Bresil: Umukobwa ufite uburemure bwa m 2,03 agiye kurushingana n’umusore ureshya na m 1,63

Elisany Silva, umukobwa w’Umunya Bresil, ku myaka 14 gusa y’amavuko wari ufite uburebure bwa m 2,06, ubu ku myaka 18 akaba afite m 2,03 kubera ko bamubaze bakamugabanyirizaho gato, agiye kurushingana n’inshuti ye Francinaldo ufite uburebure bwa m 1,63.

Uyu mukobwa bahaye akabyiniriro k’umwangavu usumba abandi ngo yahuriye n’inshuti ye asumbaho cm 40 ku mucanga ku Nyanja (plage) maze ngo iramubenguka.

Francinaldo ngo amaze kubenguka Elisany yarapfukamye maze amusaba ko bashyingiranwa nk’uko ari umuco, muri gihugu cya Bresil, ku bantu bakundaniye kuri plage. Aha ubuhamya itangazamakuru ku byamubayeho, Elisany, avuga ko byari ibihe byuje urukundo ariko na none biteye ubwoba (stressant).

Elisany na Francinaldo bagiye kurushinga.
Elisany na Francinaldo bagiye kurushinga.

Elisany, waje guhinduka, agira ati “Nari namubwiye inshuro nyinshi ko atazigera ambaza ibyo kubana kuko nzamuhakanira.” Naho uyu Francinaldo wo mu kigero cy’imyaka nka 23, yasazwe n’ibyishimo agira ati “Inzozi zanjye zari izo kubana n’umukobwa muremure cyane. Ndamubonye kandi aranyuze.”

Urubuga www.7sur7.be ruvuga ko agatotsi kari mu mubano w’izi nshuti ari uko Elisany ngo afite ubwoba bw’uko atazatwita kubera uburebure bwe budasanzwe (gigantisme), cyakora izi nshuti zifuza abana zanatangiye guteganya kuzarera ab’abandi (adopter).

Nyina wa Elisany na we avuga ko byamurenze. Agira ati “Gusaba umubano kwa Francinaldo byaradutangaje cyane. Baracyari bato cyane, bafite igihe cyabo cyose cyo kunezerwa ariko Francinaldo ni umuntu w’intwari.”

Niyonzima Oswald

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Ntabareshya numwana wumunyarwanda, kandi urukundi nirwongenzi

Kanibonera yanditse ku itariki ya: 15-06-2014  →  Musubize

urukundo nkaruriya rugira bake nukuri baraberanye.

mushimiyimana vincent yanditse ku itariki ya: 20-05-2014  →  Musubize

Nta kibazo icyangombwa nuko bareshya mu buriri

ntakibazo yanditse ku itariki ya: 19-05-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka