Bubare: Ngo ntibazongera kwivuriza muri Uganda kubera ivuriro bubakirwa n’ingabo
Ubwo kuri uyu wa 17 Kamena hashyirwaga ibuye ry’ifatizo ahazubakwa poste de santé ya Bubare akagali ka Rugarama umurenge wa Rwempasha mu karere ka Nyagatare, abaturage bishimiye ko bagiye kubona ivuriro hafi yabo bagacika ku kugura imiti ya magendo bakuraga mu gihugu cya Uganda bahana imbibe.
Iyi poste de sante igiye kubakwa na Minisiteri y’ubuzima ku bufatanya bw’ingabo z’igihugu mu bikorwa byitiriwe icyumwe cy’ingabo z’igihugu (Army Week) bikaba birimo gukorwa mu rwego rwo kwitegura isabukuru y’imyaka 20 ishize ingabo zahoze ari iza FPR Inkotanyi zihagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Umudugudu wa Bubare uhana imbibe n’igihugu cya Uganda ahitwa Kizinga. Ibi byatumaga abaturage bamwe bawutuye bahitamo kujya kwivurizayo kuko ikigo nderabuzima cya Rwempasha kiri kure yabo mu birometero bisaga 7.
Muteteri Bernadette avuga ko mbere yivurizaga Uganda ariko ubu yabicitseho yemera agatega moto y’igihumbi kugera Rwempasha kuko Uganda bamuhaga imiti y’indwara yisuzumye ubwe atari iyo muganga yamusanzemo.
Agira ati “Uganda ntibasuzuma indwara ahubwo umuganga yumva ibyo umubwiye maze akaguha imiti. Nkajye w’umukecuru ampa n’uwa Rubagimpande. Rimwe yampaye uwa maralia, iy’umugongo, uw’inzoka, imvune, rubagimpande byose kandi nta ndwara n’imwe yigeze ansuzuma.”
Umugaba w’ingabo zirwanira ku butaka, Major General Frank Mushyo Kamanzi, avuga ko MU GIHE hitegurwa isabukuru y’imyaka 20 u Rwanda rubohojwe ingabo zatekereje ku buzima kuko ari inkingi ikomeye y’umutekano akaba ari yo mpamvu hatekerejwe kwegereza abaturage iyi poste de santé.
Ngo umutekano ukubiyemo byinshi ariko ubuzima nibwo buza ku isonga kuko ntiwarinda abaturage barwaye kandi nabo ntibafatanya n’ingabo badafite ubuzima bwiza bityo n’iterambere rikaba ritagerwaho.
Ibikorwa byo kubaka iyi poste de santé bizakorwa ku bufatanye bw’ingabo z’igihugu n’abaturage. Minisitiri w’ubuzima Doctor Agnes Binagwaho yasabye abaturage buri wese gutanga uruhare rwe kugira ngo iyubakwa ry’iyi nyubako ryihute kandi rirangire vuba.
Ubundi iyi nyubako ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 25. Kubera ko imirimo imwe izakorwa ku bufatanye bw’abaturage n’ingabo z’igihugu iyi Poste de Sante ya Bubare izuzura itwaye miliyoni 11 n’igice. Ibikoresho n’abakozi bazatangwa na minisiteri y’ubuzima.
By’umwihariko iyi poste de santé ya Bubare izafasha abaturage b’akagali ka Rugarama irimo n’aka Kazaza twose duhana imbibe n’igihugu cya Uganda kandi turi kure y’ikigo nderabuzima cya Rwempasha.
Minisiteri y’ingabo ikaba itangaza ko mu kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 igihugu kibohowe hazaba hamaze kubakwa poste de santé 40 mu gihugu cyose ariko umwaka uzarangire hubatswe izigera kuri 500.
Sebasaza Gasana Emmanuel
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Ni byiza cyane kubaka izi Poste de Sante, ariko hakwiye no gutekerezwa ku bazazikoramo kuko ngira ngo mu Rwanda dufite ikibazo cy’aaforomo n’abaforomokazi badahagije, ubwo rero abo bireba nacyo batangire bagitekerezeho hakiri kare kuko ushobora kuzasanga zubatswe tukabura abazituvuriramo. Murakoze
umusanzu w;ingabo ukomeje kuba nta makemwa kandi turakomeza kuzishishikariza gukomereza aho
RDF ntacyo itazuduha nukuri, amahoro , umutekano, iterambere, amavuriro, buri kimwe, songa mbele RDF