Nubwo afite ubumuga bwo kutagira akaguru abasha gukina Karate ahagaze adasusumira

Habimana Jean Bosco, utuye mu murenge wa Gahunga, mu karere ka Burera, nubwo abana n’ubumuga bwo kutagira akaguru k’ibumoso, abasha gukina umukino wa Karate nk’abandi bafite amaguru yombi kandi nta nsimburangingo y’uko kuguru afite.

Habimana ufite imyaka 34 y’amavuko, akagira umugore n’abana babiri, afite umukandara w’ikigina (Ceinture Marron) bivuga ko uyu mugabo ari ku rwego rwo hejuru muri uwo mukino kuko nava kuri uwo mukandara azahita ajya ku mukandara w’umukara (Ceinture Noire), ufatwa nk’uwanyuma mu mukino wa Karate mu Rwanda.

Ubonye uyu mugabo ntiwatekereza ko ashobora gukina Karate ahagaze ku kuguru kumwe gusa asigaranye. Nyamara arabishobora kuburyo akora tekiniki cyangwa “Katas”, zo mu myiyerekano cyangwa se mu mukino wa Karate, adasusumira akamara igihe kirekire ahagaze ku kuguru kumwe kandi ntagwe.

Abasha gukora Katas zo muri Karate akamara igihe kirekire ahagaze ku kaguru kamwe.
Abasha gukora Katas zo muri Karate akamara igihe kirekire ahagaze ku kaguru kamwe.

Uyu mugabo avuga ko amaze imyaka icyenda akina umukino wa Karate yiyemeje gukina uwo mukino kubera ko ngo yabanye n’abantu bawukinaga, arawukunda, abasaba ko bamwigisha kuwukina maze baramwemerera, ntibamunena nubwo yari afite ubumuga.

Akomeza avuga ko ariko icyatumye ahanini akina umukino wa Karate ariko yabonye undi muntu kuri Televiziyo ukina uwo mukino nawe afite ubumuga bwo kutagira akaguru.

Agira ati “Ikintu cyatumye nkina Karate ni umuntu nigeze mbona, naje kumubona kuri Televiziyo, mbona ariho akina, mbona nta kaguru afite, ariko we yambaye insimburangingo…ku bw’ibyo nanjye naravuze nti ‘nubwo nta nsimburangingo mfite yabugenewe, ndajya nkora ibishoboka, ibidashoboka mbireke!”

Habimana yongeraho ko iyo ari gukinana Karate n’abandi badafite ubumuga hari ibyo bababuza kumukorera.

Agira ati “Iyo turi muri “Combat” (kurwana muri Karate), Combat ndayikora ariko ikintu babarinda ni ukuba bantega! Ibyo bintu barabibabuza, ariko ahandi hose kabisa mba nemerewe kuhakubitwa, nanjye ngakubita abandi kandi ngataha nezerewe nta kibazo”.

Uko yagiye abona imikandara

Ubwo Habimana yatangiraga gukina umukino wa Karate mu mwaka wa 2005, yatangiye kugenda abimenya buhoro buhoro ngo kuburyo mu myaka yagiye ikurikiraho yagize amahirwe yo kujya gukina mu marushanwa ya Karate yabereye mu mujyi wa Kigali, kuri Patit Stade i Remera.

Avuga ko ariko amarushanwa yo guhatanira umukandara (Passage mu mukino wa Karate) wa mbere, yayakoreye mu murenge wa Gahunga, avukamo. Nubwo ngo atibuka umwaka neza yayakoreyemo ariko ngo ayo marushanwa niyo yakomeje kumwongerera imbaraga.

Agira ati “Uwo munsi nakoze ibintu bishimishije mbese birenze, mu mwanya bari kumpa umukandara w’umuhondo (Ceinture Jaune) barantarutsa bampa (Ceinture) Orange…”.

Nyuma yaho ngo haje kuba andi marushanwa yabereye i Busogo, mu karere ka Musanze ahatanira umukandara w’icyatsi kibisi (Ceinture Verte), amarushanwa arangira awegukanye.

Habimana avuga ko kandi Karate ituma asabana n'abandi ngo kandi azakomeza kuyikina igihe cyose azaba ari muzima.
Habimana avuga ko kandi Karate ituma asabana n’abandi ngo kandi azakomeza kuyikina igihe cyose azaba ari muzima.

Mu marushanwa yabereye mu mujyi wa Kigali yitwaye neza bituma ahabwa umukandara w’ubururu (Ceinture Bleu). Muri 2013 ngo nibwo yegukanye umukandara afite ubu w’ikigina (Ceinture Marron).

Agira ati “Ejo bundi, hashize umwaka umwe, hari Umurusiya waje hano mu Ruhengeri, haba ingando y’abakina Karate bose mu ntara y’amajyaruguru, nanjye ndayitabira njyamo, ndakora, bampereza Ceinture Marron.”

Karate imumariye iki?

Habimana avuga ko umukino wa Karate umufitiye akamaro gakomeye. Ngo watumye abasha kugira imbara zo gukora imirimo itandukanye isaba imbaraga nyinshi kandi akayikora ahagaze ku kaguru kamwe. Agira ati “nshobora gusanga hariya urukwi ruhari, mu gihe ufite ubumuga guhagarara ku kaguru kamwe yarusatura bikamubangamira ariko jye ntabwo bimbangamira.”

Akomeza avuga ko nubwo nta nyungu y’amafaranga arabona mu mukino wa Karate ariko ngo icyo ayikundira ni uko yatumye amenyana n’abantu benshi. Ikindi gituma ngo yita kuri uwo mukino ni uko umufasha kwirinda ndetse no kurinda abandi.

Agira ati “Ahantu hashoboka ndahamyura: nka kumwe bahohotera abandi nta muntu wapfa kuza kumpohotera ngo antangire mu nzira, ahubwo muri makeya ngenda niyizeye, kandi noneho numva ko na mugenzi wanjye wundi ufite ubumuga nasanga ari kurengana nkamurenganura ndetse nudafite ubumuga…”.

Abonye insimburangingo byamufasha

Habimana ahamya ko akunda umukino wa Karate ngo kuburyo azakomeza kuwukina mu gihe cyose azaba akiri muzima. Ngo abonye insimburangingo byamufasha kurushaho, agakomeza gutera imbere muri uwo mukino ariko kuyibonera ubwe ntibyamworohera kuko nta bushobozi afite.

Agira ati “…mbonye insimburangingo yatuma nkina mpagaze nk’abandi narushaho kongera ubumenyi bwanjye.”

Habimana Jean Bosco agiye gukora imyitozo. Abasha gukina Karate ahagaze ku kaguru kamwe asigaranye kandi ntagire umususu ngo abe yagwa hasi.
Habimana Jean Bosco agiye gukora imyitozo. Abasha gukina Karate ahagaze ku kaguru kamwe asigaranye kandi ntagire umususu ngo abe yagwa hasi.

Ubuyobozi bw’akarere ka Burera buvuga ko bufite gahunda yo guteza imbere ababana n’ubumuga bo muri ako karere ndetse mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2014-2015 bazatangira gufasha ababana n’ubumuga bakina imikino itandukanye; nk’uko Uwambajemariya Florence, umuyobozi wungirije w’akarere ka Burera, ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, abihamya.

Habimana ashishikariza n’abandi babana n’ubumuga kwitabira siporo kuko ituma umuntu ava mu bwigunge. Akomeza avuga ko mu murenge wa Gahunga atuyemo bafite Club ya Karate bakiniramo aho bafite abarimu babatoza umunsi k’uwundi.

Ikindi Habimana avuga ngo ni uko nta wundi muntu ubana n’ubumuga nk’ubwo afite yari yabona akina umukino wa Karate mu Rwanda. Aha niho ahera ashishikariza bagenzi be gukina uwo mukino kuko ari mwiza.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Yewe N’abamutoje Nabo Gushimirwa Mugahunga Ndahazi , Metre Munderi Na Sampaye Nsengiyumva/pet , Habima Komerezaho Muvandi Natwe Ubu Dukinira Muri APR KARATE DO

Manizabayo John yanditse ku itariki ya: 2-05-2017  →  Musubize

ntibisanzwe kabisa kuko birarenze mubyukuri ntiwakumva ko,
bishoboka ariko ntakintu nakimwe kidashoboka iyo wagikunze
kandi ukagira amahirwe yo kugikora.mubyukuri reta nimufashe muburyo bwose bushoka kugirango akomeze
gukina kandi azamuke hejuru cyane courage nshuti.

nshimiymana patrick yanditse ku itariki ya: 20-06-2014  →  Musubize

akomerezaho nti mpano ihambaye cyane.

mukiza yanditse ku itariki ya: 17-06-2014  →  Musubize

Ntibisanzwe buri wese ntiyabyiyumvisha kuko Karate mumukino usaba imbaraga ,umuvuduko ,Gusa nako merezaho yirememo ikizere aho turamushyigikiye kuko bizatuma nabandi bafatanyije uwomukino bizabatera imbaraga zo gukunda uwo mukino Gusa ariko hari akiabaza kamatsiko UYU Habimana J.Bosco ajya gutangira umkino wa Karate nkuko bivungwa hejuru yaba yarawutangiye afite askaguru kamwe?

Adrien Niyigaba yanditse ku itariki ya: 5-06-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka