Yishe umwana none ari kumukurikirana mu bucamanza

Sharlene Simon w’imyaka 42, mu myaka itaragera kuri ibiri ishize yagonze abana batatu bari ku magare, umwe muri bo witwa Brandon abikurizamo gupfa. Kuri ubu, ari gukurikirana mu bucamanza abo bana kuko ngo kubagonga byamuviriyemo “agahinda n’ubwoba bikabije”.

Ubwo Sharlene Simon yagongaga aba bana batatu mu ijoro ryo ku itariki ya 28 Ukwakira 2012, Brandon Majewski wari ufite imyaka 17 na bagenzi be bari bafite imyaka 16 ari bo Richard na Jake, bari ku magare ahitwa Innisfil, hafi ya Toronto ,uri Canada.

Abo bana ngo bari bavuye muri resitora iri hafi aho, maze Sharlene Simon abagonga abaturutse inyuma. Icyo gihe Brandon yapfuye nyuma y’amasaha abiri agejejwe kwa muganga, Richard amara icyumweru mu bitaro kubera ko yari yavunitse ahantu hatandukanye harimo no mu mayunguyungu. Ku bw’amahirwe Jake we nta cyo yari yabaye.

Abakoze anketi bavuga ko nyir’ukugonga aba bana byatewe n’uko atabonaga neza, bituma atababonera igihe bimuviramo kubagonga.

Brandon w'imyaka 17 yapfuye azize imodoka yamugonze, none uwamugonze ari gukurikirana ababyeyi be.
Brandon w’imyaka 17 yapfuye azize imodoka yamugonze, none uwamugonze ari gukurikirana ababyeyi be.

Mu kwezi k’ukuboza k’umwaka ushize, Sharlene yareze aba bana yagonze, asaba ko imiryango yabo yamuriha miriyoni n’ibihumbi 350 by’amadorari, kubera ko kubagonga byamuteye ibibazo byinshi bituma nta kikimushimisha mu byakamushimishije mu buzima.

Ibi byababaje cyane umuryango wa Brandon. Mama we yagize ati « yanyiciye umwana none arashaka kubikiriramo ? Avuga ko ababaye ? Muzamubwire arebe mu mutwe wanjye azabonamo icyo ari cyo agahinda, azasangamo ubwoba bwinshi, azasangamo inzozi mbi. »

Ibi byatumye umuryango wa nyakwigendera na wo urega Sharlene. Bavuga ko yabagongeye umwana kubera umuvuduko ukabije cyangwa ko ashobora kuba yari ari kohereza ubutumwa bugufi yifashishije terefone.

Abantu bagera ku 4500 basinye ku butumwa buri kuri Change.org biyama Sharlene kandi basaba ko polisi yasubira muri anketi irebana n’iriya mpanuka.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

yarahemutse ariko niba yaricujije ababarirwe kandi areke umutimana umucira.

alias yanditse ku itariki ya: 30-05-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka