Ababyeyi bagiye kujya baha abana umunani ku bushake aho kuwubaha ku itegeko

Umushinga w’itegeko rishya rigenga imicungire y’umutungo w’abashyingiranwe, impano n’izungura urateganya impinduka mu mitangire y’umunani zirimo ko bitazaba bikiri itegeko ku mubyeyi ngo ahe umwana we umunani.

Itegeko rikurikizwa mu Rwanda kugeza ubu ni iryo mu mwaka wa 1999 rikaba ngo hari ibyo ridasobanura neza haba mu micungire y’umutungo w’abashyingiranye, imitangire y’umunani ndetse n’uburenganzira bwo kuzungura ku bana b’abakobwa n’abahungu.

Ibi byavuzwe na Depite Nyirabega Eutalie wo muri komisiyo ya Politike, ubwuzuzanye bw’abagore n’abagabo mu iterambere ry’igihugu mu nama nyunguranabitekerezo ku mushinga w’iryo tegeko rishya yahuje itsinda ry’abadepite bo muri iyo komisiyo n’abayobozi bo mu nzego zitandukanye mu karere ka Kayonza tariki 23/04/2014.

Depite Nyirabega avuga ko rimwe na rimwe guha umunani abana bakuru bigira ingaruka ku buzima bwa'abana bakiri batoya.
Depite Nyirabega avuga ko rimwe na rimwe guha umunani abana bakuru bigira ingaruka ku buzima bwa’abana bakiri batoya.

Bimwe mu byo iryo tegeko rya kera ritasobanuraga neza ngo ni ibijyanye n’imitangire y’umunani, aho byasaga n’aho umubyeyi ategetswe guha umwana we umunani igihe ageze mu myaka y’ubukure, rimwe na rimwe gutanga iyo minani bikagira ingaruka ku bana bakiri batoya nk’uko Depite Nyirabega yabisobanuye.

Yagize ati “Umunani ushobora kuba impano umubyeyi ahaye umwana kugira ngo amwubakire, ushobora no kuba izungura (umwana) akazaryegukana burundu igihe ababyeyi be bitabye Imana.

Ibyo rero ntabwo byari bisobanutse ku buryo wasangaga abana basaba umunani kandi wenda barize bigatuma barumuna ba bo batiga cyangwa se batarerwa neza kubera ko abakuru bashatse gufata iminani ya bo bakamara ibyari bisigaye kugira ngo bitunge abana batoya”.

Muhinkindi avuga ko hari ubwo abana bahozaga ababyeyi ba bo ku nkeke babasaba umunani wanakurikirana ugasanga nta mitungo ababyeyi bafite batangaho uwo munani.
Muhinkindi avuga ko hari ubwo abana bahozaga ababyeyi ba bo ku nkeke babasaba umunani wanakurikirana ugasanga nta mitungo ababyeyi bafite batangaho uwo munani.

Ku bijyanye n’umunani na none iri tegeko rishya niryemezwa ngo rizarengera ababyeyi kuko hari ubwo abana bahozaga ababyeyi ba bo ku nkeke babasaba umunani wanakurikirana ugasanga nta mitungo ababyeyi bafite batangaho umunani nk’uko Muhinkindi Chantal ushinzwe irangamimerere mu murenge wa Kabarondo abivuga.

Yagize ati “Umunani wasaga nkaho ari itegeko kuko hari igihe wakira umwana (aje kukuregera) ati njyewe ndashaka ko data ampa umunani.
Rimwe na rimwe ugasanga ni akantu baburana n’ubundi k’intica ntikize, ariko kuko ari uburenganzira bw’umwana bikaba ngombwa ko ako kantu bakagabana n’ubundi n’umubyeyi ugasanga abana basize iheruheru umubyeyi, ugasanga nta kintu agifite cyo kumufasha”.

Iri tegeko rishya ngo rizanatanga uburenganzira ku bashyingiranwe bwo guhindura amasezerano bagiranye ku bijyanye n’imitungo, aho abantu bashobora gusezerana ivangamutungo rusange, ariko nyuma bagasanga baragombaga gusezerana ivangamutungo muhahano gusa bitewe n’imbogamizi bashobora guhura na zo bamaze kubana.

Iyi nama nyunguranabitekerezo yitabiriwe n'abayobozi mu nzego zinyuranye z'akarere ka Kayonza.
Iyi nama nyunguranabitekerezo yitabiriwe n’abayobozi mu nzego zinyuranye z’akarere ka Kayonza.

Aha niho Depite Nyirabega ahera asaba abashinzwe irangamimerere mu mirenge kujya basobanurira abashaka gusezerana ibijyanye n’imicungire y’umutungo w’abashyingiranwe mbere y’uko basezerana, kugira ngo bahitemo uburyo bubanogeye kandi babyiyumvikaniyeho ubwabo.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 9 )

Ese bishobokako umuntu wishwe azungurwa nabamwishe ngo nuko bafitanye amasano yahafi

Muvandimwe philippe yanditse ku itariki ya: 7-10-2020  →  Musubize

Ku giti cyanjye ndashima iri tegeko rishya, kuko rizatuma abana barushaho gugira ubushake bwo gukora ,bitewe nuko barenzaga agaguru ku kandi bateze amaboko ku mitungo ababyeyi babo baruhiye kandi bakagombye gukoresha imbaraga n,ubwenge bwabo bakiri bato.

Gatama florence yanditse ku itariki ya: 20-08-2020  →  Musubize

Iryo tegeko ni ryo rwose kuko Abana bazakurana umuco wo gushakisha uko bazabaho ku bwabo bitume biga bashyizeho umwete kugirango bazigire badateze indage kuko ntawuzaba azi ngo Umubyeyi azaraga nde?

Umubyeyi Ntabana Laetitia yanditse ku itariki ya: 28-11-2019  →  Musubize

hi,
ubwo se koko uyu mushinga umuntu wautekereje yari yizeye iki?
ubu koko barabona abagabo bihakana abana batabahaye rugari? babangaga leta ibarengera, noneho ubu haracura iki? ko muvuga ngo bizakemura amakimbirane se kandi mbona ahubwo muyateje?reba nawe umubyeyi umwe azabiha umwana akunda, abandi se bo bazaba abande? abana babyawe inyuma ya mariage bo bazaba abande? ahubwo mukuruje rwaserera cyane
nge ndabona aribwo bazashwana cyane

espe yanditse ku itariki ya: 25-04-2014  →  Musubize

ibi bizakurura amacakubiri ku bana,ibaze nawe bamwe bahawe impano abandi ntibayibone?ubu se bazarebana neza?iri tegeko ryiganwe ubushishozi pe.gusa kurundi ruhande ababyeyi bazahabwa agaciro kanini,kuko umubyeyi azajya abwira umwana amwumvire,naho ubundi yavugaga akamwima amatwi bitewe nuko ibyo azabona azabihabwa n’itegeko

minani yanditse ku itariki ya: 25-04-2014  →  Musubize

iri tegeko riziye igihe pe,, ababyeyi bahuraga n’imbogamizi yo kutubahwa nk’uko bikwiye.. wenda byakuraho no gufata imitungo nabi no kuzerera kw’abana bamwe na bamwe.

cyprien yanditse ku itariki ya: 24-04-2014  →  Musubize

Ariko muri iri tegeko nizere ko bazashyiramo ko atari nangombwa ko umwana fasha umubyeyi we, Kuko mu izungura hari aho byarebwaga mugihe cyo gutanga iminani bikaba byaba n’intandaro yo kutawuhabwa.

Ikindi ni uko hari abana bazajya bahabwa byose (nk’impano) abandi bakaburiramo kuko umubyeyi adashaka kubaha. Nyuma bigakurura inzangano n’amahane mu miryango yewe no kwicana bikavamo.
muzabirebere kure cyane nti muzarebere iri tegeko kuri baba byeyi bakize, bafite abana babananiye, bityo nibyo babahaye ntibanyurwe bagashaka kunganya n’abandi. Iyi ikaba ari intandaro yo kugirango hageho iri tegeko bityo ayo makimbirane ashire. Ariko mwibuke ko aba yamuhaye byose muntangiriro.

nzabireba yanditse ku itariki ya: 24-04-2014  →  Musubize

Ni byiza ibi bizatuma abana bakuze barushaho kwitwara neza no guha agaciro ababyeyi babo.

mnadox yanditse ku itariki ya: 24-04-2014  →  Musubize

Ibi ni byiza cyane, kuko bizatuma abana bashakisha ubucuti n’a babyeyi babo kandi birashoboka, bakabitaho aho kubahohotera babica kugirango babone umunani wabo vuba,ndetse bizaca n’ubunebwe mu bana, bakiga,bagakora biteganyiriza, aho kwicara bazi ko bazabona ibyiwabo.Abana nibakore, biyihe akuya bamenye kwizigama,no gufata neza ibyo baruhiye kuko na ba babyeyi babibona biyishye akuya. Harakabaho Leta yacu ihora ivugurura amategeko.
Merci

Beatrice yanditse ku itariki ya: 26-02-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka