendo umurengewa Mbuye mu karere ka Ruhango. Uyumubyeyi yahagurutse mu mujyi wa Ruhango n’imodokaya Volcano mu ijoro ryo kuwa gatanu ariko atangira gufatwa n’ibise akiri mu modoka igeze ahitwa mu Butatsinda.

Imodoka yageze ahitwa ku Bigega mu karere ka Nyanza, abagenzi batangira gusakuza babwira umushoferi ko atagomba gukomeza, ahubwo ko akatira kubitaro bya Nyanza kugira ngo umubyeyi atabarwe.

Umushoferi yahise akata imodoka amutwara kubitaro bya Nyanza, imodoka yagiye kugera ku bitaro umubyeyi atangiye kubyara afashwa n’abandi babyeyi bari muri iyo modoka.

Bakigera ku bitaro bya Nyanza, abaganga bahise batabara bwangu basohora abagenzi mu mudoka, umwana w’umuhungu avuka neza.

Mukeshimana Jenevieve umuturanyi w’uyumubyeyi ari nawe wari umuherekeje, yagize ati “Twari tuvuye Mbuye tugiye kubitaro bya Butare kuko uyu mubyeyi yari yavuye yo kuwa kabari, bamuha gahunda yo kuzagaruka kuwa mbere tariki ya 30/6/2014.

“Hanyuma uyu munsi, tubona ari kuremba cyane, umugabo we araduherekeza atugeza mu Ruhango asubirayo. Twari tugiye i Butare kuko niho ikigo nderabuzima cyacu cya Kizibere cyari cyaramwohereje bitewe n’uko hari n’ubundi burwayi yari asanganywe mu nda.”

Ubwo twandikaga iyi nkuru, twavuganyena Mukeshimana kuri telefone ye, avuga ko umwana na nyina bameze neza nta kibazo.

Uyu mwana wavukiye mu modoka, abagenzi bamwise amazina atandukanye kuko yavukiye ku rugendo mu gihe kitateganyijwe.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Eric Muvara Urakoze Kutugezdho Iyinkuru Uranaturyohereza Bikaturyohera.

Emille Ndikumana yanditse ku itariki ya: 28-06-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka