Musanze: Ibikorwa by’ingabo z’igihugu byateye abasore ishyaka ryo kuzatera ikirenge mu cyabo

Abasore bo mu murenge wa Busogo mu karere ka Musanze bashima ibikorwa ingabo z’igihugu zikorera Abanyarwanda none byabateye ubushake bwo kuzaba abasirikare ngo nabo bakorere abandi ibyiza nk’ibyo ingabo zabakoreye.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 24/06/2014 ku Kigo Nderabuzima cya Busogo giherereye mu Murenge wa Busogo ni ho ingabo z’igihugu zatangije ku mugaragara igikorwa cyo gupima ubwandu bwa SIDA, gusiramura hakoreshejwe impeta no kuvura amaso n’amenyo mu bikorwa zirimo gukora mu rwego rwo kwitegura kwizihiza imyaka 20 u Rwanda rwibohoje.

Nyuma yo gusuzumwa, bikagaragara ko nta bwandu afite, hakurikiraho gusiramurwa nyirizina. Mbere na mbere bakorera igitsina isuku bagasigaho amavuta y’ikinya barangiza bagapima ingano kugira ngo bamenye impeta bakoresha.

Umwe mu baganga bo mu ngabo z'igihugu arimo gufata amaraso yo gupima ubwandu bwa SIDA.
Umwe mu baganga bo mu ngabo z’igihugu arimo gufata amaraso yo gupima ubwandu bwa SIDA.

Nk’uko umwe mu baganga bo mu ngabo z’igihugu uri muri icyo gikorwa yasobanuriye abayobozi batandukanye abereka uko bikorwa, bambika igitsina impeta nyuma y’iminsi irindwi bakabona gukata igihu.

Abasore bari bagisiramurwa bagaragaraza ibyishimo ku maso bavuga ko bagize amahirwe yo kwisiramuza ntacyo batanze mu gihe babishakaga bikabananira kubera ko basabwaga amafaranga. Bongeraho ko ibikorwa ingabo z’igihugu zikora bibatera ishyaka ryo kuba nabo abasirikare bakazafasha abandi.

Gusiramurwa hakoreshejwe impeta ngo ni byiza ugereranyije n’uburyo busanzwe kuko uwasiramuwe akomeza imirimo ye nta kibazo ariko ngo agomba kwirinda kwikinisha no gukora imibonano mpuzabitsina mu gihe cy’ibyumweru bitandatu.

Abasore ku kigo nderabuzima cya Busogo bategereje gusiramurwa n'ingabo z'u Rwanda.
Abasore ku kigo nderabuzima cya Busogo bategereje gusiramurwa n’ingabo z’u Rwanda.

Muri iki gikorwa cyizamara ibyumweru, ingabo zizapima kandi ubwandu bwa Sida, kuva ku munsi w’ejo kuwa kane bavure abantu amaso n’amenyo.

Maj. Dr. Ntaganda Fabien ukuriye ibyo bikorwa by’ubuvuzi mu cyumweru cyahariwe ingabo (Army week) avuga ko iyo bavura abaturage ari ikimenyetso cy’uko ingabo zitabungabunga umutekano gusa ahubwo zinita no ku buzima bw’Abanyarwanda.

Yakomeje ashimangira ko ibyo bikorwa bikorerwa abaturage kuri mitiweli bityo abakangurira gufata ubwo bwisungane kuko babasanga iwabo bakabona ubuvuzi bwo ku rwego rwo hejuru batasanga ahandi.

Abaturage bitabiriye itangizwa rw'ibikorwa by'ubuvuzi bwa Army Week.
Abaturage bitabiriye itangizwa rw’ibikorwa by’ubuvuzi bwa Army Week.

Biteganyijwe ko ingabo z’igihugu zifatanyije n’abafatanyabikorwa batandukanye bazavura amenyo n’amaso abacitse ku icumu rya Jenoside ibihumbi bibiri, bapime ubwandu bwa sida banasiramure abasore n’abagabo bagera ku bihumbi bitatu.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

nibyo rwose RDF ni urugero rwiza kuri buri munyarwanda , kuburyo rwose ntawutakwishimira gutera ikirenge mucyabo kandi tubari inyuma tunabashima buri gikorwa kindashyikirwa bagenda bageza kubaturage

celestin yanditse ku itariki ya: 25-06-2014  →  Musubize

erega iyo ubonye ibikorwa by’ingabo z’u Rwanda ntacyakubuza kwifatanya nazo kuko buri gihe ziba zishaka icyateza imbere igihugu cyacu abo basore rero nabo niba babyiyumvamo nibaganeyo nabo imbaraga zabo bazihe igihugu.

Kamali yanditse ku itariki ya: 25-06-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka