Minisitiri Binagwaho yahembye abakuru b’imidugudu 10 terefone zigendanwa

Minisitiri w’ubuzima, Dr. Binagwaho Agnes, yahembwe bamwe mu bayobozi 10 b’imidugudu mu karere ka Gicumbi na telefone zigendanwa, mu rwego rwo kubashimira ubwitange bagize mu gushishikariza abaturage bayobora bagatanga ubwisungane mu kwivuza 100%.

Ministiri w’ubuzima yabasabye gukoresha neza izo terefone kuko zizabafasha kunoza akazi kabo bagatangira amakuru kugihe kandi bagakomeza kuba indashyikirwa.

Abakuru b'imidugudu bahembwe za telrefone.
Abakuru b’imidugudu bahembwe za telrefone.

Aba bakuru b’imidugudu nyuma yo kwakira izo terefone bavuga ko bahembewe umurimo w’ubwitanjye bakoze kandi ushimishije kubwabo ngo bumva iki gihembo bari bagikwiye.

Abayobozi b’imidugudu nabo bishimiye icyo gihembo kuko babonye ko batavunikiye ubusa ndetse ko bazakomeza umurava mu kazi kabo bakangurira abaturage kwitabira gahunda za Reta nk’uko Musangwa Didier uyobora umudugudu wa Gisuna mu murenge wa Byumba abivuga.

Ashishikariza n’abandi bayobozi b’imidugudu kugera ikirenge mucyabo bagakora ndetse bagakangurira abaturage bagifite imyumvire mike bagatangira ubwisungane mu kwivuza kugihe.

Minisitiri w'ubuzima yabanje gusura ibikorwa by'abajyanama b'ubuzima.
Minisitiri w’ubuzima yabanje gusura ibikorwa by’abajyanama b’ubuzima.

Kabagema Jean de Dieu nawe ari mubakuru b’imidugudu bahembwe avuga ko bishimishije kuba abayobozi b’imidugudu babonye ibihembo bya terefone kuko bizabafasha kurushaho kunoza akazi kabo.

Avuga ko kuyobora abaturage bisaba ko baba hafi babigisha ibyiza byo gutanga ubwisungane mu kwivuza.

Abona bagenzi babo batahembwe baramutse bageze ikirenge mucyabo akarere ka Gicumbi ka kwesa umuhigo w’ubwisungane mu kwivuza 100%.

Abajyanama b'ubuzima bifotoza ifoto y'urwibutso.
Abajyanama b’ubuzima bifotoza ifoto y’urwibutso.

Ubwisungane mu kwivuza mukarere ka Gicumbi buri kukigeranyo cya 84 % abandi bayobozi b’imidugudu bagasabwa kugendera kurugero rwiza rwa bagenzi babo tangira kwigisha abaturage kare kugirango batange umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza nabo bage bagaragara muruhando rw’abahembwa.

Abaturage nabo bagasabwa gutanga umusanzu w’ubwisungane mukwivuza batarinze kugerwaho n’abakuru b’imidudugudu kuko aribo bifite akamaro kuko ufite ikarita y’ubwisungane atarembera murugo.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

akarere ka Gicumbi ndabona gakataje mugutera imbere ibaze aho akarere kose kagera kugipimo 100% mu bwisungane mu kwivuza ibyo bintu ni byiza cyane bakomereze aho bese nindi mihigo

Bizimana yanditse ku itariki ya: 22-06-2014  →  Musubize

ni byo koko uwakoze neza agomba guhembwa kandi bikamutera ishema ryuko yakomerezaho , ibi minister yakoze rero ni ibyo kwishimirwa

gasana yanditse ku itariki ya: 21-06-2014  →  Musubize

burya umuntu nakora neza tujye tubimenya kandi tunabimushimire buri nicyo nemerera ministri wubuzima nuko arangwa no gutera imbaraga abakozi ba ministere ayoboye kandi nibyiza rwose, ariko nabo twizereko badakorera gushim bakora nkabikorera, amagara araseseka ntayorwa

manzi yanditse ku itariki ya: 21-06-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka