Sri Lanka: Abaturage bamanukiwe na manu y’amafi

Abaturage bo mu kadugudu gato ka Chilaw mu Burengerazuba bw’Igihugu cya Sri Lanka, kuri uyu wa 5 Gicurasi 2014 ngo bahuye n’ibitangaza ubwo bamanukirwaga na manu y’amafi.

Abo baturage ngo ntibashoboye kumva ibirimo kubabaho ubwo ku wa mbere w’iki cyumweru babonaga amafi acucumuka mu kirere mbega nka kumwe urubura rugwa.

Abaturage batora amafi nk'abica imegeri abandi batangaye.
Abaturage batora amafi nk’abica imegeri abandi batangaye.

Hari abavuga ko byaba byaraturutse ku muhengeri ukomeye cyane watumbagije mu kirere amafi noneho akagwa mu bice bya kure by’imusozi; nk’uko tubikesha urubuga www.7sur7.be.

Nyuma yo kumanukirwa n’izo manu z’akaboga, abaturage barahise bakwira ahantu hose no mu bihuru kugira ngo hatagira iyo mpano itunguranye ipfa ubusa.

Niyonzima Oswald

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

dutunguwe nibyabaye rimwe narimwe twibaza ko imbuga zitubesha.

emille yanditse ku itariki ya: 10-05-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka