Ku myaka ibiri, ni umunywi w’inzoga

Cheng Cheng umwana w’imyaka ibiri w’Umushinwa, bamuha amata ndetse n’ibindi biyobwa bidasindisha akabyanga ngo yishakira agatama.

Cheng Cheng ngo yatangiye kunywa inzoga afite amezi atandatu. Ngo yabashije kumara icupa rya byeri ataruzuza umwaka, kandi ubu ngo iyo yiregenje icupa ry’inzoga ubona nta kibazo ryamuteye.

Aho iby’uyu mwana bishyiriwe ahagaragara n’ibitangazamakuru, abantu benshi barwanyije kuba umwana ungana atya anywa inzoga. Abaganga bo ngo basabye ababyeyi be kwihutira guhagarika kuzimuha kuko ngo bishobora kuzamubyarira ingaruka zikomeye ku buzima harimo no gupfa.

Iyi nkuru dusoma kuri 7sur7.be inavuga ko ngo kubera gutinya ubuyobozi, mama w’uyu mwana agerageza kumuha amata n’ibindi binyobwa bidasindisha ariko ngo « igihe cyose aba ashakisha amacupa avamo inzoga zisindisha. Dusigaye dukora uko dushoboye tukayamuhisha».

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ni byiza ko abenegihugu(Abanyarwanda) bamenya ibirango by’igihugu cyabo,hakabaho kubigisha byose mu bijyanye no gukunda igihugu cyabo hatibagiwe no kubigisha byose mu bijyanye n’uburere mboneragihugu,nko gufata mu mutwe indirimbo yubahiriza igihugu.Bakabitozwa bikaba umuco bakabitora bitabayemo agahato cyangwa se kwingingwa.URUGERO rw’abo banya Canada bagomba guhongerwa byeri ari uko ngo baririmye neza indirimbo yubahiriza igihugu cyabo twe abanyarwanda ntiruturange na gato.

Gakwaya Yahaya yanditse ku itariki ya: 3-07-2014  →  Musubize

Isi Bimeze Nabi Amasengesho

Rukundo Phirbert yanditse ku itariki ya: 28-06-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka