Gutanga amaraso ngo ni ugutanga ubuzima

Ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’abatanga amaraso mu rwego rw’igihugu mu karere ka Gisagara kuri uyu wa 14/06/2014, insanganyamatsiko yagiraga iti “Gutanga amaraso ni ugutanga ubuzima” Abanyarwanda bakaba basabwa kwitabira iki gikorwa kuko mu gihugu ubwitabire ngo bukiri ku kigero cyo hasi.

Uyu Muhango wizihirijwe mu murenge wa Kansi muri aka karere ka Gisagara, wabimburiwe n’igikorwa cyo gutanga amaraso agenewe gufasha abantu bahura n’ibibazo bitandukanye baba bayakeneye.

Hakozwe igikorwa cyo gutanga amaraso.
Hakozwe igikorwa cyo gutanga amaraso.

Imibare ishyirwa ahagaragara n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS) igaragaza ko abagore bagera kuri 800 bitaba Imana kubera kubura amaraso mu gihe batwite cyangwa babyara.

Iyi ngo ni nayo mpamvu muri uyu mwaka wa 2014, insanganyamatsiko y’umunsi mpuzamahanga w’abatanga amaraso ivuga ko amaraso afite ubuziranenge arengera ababyeyi.

Bamwe mu bakorerabushake batanga amaraso baje kwizihiza umunsi wo gutanga amaraso.
Bamwe mu bakorerabushake batanga amaraso baje kwizihiza umunsi wo gutanga amaraso.

Mu Rwanda, Ikigo cy’igihugu gishinzwe gutanga amaraso gitangaza ko mu mwaka ushize wa 2013, amaraso yatanzwe agera kuri 27 %. Ni ukuvuga agera ku bihumbi 43, mu gihe hakenewe byibuze amaraso agera ku bihumbi 110.

Bamwe mu baturage batuye akarere ka Gisagara usanga ngo badakunze kwitabira iki gikorwa cyo gutanga amaraso kubera ubwoba bw’uko ashobora kubashiramo. Theopiste Mukagakuba umwe mu bayatanze ariko ngo ku nshuro ya mbere nawe yari afite ubwoba.

Ati “Bwa mbere nyatanga nari mfite ubwoba nzi ko bakuramo menshi umuntu akagira ikibazo, ariko nyuma numvise ari byiza ko nafashije abantu kandi n’ubuzima bwanjye ntibugire icyo buhungabanaho”.

Abayobozi batandukanye bizihije umunsi wo gutanga amaraso.
Abayobozi batandukanye bizihije umunsi wo gutanga amaraso.

Kuri iki kibazo cya bamwe mu badatanga amaraso kubera gutinya, Dr Swibe Gatare ukuriye ikigo cy’igihugu cyo gutanga amaraso abamara impungene kuko amaraso yatanzwe nyuma y’amasaha 24 aba yisubije mu mubiri. Bityo gutanga amaraso bikaba nta ngaruka byagira kuwayatanze.

James Kamanzi umuyobozi wungirije w’ikigo cy’igihugu cy’ubuzima mu Rwanda (RBC) waje nk’intumwa ya minisitiri w’ubuzima, arasaba Abanyarwanda kwitabira igikorwa cyo gutanga amaraso ku bushake kuko kuyatanga abinganya no gutanga ubuzima.

Ati “Tugereranije amaraso tubona n’ayo dukeneye bigaragara ko akiri make cyane, ubwo rero birasaba kongera imbaraga, turasaba Abanyarwanda ngo barusheho gukangukira gutanga amaraso kuko twabonye ko amaraso ari ubuzima”.

Abamaze gutanaga amaraso inshuro nyinshi bahawe ishimwe.
Abamaze gutanaga amaraso inshuro nyinshi bahawe ishimwe.

Bimwe mu bisabwa ku muntu utanga amaraso, ni ukuba afite hagati y’imyaka 18-64 y’amavuko kandi afite byibura ibiro 55. Umuntu ngo akaba ashobora kuyatanga inshuro 2 mu mwaka.

Muri uyu muhango kandi hatanzwe amashimwe ku bantu bamaze gutanga amaraso inshuro nyinshi ku rwego rw’intara y’amajyepfo, uza ku isonga akaba ari Habyarimana Lambert umuganga mu bitaro bya CHUB umaze kuyatanga inshuro 55.

Clarisse Umuhire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

’Gutanga amaraso ngo ni ugutanga ubuzima’. Ababishinzwe kuki batabikangurira ibigo cyane cyane bya leta ko babona umusaruro uhagije. Babegereye aho bakorere byagira akarusho.

T. George yanditse ku itariki ya: 16-06-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka