Bugeshi: Imiryango 52 yasenyewe n’umuyaga

Imiryango 52 yo mu kagari ka Buringo mu murenge wa Bugeshi akarere ka Rubavu yasenyewe n’umuyaga udasanzwe waje udaherekejwe n’imvura, ku isaha ya 14h50 taliki ya 21/4/2014 utwara isakaro y’amazu ayandi arasenyuka ndetse urimbura n’ibiti n’imyaka.

Abaturage baturiye muri aka kagari bavuga ko uyu muyaga utari uherutse, kandi ngo bitewe n’uburyo wabateye bakeka ko waba ufite aho uhuriye n’ikirunga cya Nyamuragira kimaze iminsi kiruka.

Akagari ka Buringo mu murenge wa Bugeshi kegeranye n’ishyamba ry’ibirunga kandi gateganye n’ibirunga nka Nyiragongo na Nyamuragira iri inyuma yayo, kakaba kari munsi ya Kalisimbi na Mikeno, aho abatuye Buringo bitegeye neza ibirunga nka Nyiragongo iri hakurya yabo muri Kongo.

Umuyaga wari ufite imbaraga zitwara ibisenge zigahirika ibikuta.
Umuyaga wari ufite imbaraga zitwara ibisenge zigahirika ibikuta.

Nk’uko abaturage babitangaza ngo uyu muyaga waje udasanzwe waje utagendera inzira imwe nk’uko indi miyaga igenda ahubwo ukagenda usimbuka usenya ibyo uhuye nabyo harimo no kurandura ibiti.

Bamwe mu basenyewe bavuga ko uretse kugendesha isakaro y’amazu ngo n’ibyo munzu byarangiritse kuburyo bafite ibibazo bikomeye.

Bavugayabo Christine ni umwe mu basenyewe avuga ko yaraye hanze kubera inzu ye yasenyutse nubwo abana bagiye gucumbika ngo yaraye ku bintu byo mu nzu bitangiritse.

Bavugayabo avuga ko umuyaga wabashegeshe kuko kongera kwizamurira inzu bizabagora cyane ko n’isakaro ryagiye, naho abari bubakishije amatafari ngo bizabagora kongera kubona igitaka kuko gihenda kugitunda kivanwa Nyabihu.

Abasenyewe n'umuyaga ntibafite aho kwikinga.
Abasenyewe n’umuyaga ntibafite aho kwikinga.

Kuva uyu muyaga wasenya amazu umuryango utabara imbabare Croix-Rouge y’u Rwanda n’ubuyobozi nibo bamaze gusura abaturage ndetse hategurwa n’uburyo bafashwa kubona ubufasha bw’ibanze, naho abaturage batangiye imiganda yo gushakira abaturanyi basenyewe aho baba bikinze.

Hitimana Enock utarasenyewe avuga ko nubwo bubaka bafite impungenge ko umuyaga wagaruka ukongera ukabasenyera, cyane ko no kubaka mu kagari kabo bihenze bitewe naho bakura itaka n’amabati kuko nta muhanda bagira ngo worohereze ubwikorezi.

Abaturage bashinja umuyaga kugirana isano n'ikirunga cya Nyamuragira kimaze iminsi kiruka kikaba cyarahindanyije ikirere.
Abaturage bashinja umuyaga kugirana isano n’ikirunga cya Nyamuragira kimaze iminsi kiruka kikaba cyarahindanyije ikirere.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Bugeshi, Mvano Etienne, avuga ko umuyaga usanzwe uboneka bitewe n’ubutumburucye bwaho batuye, avuga ko abaturage n’abayobozi batangije ibikorwa by’umuganda mu kubakira abasenyewe ikibazo gisigaye ni ukubona isakaro, mu gihe hatabaye ubutabazi bwihuse imvura ishobora kwangiza n’ibyasigaye.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka