Australia: Yatoye hafi ibihumbi 55 by’amayero mu musarane none yarabyeguriwe

Umucamanza wo muri Australie yasabye ko Chamindu Amarsinghe, umunyeshuri ukomoka muri Nouvelle Zélande, kitwarira amadorari yo muri iki gihugu 81.597 (angana n’ibihumbi 55 by’amayero) yatoraguye mu musarane wa shene (chaîne) ya televiziyo Channel 9 y’i Melbourne, mu myaka itatu ishize.

Aya madorari, Chamindu Amarsinghe yayasanze muri puberi (poubelle). Ngo yari inoti za 50 n’iz’100. Ati « byari ibinoti byinshi ku buryo ntabashije kubibara. Nabanje gutekereza ko ari uwabihataye agira ngo anshiture, ariko nyakozeho nasanze atari amiganano».

Uyu munyeshuri ngo yeretse aya madorari umukoresha we. Abapolisi basatse icyumba yayatoyemo, maze basanga mu miyoboro y’amazi andi agera ku bihumbi 109 (arenga amayero ibihumbi 73).

Polisi ntiyabashije kumenya aho aya madorari yaturutse, kandi nta n’uwigeze aza kuyabaza. Muri iki cyumweru rero, Chamindu Amarsinghe yahamagawe na polisi imumenyesha ko ariya madorari 81.597 ari aye. Ariya yandi yatoraguwe mu miyoboro y’amazi yo ngo yashyizwe mu kigega cya Leta.

Umucamanza wafashe icyemezo cy’uko ariya mayero ahabwa nyir’ukuyatora, avuga ko nta kamaro ko kudahemba umuntu uvugisha ukuri. Yagize ati « abo dukorana na bo barabyemeye. Ni umunyeshuri ugerageza kwirwanaho kandi w’inyangamugayo, utaratekereje kuyakoma umufuka akiyabona».

Iyi nkuru dusoma kuri 7sur7.be inavuga ko Chamindu Amarsinghe we yavuze ko aya madorari ari umugisha, kandi ko azayahaho abavandimwe be n’abakene ndetse n’urusengero rw’ababudisite (bouddhiste) bo muri Australie.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka