Urubyiruko rwashyiriweho uburyo bwo kubona amakuru y’ubuzima bw’imyororokere

Nyuma yo kubona ko urubyiruko ngo rudakunda gufatira hamwe n’abantu bakuze inama n’amasomo ajyanye n’ubuzima bw’imyororokere, Minisiteri y’Ubuzima irimo gutegura gahunda yo kwifashisha ikoranabuhanga rya telephone igendanwa bita M4RH (Mobile For Reproductive Health) mu kugeza ku rubyiruko amakuru agezweho ku buzima bw’imyororokere.

Dr Anicet Nzabonimpa, Umukozi wa Minisanté (MINISANTE) ushinzwe ishami ryo kuboneza urubyaro no kurwanya icyorezo cya Sida, akaba anashinzwe iyi gahunda ya M4RH avuga ko, guhitamo gukoresha iri koranabuhanga byatewe no kuba ubushakashatsi bwaragaragaje ko abana mu Rwanda bakora imibonano mpuzabisina bakiri bato kandi nta makuru bafite ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere.

Ibi ngo bituma ubuzima bwa bamwe muri bo buhangirikira. Dr Nzabonimpa agira ati “Kuboneza urubyaro bigenda bitera imbere mu bihugu byinshi by’Afurika harimo n’u Rwanda ariko ugasanga n’ubwo ku bantu bakuru kuboneza urubyaro bizamuka umubare w’abana basama inda zitateganyijwe na wo ugenda uzamuka”.

Yifashishe ubushakashatsi bwigeze gukorwa n’umwe mu bariumu bigisha muri kimwe mu bigo by’amashuri abanza ku Kibuye mu mwaka wa 2007, Dr Anicet avuga ko mu Rwanda, icyo gihe mu ishuri ry’umwaka wa kane ryari rimo abanyeshyuri 40 uwo mwarimu yigishagamo yasanze 37 barakozeho imibonano mpuzabitsina.

Yagize ati “Ibyo bari barakoze si bya bindi twita iby’abana kuko batari barayikoranye n’abana bagenzi babo. Bari barakoze imibonano mpuzabitsina nyir’izina kuko bari barayikoranye n’abantu bakuru.”

Abenshi mu bo ubwo bushakashatsi bwagaragaje ko abo bana bari bararyamanye na bo ngo akaba ari abo mu miryango yabo ya bugufi. Dr Nzabonimpa agira ati “Ikibazo gikomeye cyane ni uko usanga abana bashukwa n’abantu bakuru ba bugufi mu miryango ku buryo biba bigoye ko babahakanira.”

Iki kibazo ngo ni cyo cyatumye Minisiteri y’Ubuzima itangira kwiga ku buryo bwo kwigisha urubyiruko amasomo y’ubuzima bw’imyororokere kugira ngo bamenye imihandagurikire y’umubiri wabo, ingaruka gukora imibonano mpuzabitsina bakiri bato bishobora kubagiraho ndetse n’uburyo bwo guhakanira ababashuka.

Dr Nzabonimpa Anicet, asobanura gahunda ya m4RH izifashishwa mu kwigisha urubyiruko ubuzima bw'imyororokere.
Dr Nzabonimpa Anicet, asobanura gahunda ya m4RH izifashishwa mu kwigisha urubyiruko ubuzima bw’imyororokere.

Iyi gahunda izajya ikoresha ubutumwa bugufi bwa telefone aho umuntu azajya yandika ijambo “m4RH” ahandikwa ubutumwa ubundi akohereza kuri 6474. Icyo gihe telefone izajya ihita imuha inzira acamo agende asa n’uganira na yo ikurikije icyo ashaka kumenya.

Amakuru y’ingezi azajya aba akubiye muri ubu butumwa bwa “m4RH” ngo ni arebana n’ubugimbi n’ubwangavu, imibonano mpuzabitsina no gusama, uburyo bwo kwirinda inda zitateganyijwe ndetse na Sida n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Jean Berchimas Niyibizi, umukozi wigenga uhugurira iri koranabuhanga abakozi ba Minisanté bakora muri serivisi z’ubuzima bw’imyororokere, bamwe mu rubyiruko ndetse n’abandi bakora ahahurirwa n’urubyiruko rwinshi bari mu mahugurwa y’iminsi itanu yatangiye kuri uyu wa 24 Kamena 2014, akaba avuga ko barimo gukora uko bashoboye kose kugira ngo ubu butumwa urubyiruko rubukeneye ntirukagire ikiguzi rubutangaho.

Mu gihe ukoresheje ubutumwa bugufi bwa sms kugira ngo ubone ubu butumwa wishyura amafaranga icumi asanzwe ya sms ngo umuntu uzajya abukenera akoresheje internet azajya abubona ku buntu anyuze ku rubuga rwa http://m4rh.moh.gov.rw/mobile.

Mu gihe hari ubundi buryo busaba kwandika *744# noneho ukabona ubwo butumwa, ubu buryo bwo ngo bukaba buhenze kuko sms yabwo yishyura amafaranga mirongo inani (80Frw), Minisanté ngo ikaba irimo gushaka uko ubu buryo bwose bwazajya butangwa ku buntu.

Kuba Abanyarwanda batagira umuco wo gusoma ngo byatumye Minisanté ishaka ikintu cyakurura urubyiruko kikayifasha kugeza amakuru y’ubuzima bw’imyororokere ku rubyiruko.

Dr Nzabonimpa yagize ati “Twararebye dusanga ikintu ubu urubyiruko rushidukira cyane ari ikoranabuhanga rya telefone.” Mu Rwanda ngo abarenga 60% bakoresha telefone zigendanwa bityo bagasanga byaba ari uburyo bwiza bwo kugera ku rubyiruko bakarugezaho amakuru ajyanye n’ubuzima bw’imyororokere.

Cyakora ariko kugira ngo aya makuru azagere kuri benshi bashoboka, ubu butumwa bwa m4RH buzajya butangwa no ku mpapuro ahantu hahurirwa n’urubyiruko rwinshi.

Umuntu akandi ngo akaba azaba ashobora no ku busanga mu mashuri mu cyumba cy’umukobwa mu mashuri, mu cyo bise “Youth corner” cyangwa icyumba cy’urubyiruko kiba ku bigonderabuzima kikaba gifasha urubyiruko kubonera amakuru ajyanye n’ubuzima bw’imyororokere ahatandukanye n’aho abakuru bayehererwa ndetse no mu bigo by’urubyiruko.

Niyonzima Oswald

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ibi bintuni byiza pe.

alias yanditse ku itariki ya: 17-04-2015  →  Musubize

ntacyo tudahabwa buretse kutanyurwa kwacu , twahawe rugari igihe cyose urubyiruko ruba rushakirwa uko ubzima bwarwo bwaba umuze ngo imbere haryo dore ko ari naho higihugu habashe kuba heza birambye, aya mahirwe yose ntitukayapfushe ubusa

karenzi yanditse ku itariki ya: 25-06-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka