Ruhango: Umugabo akurikiranyweho kwica umugore we amuziza ko atatetse

Umugabo witwa Nyandwi Jean Bosco ari mu maboko ya polisi y’u Rwanda azira ko kuwa 04/05/2014 yakubise ishoka mu rubavu umugore we agahita yitaba Imana amuziza ko atateste.

Nyandwi w’imyaka 33 y’amavuko yari atuye mu mudugudu wa Gishali akagari ka Gisanga umurenge wa Mbuye, yishe umugore we Mukarurinda Francine wari ufite imyaka 36 y’amavuko ahagana ku isaha ya saa moya. Ngo yari yanze guteka ibiryo ahita afata ishoka ayimukubita mu rubavu ahita yitaba Imana.

Umunyabanaga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mbuye witwa Idrissa Bihezande, akaba yavuze ko uyu mugabo yigize kugira uburwayi bwo mu mutwe ajyanwa kuvuzwa i Ndera, gusa akavuga ko umuryango we ushobora kuba waramurangaranye ntakomeze gufata imiti.

Uyu muyobozi w’umurenge yavuze ko umuntu wahuye n’iki kibazo n’iyo yavurwa agakira ngo bisaba ko abe bamuba hafi kugira ngo igihe yongeye kugira ikibazo atagira ibyo ahutaza.

Umuvugizi wa polisi y’u Rwanda mu ntara y’Amajyepfo Spt Hubert Gashagaza yavuze ko polisi yamenye ubwo bwicanyi ariko ngo ntiyakwemeza ko uyu mugabo yari afite uburwayi bwo mu mutwe, bakaba bategereje igisubizo cya muganga.

Ngo muganga aramutse yemeje ko uwo mugabo yavuwe agakira, azashyikirizwa ubushinjacyaha abe aribwo bumugenera igihano.
Nyandwi aramutse akiri muzima agahamwa n’icyi cyaha ngo yahanishwa n’ingingo ya 140 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha, agahanishwa igifungo cya burundu.

Muvara Eric

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

ikibabaje nuko wasanga ntanibyari bihari na nyakwigendera akaba yarajyanye inzara disi

hakizimana jean bosco yanditse ku itariki ya: 16-12-2014  →  Musubize

ibiryo birarikoze!gusa abantu benshi bifitiye uburwayi bwo mumutwe,akenshi byemerwa iyo hari ikintu nk’icyo cyakozwe.nyamara biba bizwi n’ubuyobozi ndetse n’abaturanyi ko umuntu arwaye.Ndabivugira ko hari aho umurwayi yangije ibikorwa bya leta umurenge ukanga kwemera ko arwaye ngi niyishyure kd umugore n’abana aba yabaraje hanze buri munsi,umugore arabizi ko umugabo afite ikibazo,ntiyamuvuza kungufu ntiyamushobora inzego zo kumufasha zo zigahondagura umugabo,umugore agorwa 2 kumurwaza,no kwishyura ibyoyangije.ni ibibazo .no murukiko umgore yavuze ko arwaye barabihakana,umugore ni we urengana,kutiga amategeko we biragatsindwa,no kutamenya ukwakurenganura.

Alias magume yanditse ku itariki ya: 13-05-2014  →  Musubize

Uyumugabowishe Umugorewe,nibasangakoko Yararwayemumutwe Bamusubize Indera.Arikonibasanga Arimuzima, Bamufungeburundu.Naho Uwomugore, Imana Imuhe Iruhuko Ridashira.Murakoze.

Alias yanditse ku itariki ya: 7-05-2014  →  Musubize

singaho!!!! let us pray plz

felix yanditse ku itariki ya: 7-05-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka