Afurika y’Epfo: Umuyobozi wa SABC ngo yaba yarahawe umugore ho impano

Umuyobozi w’inzu y’itangazamakuru ritandukanye rya Leta ririmo na televiziyo muri Afurika y’Epfo yitwa SABC yatangiye gukorwaho iperereza ku makuru amuvugwaho ko yahawe umugore nk’impano.

Iryo perereza ririmo gukorwa na kimisiyo ishinzwe uburinganire nyuma y’aho ishyikirijwe ikirego ko umuyobozi wa SABC, Hlaudi MOTSOENENG, ngo yaba yareguriwe umugore nk’impano yagenewe n’abayobozi ba gakondo.

Icyo kirego cyashyikirijwe abashinzwe uburinganire bw’abagore n’abagabo muri Afurika y’Epfo kivuga ko uriya mugabo ngo yahawe umugore ho impano n’abasaza bifuzaga ko yabagenera amasaha menshi y’ibiganiro bijyane n’umuco kuri SABC bitambuka mu rurimi bita Venda.

Hagati aho Leta yavuze ko ibyo bintu ari urukozasoni, ariko utungwa agatoki we kugeza magingo aya ntacyo aravuga kuri ibyo birego.

Ibyo umuyobozi wa SABC ashinjwa ngo byabaye ubwo we na bamwe mu bakozi be bari baherutse gutemberera Intara ya Limpopo iri mu majyaruguru ya Afurika y’Epfo, akaganira n’abaturage bavuga ikirimo cy’iki Venda, ngo bifuza guteza imbere umuco wabo babinyujije kuri SABC.

Abashyikirije ikirego kuri komisiyo ishinzwe uburinganire bavuze ko abakobwa 10 banyujijwe imbere y’umuyobozi wa SABC baherekejwe n’ababyeyi babo kandi nabo ngo bari bemeye ko uwo ahitamo amutwara.

Nk’uko byemezwa n’umuntu uvuga ko yabyiboneye, umuyobozi wa SABC ngo yatoranyije umukobwa w’imyaka 23 wiga muri kaminuza mu ishami ry’imicungire y’abakozi (human resources management) hanyuma ngo yifotozanya nawe amabere ari hanze. Uyu mugabo kandi arashinjwa ko yanagabiwe inka n’inyana yayo.

Ministeri ishinzwe abagore muri Afurika y’Epfo yamaganiye kure iyo myitwarire ivuga ko ari ugupfobya indangagaciro z’umuco no gusubiza inyuma imyaka 20 Afurika y’Epfo yari imaze iri muri demukarasi n’ubwigenge.

Umuvugizi wa SABC Kaizer Kganyago yatangarije BBC dukesha iyi nkuru, ko ibyo bintu ntacyo abiziho, kandi ko niba byaranabayeho, bagomba gutumiza abaturage babigizemo uruhare.

Ku rundi ruhande, umuvugizi wa komisiyo y’uburinganire yabwiye BBC ko bandikiye abantu bose batungwa agatoki muri icyo kibazo kandi ko izafata umwanzuro mu kwezi gutaha.

Gasana Marcellin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ahaa! birakaze narinzi ko ibyo byakorwaga mugihe cy`umwami dawidi!

olivie mutabazi yanditse ku itariki ya: 26-06-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka