Ikanzu ibura iyo uyambaye ashaka gukora imibonano mpuzabitsina

Umuholandi Daan Roosegaarde yabashije gukora ikanzu « Intimacy 2.0 » ibonerana iyo ubushyuhe bw’umubiri w’uyambaye bwiyongereye n’umutima we ugateragura bidasanzwe. Iyo bigeze aho uyambaye ashaka gukora imibonano mpuzabitsina bwo ngo irabura (ntiba ikigaragara).

Iyi kanzu ngo ikoze mu ruhu no mu mwenda ukoze mu buryo bw’ikoranabuhanga (e-textile). Daan Roosegaarde avuga ko impamvu yayihimbye ari ukubera ko yabonaga « inganda za mode zidakunda kwifashisha ikoranabuhanga». Ubu ngo yamaze gukora bene aya makanzu ane, akaba kandi ayakorera abatanze komande gusa.

Anavuga ko ubwa mbere akora bene iyi kanzu (version ya mbere yayo) yayikoze mu mwaka w’2012, ayikorera umugore w’i Los Angeles wacaga inyuma umugabo we: iyo kanzu ngo yamenyaga ijwi ry’uyu mugabo utari uwe, igahita ibura.

Na mbere yo kubura bitewe no gushaka gukora imibonano mpuzabitsina, ikanzu Intimacy 2.0 n'ubundi iba igaragaza ibice byinshi by'umubiri w'uyambaye.
Na mbere yo kubura bitewe no gushaka gukora imibonano mpuzabitsina, ikanzu Intimacy 2.0 n’ubundi iba igaragaza ibice byinshi by’umubiri w’uyambaye.

Uyu mugabo na none avuga ko umwamikazi Maxima wo mu gihugu cy’Ubuholandi na we ari umwe mu bakiriya be.

Iyi nkuru dusoma kuri lepoint.fr inavuga ko bitoroshye kumenya niba ibyo uyu mugabo avuga ku baba ari abakiriya be ari ukuri. Gusa ngo ari gutegura verisiyo ya gatatu yayo (version 3.0).

Ikindi, ngo ari no gutegura umwambaro w’abagabo “Intimacy 2.0” uzajya ubonerana igihe uwambaye abeshya. Uyu mwambaro ngo uzaba “ubereye abakora mu mabanki” nk’uko abyivugira.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Ndayiikeneyewe kuko nihatari

ruheshi yanditse ku itariki ya: 10-06-2014  →  Musubize

nakore nyinshi wenda ubusambanyi bwagaba nuka gusa ibiciro birihasi

jacques yanditse ku itariki ya: 8-06-2014  →  Musubize

IYOKANZU NIDANGE

ERIC yanditse ku itariki ya: 26-05-2014  →  Musubize

agire bwangu turebeko abagore bacinyuma abo barushinganye bagabanya.

joseph yanditse ku itariki ya: 21-05-2014  →  Musubize

uyu mugabo ko ari danger ra!!!!!!!!!!!!!!!!!

serge yanditse ku itariki ya: 3-05-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka