Ikigo nderabuzima cya Nyagahita kiri hakurya y’umugezi w’Umuvumba uvuye muri centre ya Mimuli. Abaturage b’umudugudu w’Umusaraba akagali ka Gakoma ni bamwe mu bagana iki kigo nderabuzima. Ntezirizaza Jean Marie Vianney avuga ko service bahabwa ari nta makemwa kuko nta murwayi urangaranwa.
Kubera kutagira umuriro w’amashanyarazi ngo mbere rimwe na rimwe mu masaha y’ijoro hari ubwo abaganga bakoreshaga buji n’itoroshi ya telephone zigendanwa mu kuvura abarwayi.
Bagira bati “Iyo utwayeyo umurwayi bikaba ngombwa ko arara mu bitaro hari ubwo umuriro ubura muganga agakoresha buji cyangwa itoroshi ya telephone igendanwa mu kuvura. Habonetse umuriro w’amashanyarazi yenda iki kibazo cyakemuka.”
Iki kibazo ariko ngo cyaracyemutse kuko giheruka cyera bagikoresha ingufu z’imirasire y’izuba gusa; nk’uko byemezwa n’umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Nyagahita.
Nkeragutabara Jean Damascene, umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Nyagahita, avuga ko bamaze umwaka wose bafite moteri itanga urumuri kandi nta na rimwe yagira ikibazo ku buryo itakora.
Iyi moteri bafite ngo bayihawe na Global Fund igomba gusimbura ingufu z’imirasire y’izuba bakoreshaga mbere.
Ikigo nderabuzima cya Nyagahita kivurizwaho n’abaturage bo mu tugali 2 two mu murenge wa Mimuli giherereyemo, utugali 2 two mu murenge wa Mukama n’abo mu murenge wa Nyagihanga mu karere ka Gatsibo.
Sebasaza Gasana Emmanuel
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|