Rusizi: Abafite ibinyabiziga barishimira ko begerejwe controle technique

Abatunze ibinyabiziga bo mu turere twa Rusizi na Nyamasheke barishimira ko icyifuzo cyo kwegerezwa controle technique bagejeje ku buyobozi bushinzwe umutekano wo mu muhanda cyasubijwe ibi ngo bakaba babibonamo inyungu nyinshi kuko bakoreshaga amafaranga menshi n’igihe kinini bamaraga i Kigali bashaka iyo serivisi.

Yohani Bikorimana ni umwe mu batunze ibinyabiziga wo mu murenge wa Bugarama twasanze yaje gukoresha Controle technique yavuze ko iki gikorwa kimushimishije by’akataraboneka kuko ngo bari guhabwa serivisi nziza kandi byihuse.

Ibinyabiziga biri gusuzumwa mu karere ka Rusizi.
Ibinyabiziga biri gusuzumwa mu karere ka Rusizi.

Umuvugizi w’ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda muri Police ku rwego rw’igihugu Superitendant Ndushabandi J.M.V atangaza ko iki gikorwa kizahoraho akaba ari muri urwo rwego asaba abaturiye utu turere kukigira icyabo bakakibyaza umusaruro dore ko ari amahirwe bagize.

Iki gikorwa cyo gusuzuma ibinyabiziga mu buryo buzwi ku izina rya controle technique muri iki cyumweru mu turere twa Rusizi na Nyamasheke kizamara iminsi 5 muri utu turere kuko cyatangiye kuwa mbere bikaba biteganyijwe ko kizarangira kuwa 5.

Imodoka nini nazo zirimo gukorerwa controle technique.
Imodoka nini nazo zirimo gukorerwa controle technique.

Icyuma cyifashishwa mu kugenzura ibinyabiziga ngo gifite ubushobozi bwo gusuzuma imodoka ziri hagatiya 100 na 80 zitandukanye ku munsi akaba ari muri urwo rwego baba bafite icyizere cyo gusuzuma ibinyabiziga byose bikeneye iyi serivisi aho kugeza ubu ngo basuzuma ibirenga 50 ku munsi.

Kuba abaturage bo mu turere twa Rusizi na Nyamasheke byarakunze kuvugwa ko utu turere dutuye inyuma y’ishyamba byatumaga abenshi badutuye batekereza ko bashobora kudindira bagasigara inyuma mu bikorwa by’iterambere gusa ubu ngo siko bikimeze kuko ibyifuzo by’abadutuye bisubizwa kimwe n’iby’abandi banyarwanda bose bari hirya no hino mu gihugu.

Umupolisi arimo gupima amatara y'imodoka.
Umupolisi arimo gupima amatara y’imodoka.

Nyuma yo gukorera mu turere twa Rusizi na Nyamasheke two mu ntara y’uburengerazuba iki gikorwa kizakomereza no mu nzindi ntara mu rwego rwo gukomeza guha abaturage serivisi nziza.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka