Impuguke zagaragaje ubukene n’imikorere mibi mu itangazamakuru, zisabwa ubushakashatsi bwimbitse

Impuguke zo mu kigo cyitwa Ishya n’Ihirirwe zatsindiye isoko ryo gukora raporo ivuga ku miterere y’itangazamakuru mu Rwanda, zibisabwe n’Inama nkuru y’itangazamamakuru (MHC), zagaragaje ko hari ubukene n’imikorere itari iy’ubunyamwuga mu itangazamakuru (ahanini) ryandika.

Izo mpuguke zimaze gutangaza iyo raporo, zamenyeshejwe ko ifite byinshi ibura, kuko ngo batabajije inzego zose zirebwa no guteza imbere itangazamakuru mu Rwanda, ndetse no kuba batarasuzumye niba nta zindi nyandiko zivuga ku byo iyo ‘raporo nshya’ igaragaza (literature review).

Raporo yakorewe MHC igaragaza ko mu itangazamakuru (cyane cyane) ryandika, nta mafaranga babona yo gukora imirimo itanga umusaruro uhagije kandi ukenewe n’abasomyi, ko nta n’ayo guhemba abakozi; ndetse bakaba nta bumenyi buhagije bafite bwo gukora mu buryo bw’umwuga.

Bimwe mu binyamakuru bikorera mu Rwanda.
Bimwe mu binyamakuru bikorera mu Rwanda.

Iyo raporo isaba abikorera gushora imari mu itangazamakuru, ndetse na Leta igasabwa kugira ingengo y’imari ishyira mu kigega cyo gushyigikira itangazamakuru, kandi ikareba uburyo yasonera ibitangazamakuru mu gutanga imisoro, kugira ngo bibanze bizanzamuke.

Abakoze iyo raporo ngo ntibigeze babaza abikorera hamwe n’inzego za Leta icyo batekereza ku byo basabwa, nk’uko inzobere mu Itangazamakuru zirimo abigisha baryo, Paul Mbaraga, Tharcisse Musabyimana ndetse na Prince Bahati, bajya inama ko iyo raporo yasubirwamo, nyuma yo gutangazwa kuri uyu wa kabiri tariki 22/4/2014.

Inyito ya raporo yakorewe Media High Council (MHC).
Inyito ya raporo yakorewe Media High Council (MHC).

N’ubwo iyo raporo igiye gusubirwamo ngo ntibivuze ko ibyo ivuga atari byo, nk’uko Paul Mbaraga yemeza ko itangazamakuru rikwiye gufashwa; aho yagize ati: “Abanyamakuru ndabashima ko bakoze ku gatwe kabo (bagerageje kwirwanaho) kuva Jenoside yakorewe Abatutsi yarangira mu mwaka wa 1994 kugeza ubu”.

Abitabiriye igikorwa cyo gutangaza iyo raporo bemeranywa ko Leta ikwiye gutera inkunga itangazamakuru ititaye ku bivugwa ko ryaba ritakibashije kwigenzura, kuko ngo “niba itangazamakuru rikorera rubanda, kuki ritahabwa ku ngengo y’imari ya Leta iva muri rubanda!”

Inzobere n'abigisha mu by'itangazamakuru basabye ko hakorwa ubushakashatsi bwimbitse.
Inzobere n’abigisha mu by’itangazamakuru basabye ko hakorwa ubushakashatsi bwimbitse.

Ku rundi ruhande ibitangazamakuru bigirwa inama yo kwishyira hamwe no guhuza imbaraga, kugirango bihe ubushake abatera nkunga, nk’uko umunyamabanga nshingwabikorwa wa MHC, Peacemaker Mbungirambihigo yabisabye abanyamakuru.

MHC yemeza ko izakomeza gutanga amahugurwa ku banyamakuru batarabona ubumenyi buhagije, mu rwego rwo gukuraho ikibazo cyo kutaba abanyamwuga.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

u Rwanda ni umubyeyi wacu! dukwiye rero gufatanya kurwubaka tukima amatwi abadushuka ngo ni duteza umutekano muke niho tuyobora,mbese iyo umuntu afata iyambere mugusenya,gusebya urwamubyaye aba yiyumvisha ubunyagihugu! ntangazwa n’abo igihugu gifasha ngo bige barangiza akaba aribo bahunga bakanafata iyambere muguteza umutekano muke?gusa ntabwo jye nzaha icyuho uwariwewese uzagerageza kudushyira mukaga! tunyurwe nibyo twagezeho duharanire kurwubaka rukomere!

Alias Mzeeh yanditse ku itariki ya: 25-04-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka