Avuga Ikinyarwanda adategwa, nyamara amaze mu Rwanda ibyumweru bibiri

Igor Cesar wavukiye mu gihugu cya Canada, akaba afite papa we umubyara w’umunyarwanda, avuga ko amaze ibyumweru bibiri gusa mu Rwanda ariko avuga ikinyarwanda adategwa ukagirango yakuriye mu Rwanda.

Iyo ugihura na Igor Cesar ushaka kumuvugisha mu ndimi z’amahanga utangazwa n’uburyo ahita akuvugisha mu Kinyarwanda cyuzuye kandi mu masaku nk’ayo Abanyarwanda bakoresha, mu gihe abandi bantu batakuze bavuga Ikinyarwanda wumva imivugire yabo y’ikinyarwanda ukumva ko amasaku aberekana nk’abataravukiye i Rwanda.

Nyamara iyo wumvise Igor Cesar avuga, utangazwa n’uko ntacyo atandukaniyeho n’abahavukiye mu mivugire y’ikinyarwanda uretse ibara ry’uruhu, bikaba byiza iyo asabye ijambo mu nama.

Igor Cesar avuga ko akunda u Rwanda nk’igihugu cyamubyaye, akishimira ko umuntu ashobora gukora neza mu Rwanda agatera imbere nta kibazo kandi mu mutekano usesuye, bikaba biri mu byamutangaje ageze mu Rwanda.

Igor Cesar.
Igor Cesar.

Yagize ati “nishimira igihugu cyanjye, iyo uhageze ukabona abantu bakora, bagakorera aho bashaka ubona intego nta yindi bafite ari ukubaka igihugu, wumva ufite ishema”.

Igor Cesar avuga ko yize ibintu by’ubuhanga mu guteza imbere icyaro, kandi ko yumva azashaka uko yaza gukorera mu Rwanda agafasha Abanyarwanda kuzamura imibereho yabo no kurushaho gutera imbere mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Igor Cesara avuga ko kuvuga ururimi rw’Ikinyarwanda ari ishema ku muntu wese wiyumvamo ubunyarwanda, agashishikariza n’abandi bose baba mu bihugu by’amahanga kugira ubwo butwari bwo kwiga Ikinyarwanda n’umuco w’Abanyarwanda kugirango barusheho kwerekana ko u Rwanda ari igihugu cyiza kandi gifite byinshi byo kwigiraho harimo n’ururimi rwacyo rwiza.

Igor Cesar avuga ko akigera mu Rwanda yihatiye kwiga Ikinyarwanda n’ubwo atahakuriye cyangwa ngo ahabe, gusa akaba yarabaye cyane mu gihugu cy’u Burundi.

Umugwaneza Jean Claude

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

Ariko twasaba abandika inkure mujye mubanza mubaze mbere yokwandika ngo igor azi ikinyarwanda erega yarakize kandi yigaga mwishuri ryabanyarwanda ryitwaga ecole libre de ngagara ikindi kandi numunyarwanda wanarezwe kinyarwanda kandi muri canada yagiyeyo nyuma cyane arumugabo urangije amashuri .ntimugakabye kandi uziga akanitwara neza azayobora rwose

aka yanditse ku itariki ya: 23-03-2015  →  Musubize

Muraho Mwese ?

Nshuti banyamakuru tugerageze kuzajya duha amakuru dufite ubushakashatsi abanyarwanda.
Uyumugabo ntiyize ikinyarwanda mubyumweru bibiri gusa ahubwo yabaye no mu Burundi imywaka 13.

Reba iyi Video kumunota 4:40
https://www.youtube.com/watch?v=MUGjHyOxj1A

Murakoze kwitondera ibyo mwandikira Abanyarwanda..

Inema yanditse ku itariki ya: 23-03-2015  →  Musubize

Ndagira ngo nkosore mininfra ni Games MUSONI nazi i ikinyarwanda kandi cyane

Maguru Abdoul Karim yanditse ku itariki ya: 22-03-2015  →  Musubize

Igor cesar ikinyrwanda ntakigiye mu Rwanda kuko iminsi
yose arakivuga twe ababanye nawe imyaka turabizi.

Francis yanditse ku itariki ya: 21-03-2015  →  Musubize

Mwibeshye, Igor Cesar ntabwo yavukiye canada, yavukiye mu Budage, akurira mu Burundi no muri canada.

joseph yanditse ku itariki ya: 21-03-2015  →  Musubize

ARIKO MURATUBESHYA CESAR AMAZE IMYAKA MYINSHI MURWA AKORA MURI WESPICK MWITUBESHYA ARINKEWE WAMARA 2SEMAINE GUSA UKAMENYA IGIKIGA? WAPI RWOSE

damier yanditse ku itariki ya: 28-05-2014  →  Musubize

Nyamara MININFRA na MINISANTE bo ngo ikinyarwanda ntibakizi oh .............

RUTO yanditse ku itariki ya: 22-05-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka