Ubufaransa: Perezida yakoze agashya ahagarara gato ku nzira ngo yihagarike

Perezida w’u Bufaransa, François Hollande, ku cyumweru tariki 25 Gicurase 2014, ubwo yari mu mudoka yerekeza mu gace ka Tulles ajya mu matora yatunguye abo bari kumwe ndetse n’abandi bagenzi ubwo babonaga ahagaritse imodoka ngo ajye kwihagarika, ibyo Abafaransa bise “Pause pipi,” ahantu abagenzi bakora ingendo ndende mu mabisi baruhukira bakanahafatira n’amafunguro yihuse (fast food) mbere yo gukomeza urugendo.

Urubuga rwa internet www.7sur7.be ruragira ruti “Bisigaye byoroshye mu Burayi ko umuntu yahagarara ku nzira akajya kwihagarika uretse igihe uri perezida wa kimwe mu bihugu bikomeye mu Burayi.”

Uru rubuga ruvuga ko uretse n’abanyamakuru ba Canal+ bihereye ijisho ako gashya bakabyuka bakavugaho ku wa mbere tariki 26 Gicurasi 2014, ngo n’abagenzi bari barimo kuruhukira aho hantu ngo byabatangaje cyane.

Rugira ruti “Tekereza kubona Perezida wa Repubulika hagati ya sanduwici eshatu “Donna” (trois Sandwiches Donna) n’imashini zitanga ikawa (machines à café).”

N’ubwo Perezida François Hollande ngo nyuma yo kwiruhura yabasuhuje ubona ntacyo bimubwiye, abo baturage na bo ngo baratangaye cyane kuko ngo batari biteze kumubona ahantu nk’aho.

François Hollande akoze ako gashya nyuma y’uko mu ntangiriro z’uyu mwaka abantu bamubonye mu mujyi agenda kuri moto agiye gusura ihabara rye Julie Gayet.

Mu matora yo muri 2007 yari yatinye indege maze Abafaransa bakabinenga cyane. Uru rubuga ruvuga ko bishoboka ko ari cyo cyari cyatumye yiyemeza gukora uru rugendo rw’amasaha icumi mu mudoka rwaje kurangira akoze agashya.

Niyonzima Oswald

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

mbere yo kuba perezida ni umuntu nibwira ko nyuma y’amasaha 10 y’urugendo ntagitangaje yakoze.Ese ubwo yakwirirwa ntacyo afashe ngo hato ataza kugira aho yiherera bakamubona?Ari uko bimeze abayobozi baba baragowe.

..... yanditse ku itariki ya: 6-06-2014  →  Musubize

Ndategereza ko ntakibazo biteye kuba President cyangwa umuntu wese yakwifasha igihe umubiri umutegetse,nonese iyo bimufatiye muli Nyungwe hadatuwe cyangwa ahantu hatuwe ariko atari murugo iwe,haritegeko rihana umuntu witabaye? abanyamakuru baba bashaka amakuru mais ndunva ntacyo bitwaye.

fofo yanditse ku itariki ya: 4-06-2014  →  Musubize

Erega n’abantu nk’abandi

Ibi ndabona ntacyo bitwaye cyane, kuko sinibwira niba Perezida yagendana akadobo mu modoka... None se ko Presida Obama yigeze kuza muri Canada, agacika abamurinda akajya kugura souvenir z’abana be mw’isoko rya Ottawa!Bamubonye arimo yifotaranya n’abanyesoko wacururiza muri iryo soko riri down town Ottawa!

Arlene Rango yanditse ku itariki ya: 31-05-2014  →  Musubize

Uwo Munyacyubahiro mujye mumureka, ubwo hari ibyo aba ashaka kugeraho. Icyakora wasanga iriko wenda yakuze( akaba ari umuntu ukunda kwerekana utuntu dutangaje). Uwaba azi amateka ye yazayatubwira

BAZIBONERA yanditse ku itariki ya: 30-05-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka