Abanyamakuru basuye ibitaro bya Kibogora basobanurirwa ibihakorerwa

Kuri uyu munsi tariki ya 16 Kamena 2014, abanyamakuru bakorera ibitangazamakuru bitandukanye mu Rwanda basuye ibitaro bya Kibogora biri mu karere ka Nyamasheke, basobanukirwa imikorere y’ibitaro muri serivisi zitandukanue zihatangirwa.

Uru rugendo rw’abanyamakuru barufashwamo n’ikigo cy’igihugu cyita ku buzima (RBC) ndetse na Minisiteri y’ubuzima mu gufasha abanyamakuru kurushaho kumenya ibikorwa by’ubuzima, byaba ibikorerwa kwa muganga ndetse no hanze yo kwa muganga byo mu rwego rw’ubuzima.

Umuyobozi w’ibitaro bya Kibogora, Dr Nsabimana Damien, yavuze ko kuba ibitaro bya Kibogora bikomeje kwishimirwa n’ababigana kubera serivisi nziza inoze biterwa n’uko bakorera Imana hanyuma nayo igatanga ubuzima ikabuha ababagana nk’uko biri mu ntego zabo.

Yagize ati “twifuza gukiza ubuzima bw’abatugana bose kandi bagataha banyuzwe niyo mpamvu dukora ibishoboka byose tugahora twisuzuma ngo turebe niba koko abo dukorera bashima ibyo dukora, tubwira abakozi bacu ko bakwiye gukora bakorera Imana ko ibindi izabyikorera”.

Igishushanyo mbonera cyerekana ishusho y'ibitaro bya Kibogora.
Igishushanyo mbonera cyerekana ishusho y’ibitaro bya Kibogora.

Ibi bitaro bya Kibogora byihaye intego ko nta mubyeyi uzongera gupfa abyara, kuri ubu bikaba bigiye kumara imyaka ibiri nta muntu numwe ugwa ku bitaro abyara.

Ubushakashatsi bwagiye bukorwa n’abantu batandukanye bwagiye bugaragaza ko ibi bitaro byishimirwa n’ababigana, ndetse abaturage bakaba bava kure y’ibitaro bagafatira ubwisungane mu kwivuza hafi y’ibitaro, ku buryo umurenge ibi bitaro byubatsemo uhora uri hejuru y’ijana ku ijana kubera izo mpamvu.

Habarurema Gaspard ukorera ikigo gishinzwe itangazabutumwa mu by’ubuzima mu Rwanda avuga ko uyu mwaka abanyamakuru bahawe amahirwe yo kumanuka bakajya mu biturage bakaganira n’abaturage uko babona serivise z’ubuzima ndetse bakanasura ibitaro bihaturiye bakabasha kurushaho gusobanukirwa na serivise zihatangirwa, bikazatuma babasha kujya batangaza amakuru ku buzima bazi neza ibikorerwa abaturage mu buzima.

Yagize ati “byari bimenyerewe ko dutanga ibihembo ku banyamakuru bakoze neza inkuru z’ubuzima, uyu mwaka twahisemo kubafasha kugera mu biturage bya kure ngo barusheho kwiyungura ubumenyi buzatuma barushaho kunoza akazi kabo”.

Nyuma yo gusura ibi bitaro, abanyamakuru basabye ibitaro bya Kibogora kwagura inyubako zabo cyane cyane aho ababyeyi babyarira, kuko ari hato ukurikije ababyeyi benshi babigana, ndetse basaba ko serivise yo gufasha abageze mu zabukuru ihaba, yagezwa no mu bindi bitaro bityo abantu benshi ikabageraho.

Biteganyijwe ko aba banyamakuru bazazenguruka u Rwanda bagenda basura ibitaro byo giturage, kuri uyu wa 17/06/2014 bakaza kuba bari mu karere ka Karongi.

Umugwaneza Jean Claude

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ni byiza ko bakwigerera mu cyaro bakirebera kuko Ibitaro byo mu cyaro nka Kibogora bigeze ku rwego rushimishije mu mitangire ya service.big up kuri minisiteri yubuzima

leonce yanditse ku itariki ya: 18-06-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka